26th Jan,2016 Ubuhanuzi bw’intambara ya (3) yisi yose bwahanuwe na bahanuzi-Kazi (2) umwe mu batuye mu Buhollande undi mu Bwongereza.Uwitwa Esther utuye mu gihugu cy’Ubuhollande yeretswe ibikomeye bitabasha kubonwa na bana bab’abantu,ubwo yabonaga abatuye kumugabane w’Uburayi bahunga bikoreye amavarisi yabo bamanuka mu maetage birekeza ahantu batazi.
Ngo baragenda bagera kuri za baliyeri z’abasirikare bo mu bw’Abazungu bab’Abarusia,abo basirikare basakaga umuntu wese unyuze kuri za baliyeri bariho bakora ubulinzi.Yabonye abantu benshi bajyanwa mu ishuri rimeze nka rya rindi ryateguriwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Yabonaga agace batuyemo cyangwa baherereyemo kayoborwa nabasirikare bab’Abarusia,maze ijambo ry’Uwiteka riravuga ngo,dore mu bihe bigiye kuza igihugu cy’Uburusia kigiye guteza intambara kumugabane w’Uburayi abantu benshi bazasiga ingo zabo bazahunga kandi baburagizwa ariko abari mu Mwami Kristo abo bitwa ntakoreka bazarindwa nk’uko imboni y’ijisho irindwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko avuga.
Mushiki wacu utuye mu gihugu kiyobowe n’Umwami-Kazi cyitwa Ubwongereza Queen Elizabeth uwo mushiki wacu yitwa Jeanine nawe yeretswe uyu munsi ku wa 26th Jan,2016 abona bahunga birukanka hasa naho haabye intambara ikomeye itarabashije kumenyekana uburyo yatagiye nimpamvu yayo ubwo yabonaga birukanka bisimbagurika cyangwa bambuka imigezi nudusozi aribicika.
Maze kubwamahirwe babasha kugera ahantu hirengeye baricara bararuhuka barafungura baranywa kandi bari banezerewe.Maze ijambo ry’Uwiteka riravuga ngo,mwana w’umuntu,dore mu minsi izaza itari myinshi hagiye kubaho intambara ikomeye ya (3) y’isi yose (Third world war) nyamara ubwoko bwanjye nzabulinda kukobwanyizigiye bukanyiringira uko niko Uwiteka avuga.
Niyompamvu kubamwiringiye badashobora kuzakorwa nisoni kuko Uwiteka ariwe Mana yabakirnautsi,tukimara kumva iryo yerekwa Uwiteka yanyujije muri bashiki bacu twifuje kuribasangiza ngo mu menye ibigiye kubaho mu isi yabazima nu buryo Uwiteka akomeje kwagura impano za bashiki bacu bayobowe n’umwuka w’Imana kugirango namwe mugire amatsiko yo kuyoborwa nuwo mwuka mubashe kuba isooko yamazi y’ubugingo uko niko Uwiteka avuga.





