3 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona inkoni iri hagati y’imbuto nyinshi (bisobanura ubutware bw’umugisha) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu, igihe cyawe cyo guheshwa umugisha kirasohoye kuko kigeze imbere ya maso yawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abashyitsi baje gusura Umuhanuzi kandi bakaba ari abashyitsi bazanywe na mahoro,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abashyitsi bavuzwe nijambo ry’Uhoraho ko bazaza gusura Umuhanuzi mu butayu baba bari mu nzira baza gusura Umuhanuzi mu gihugu cy’ibabyloni cy’ubutayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi afite isooko y’amazi, (ubugingo) maze ijambo ry’Uhoraho rimutegeka kubanza kumara inyota umuryango “NYAMPINGA”akomokamo kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ari we Imana ikiranuka kandi yaremye ijuru nisi uko niko Uhoraho abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha yatumiwe nidini rya ADEPR,ryali ry’ubatse hepfo gatoya y’umusozi wubatseho ishuli ryigisha ubwoko bwa abatutsi kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona ko Umuhanuzi azamutse uwo musozi agerayo asanga barimo guhimbaza Uwiteka Imana Nyiringabo.Igihe cyo kubwiriza abafarisayo bo muri ADEPR bamuhamagara kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.
Ariko bari barashyizeho itegeko ko umuntu azajya akoresha bibiliya yabo,ntabwo uwo batumiye yari yemerewe gukoresha bibiliya ye yizaniye,maze bampa iyo bibiliya ariko yarifungishije ingufuri kandi ari ntarufunguzo bampaye ngo nyifungure(maze umugore waraho ngaho yarafite urufunguzo)ariko batabizi ko arufite.
Nuko uwo mugore arampamagara ndamwegera maze ansaba iyo bibiliya ahita ayifungura ayikuraho ingufuri maze mbona uko mbwiriza ubutumwa bwiza bw’Umwami wabakiranutsi intare yo mu muryango wa YUDA uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,idini rya ADEPR ryafunze ubutumwa bwiza babuhisha ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kandi bamaze igihe bari kumusozi barwana n’ubuhanuzi bwawe Uwiteka yaguhaye kugeza kumahanga,kandi intama z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo zo muri ADEPR zemera ubuhanuzi bwawe cyane kurusha uko bamera ijambo ryabashumba babo none byateje ikibazo gikomeye muri ADEPR,nta nubwo abafarisayo ba ADEPR bifuzako intama zajya zisoma ubuhanuzi uhabwa buturuka mu ijuru uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ariko intama z’Uhoraho nazo zarinangiye umutima kuzikura kubuhanuzi,ni nko gukura imbwa ku nyama uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Ijambo ry’Ubuhanuzi ryateje ikibazo gikomeye mu madini kuko abenshi basigaye basengera murugo ntabwo bakijya mu masinagogi gusengerayo none byateje ikibazo gikomeye cyane mubafarisayo kuko batakibona umusaruro w’impiya bajyaga babona zaragabanutse uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
24 March 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,Gen.Kayumba Nyamwasa yurira igiti kirekire cyane cyari gifite amashami [3] gusa,hagati muri ayo mashami hari hicayemo umwana w’UMUSITA Kaguta Yoweri MUSEVENI amutegereje.
Maze Gen.Nyamwasa ageze hafi yayo mashami afata ishamo [1] kugirango yinjire aho UMUSITA yicaye maze bicarane batangire baganire kuri gahunda ijyanye no gutabarira gakondo ya bakiranutsi.
