25th Jan,2016 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ibitabonwa na maso ya bana bab’abantu,nerekwa umukandinda perezida wo mu gihugu cy’America uharanira umwanya w’umukuru w’igihugu anyuze mu ishyaka ry’aba demokarate aribo Obama akomokamo bamaze imyaka umunani bayoboye icyo gihugu.
Mbona uwitwa “Ronald Trump ahiganwa na Hillary Clinton” kumwanya wuzahagararira aba demokarate nubwo bamwirukanye mu ishyaka mu matora ateganijwe mur’uyu mwaka wa 2016,mbona bakoze amatora yo mu ishyaka maze Ronald Trump mbona atsinze ayo matora.
Ikindi nabonaga anashyigikiwe nabaturage benshi cyane ndetse na madini yabafarisayo nayo amushyigikiye kubera yuko azahagarika abayisilamu gukomeza kujya mu gihugu cya USA aho bamaze kugihindura indiri yabo kandi bakaba bashinjwa guteza umutekano mucye bityo umutekano w’Abanyamerica ukaba warabaye mucye cyane ku isi ugereranije nindi myaka yashize kubera ibyihebe.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore Ubwongereza bushyigikiye Ronald Trump ko yatsinda amatora kuko politike ye ijyana nibyifuzo by’Abongereza kandi nabanyamerica benshi baramushyigikiye nubwo yirukanywe mu ishyaka kugirango bamuteshe umwanya ndetse nabaturage batamugirira ikizere none dore arashyigikiwe kuburyo ashobora gutsinda amatora yo mu ishyaka bityo akaba ariwe wahabwa amahirwe yo kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu nyamara nibiramuka bibaye gutyo aba demokarate bazaba bakozwe nisoni ko uwo barwanije abarushije imbaraga.
Ikindi cyatumye abantu barushaho kumukunda nuko yashyize ibitekerezo bye ahagaragara hanyuma aho kugirango bakuhe umwanya nk’umunyapolitike ufite icyerekezo cyo kuyobora igihugu no kuba yabafasha kuzamura ishyaka ryabo rikaba rya kongera gutsinda amatora ahubwo dore bamuhaye akato kandi ariwe ufite amahirwe byatumye abaturage barushaho kumukunda urabona yuko imibare ya bana bab’abantu buri gihe igend amacuri.
Dore abanyamerica benshi barambiwe intambara zibatera gutuma batidegembya mu mahanga yo hanze ahubwo bagahora ku itera bwoba.Obama yabijeje ko azarangiza intambara z’Abayisilamu amaze kwica BIN LADEN bibwira yuko intambara zirangiye nyamara nibwo zari zitangiye.
Abanyamerica barashaka umuntu wabaha amahoro bakagirana umubano mwiza hagati yabo nibindi bihugu,niyompamvu badashaka umuntu ubabwira imvugo ya politike ahubwo bakeneye umuntu ufite imyumvire nk’iy’abaturage bafite bityo bagahita bamutora maze akabahesha amahoro erega mwana w’umuntu ushaka amahoro arayabona kandi ushaka intambara nayo arayibona kuko icyo umuntu abibye ninacyo asarura uko niko Uhoraho agize.
Imitavu ikinira ku kazuba ka kiberinka.
26th Jan,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona imigambi y’umwanzi uburyo ahagurutse shaka kongera kwigarurira umugisha w’umuhanuzi mukuru,maze mbona inkozi zibibi zaturutse mu gihugu cy’Uburundi zikomeza kungendaho zihiga ubugingo bwanjye icyo nafataga cyose bahitaga bakinyambura.
Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore inyagabirama zimeze nabo zirahiga uugingo bwawe kandi nyamara ntizishobora kugira ayo mahirwe kuko ulinzwe nk’uko umurwa wa Yerusalem ulinzwe uko niko Uhoraho avuga.
Nongera kwerekwa mu masaha ya nimunsi ahagana mu masaha ya kiberinka ku kazuba zuba kamatavu ubwo imitavu yarisohotse ijya gukinira amatavu aharambaraye njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umwega witwa Nasitazi twari duturanye nabonaga ameze nkigikuri mbona afite icyuma duhurira mu gacentre gatoya maze arambwira ngo nijyewe yashakaga ndamubwira ngaho urambonye mbwira icyo wanshakiraga abonye ko mfite inkota ndende iruta iye,mbona yigiyeyo gatoya mbona no haruguru ye harikimuga cy’umukobwa ugendera mukagare.
Mbona uwo mukobwa avuye muri rya gare yohereza igare ryo nyine bigaragara yuko har’imbaraga zariyoboraga riraza rihagarara imbere yanjye maze ndaryitegereza nyoberwa ibirimo kubaho maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo n’umwuka wubumuga wohererejwe nabakagara kazi niyompamvu umaranye igihe uburibwe mu bugomba mbari bw’ikirenge bakohereje ubumuga kugirango bakugire ikimuga maze unanirwe gukomeza umurimo w’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho avuze.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,humura Uwiteka niwe maso yawe ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko nd’Uwiteka Imana yawe,nagutoranije ukiri urusoro munda ya mama wawe niyompamvu uhura nintambara zikomeye cyane nyamara izo zose nzazigutsindira zose uko zingana kugirango bimenyekane yuko Uwiteka yaguhamagaye.
Dore abanzi bawe bamaze kunanirwa nyamara banze kwizera yuko ulinzwe n’Uhoraho niyompamvu ngiye gusenya imbaraga zabo zose kugirango bamenye yuko Uwiteka ariwe Mana kandi ko afite imbaraga kubarusha bazamenya yuko Uwiteka Imana ariwe mugaabane wawe uko niko Uwiteka avuga.