Rya shami ryali ryigondoye risa naho ryenda kugwa ariko rikomeye ridashobora kugwa,maze mbona ko Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba akora ibishoboka byose ngo yinjire hagati yayo mashami ariko biranga ntiyinjiramo ahubwo asigara arwana no kugirango atagwa hasi kuko hari harehare cyane kuburyo iyo azakugwa byari kumurangirana akahasiga ubuzima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore UMUISTA azagambanira Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba ubwo gakondo ya bakiranuatsi izaba igiye gufatwa niyompamvu wabonye yazamutse akagera hafi na mashami ariko akananirwa kwinjira hagati ya mashami,yiringiye umwana w’UMUSITA cyane nyamara azamukorera nkibyo yakoreye nyakwigendera GISA FRED Rwigema uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa numva Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba Gen.Kayumba Nyamwasa aganira n’Umuhanuzi maze abwira Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ngo «umwana w’UMUSITA yarahindutse aba mubi cyane ngo kuko mbere atariko yarameze,ngo bagiranye amasezerano barumvikana none kumunota wa nyuma aramuhindutse kandi ngo ntabwo azi impamvu ibimuteye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga»
Ubwo aganiriza Umuhanuzi yaramaze kururuka cya giti yari yariye noneho ari hasi yugunze ubona yabuze epfo naruguru atagifite gifasha ngo akomeze gahunda ze yari yatangiye zo kurwanira ubutegetsi bwo muri gakondo ya bakiranutsi aho yifuzaga kwicarira intebe yabukunzi ariko bikaza kuburizwamo nijambo ry’ubuhanuzi ryavuzwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abadayimoni bambaye imibiri ya bantu,bafite na masura ya bantu basaga na bakongomani,bari abakobwa bose kandi bari bambaye udukabutura tugufiya cyane tugera munsi ya mabuno.Mbese ntaho byari bitandukaniye no kuba umuntu ari nta cyo yikinze!!!
Mbona bazamuka baturuka mu butayu bugufiya baza mw’isi yabazima,bari bashoreye inka,ihene,bazizanye kw’isi mu bantu kugirango bayobye isi nabayituye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abadayimoni burukozasoni baje mu isi kwinjira mu ndaya kugirango zijye zambara ibiteye isoni maze kuko abagore bajya bigana ibugezweho ibyo bita (model cyangwa style) bahite babyigana babyambere kuko habura ho gatoya bakazajya bagenda nta cyo bambaye bameze nkuko bavutse uwo niwo mugambi wa Satani nabadayimoni hamwe ni nkozi z’ibibi zishinzwe gukwirakwiza uwo mugambi mu batuye isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore igitsina gore kigiye kwangirika cyane kandi nicyo kigenda gihindura isi kuba mbi kurushaho,niyompamvu Uwiteka yazanye ubutabera kugirango bacirweho iteka bakiri mu isi ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abakobwa bo muri gakondo ya bakiranutsi yaba abakuze,cyangwa abatoya bose yaba abiga amashuri abanza,cyangwa ayisumbuye ndetse na za kaminuza,bose bambitswe uniform yamashuri bagiye kwinjiramo kujya kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inzara nyinshi cyane muri gakondo ya bakiranutsi yavuzwe nijambo ry’ubuhanuzi mu bice by’ubuhanuzi byabanjirije ibindi,mbona ko inzara ibaye nyinshi cyane kandi ari nta muntu uzashobora guhunga nayo keretse uwahunze igihugu naho bitari uguhunga nta numwe uzashobora guhanga nayo uko niko Uhoraho Uwiteka Imaja Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu igihe kirageze ngo iyo nzu utuyemo (igihugu) uyivemo uyimukemo kuko Uhoraho Nyiringabo agiye ku kujyana mu yindi munzu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abasore bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu gihugu cy’Isamariya bahura nakaga gakomeye cyane aho ubutegetsi bwa abega bwabasaga kujya kurugamba guhanaga n’umwanzi wateye gakondo ya bakiranutsi ariko bibaera inzitizi ikomeye cyane kuko batashoboye gutabarira gakondo ya bakiranutsi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamab Gen.Kayumba Nyamwasa arwana intambara ari hafi gufata ubutegetsu kuko yaramaze kwigarurira igice kini kigihugu,maze haza umuyaga uturutse mu butayu umusanga aho yarimo kurira igiti kirekire uhita uramuhanura agwa hasi atageze mubushorishori bwicyo giti uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inka ziturutse mu butayu ziraza zishaka kwinjira mu nzu yaririnzwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,ariko hariya gatoya hari iyindi nzu zirayoba aho kwinjira aho zagomba kwinjira,ahubwo zinjira munzu zitagombaga kwinjiramo maze Umuhanuzi agaruraaho umuryango ahita arazikingirana ziheramo zibura uko zivamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com
