HomeInte'lRNC mu marembera!Ubuhanuzi buyikozeho!

RNC mu marembera!Ubuhanuzi buyikozeho!

Nk’uko mwabisomye mu gice cya (9);cy’ubuhanuzi havuga ko Gen.Kayumba Nyamwasa Fausitini akozwe nisoni atazabona intebe yabukunzi abarepubulike barimo barwanira kugirango basimbure umwakagara.

Ubu buhanuzi abantu basa naho batabusobanukiwe ariko nyine ubuhanuzi niyompamvu bwitwa ubuhanuzi.Kubera yuko ibivugwa n’umwuka w’Imana biba bitandukanye nibyo amaso y’abantu abona.

KNNyamara ubuhanuzi buvuga ko abicanyi bose Uwiteka ayabakuyeho ntabwo bashobora kuzayobora gakondo yabakiranutsi.Ikigaragara ni uko ifatwa rya KK,rifitanye isano rikomeye n’ibyaha bya Gen.Nyamwasa Kayumba,kuba yarahunze umwakagara ntibivuze yuko ibyaha bakoranye ubwo bari bakiri kumwe bavuga rumwe ko bizakurwaho ngo niko atakivuga rumwe nawe.

Ikigaragara ni uko mwakwemera mwakwanga ,iby’Imana yavuze nibyo bizasohora!Biragoye cyane kuba KK yacirwa urubanza maze ngo Nyamwasa abe umwere kuko bombi nibo bari bakuriye urwego rwa za magigiri mbere yuko bafata ubuteegetsi na nyuma yo gufata ubutegetsi.

Urabona ko RNC yinjiye mu mazi abira binyuze mu muryango w’inyuma kuko abasirikare (40);bose bashinjwa ibyaha byo mu ntambara byanze bikunze bazatabwa muri yombi.Uyu munsi mwabonye iby’Imana yavuze kuri BK n’umwakagara aho yavuze ngo,KAGAME and his broter’s … bahuye nubutabera .

Nta mayeri yandi agihari kubera ko babonye igihugu baracyangiza bakiyoboza igitugu ubwoko bw’Uwiteka buririra Uwiteka Imana kugirango abacire urubanza maze Uwiteka atangira kumva amarira yabapfakazi n’imfubyi z’abacika cumu,n’abahutu babuze kirengera!

CaptureNuko Uwiteka abaza Cain ati,murumuna wawe arihe?Dore uko Cain yasubije njyewe se nd’umushumba wa murumuna wanjye?Uwiteka aramusubiza ati,nyamara amaraso ararira asaba guhorerwa soma ubuhanuzi igice cya 1-3 urahasanga icyo buvuga kumaraso yamenwe nabayobozi bakuru b’Urwanda Genesis 4:9

Then the Lord said to Cain, “Where is your brother Abel?”“I don’t know,” he replied. “Am I my brother’s keeper?”igihe kirageze ngo bene wacu bacirwe urubanza rw’ibyaha bakoreye bene wabo,ndetse banakoreye abanyamahanga kuko Uwiteka aca imanza zitabera

Nyamwasa na RNC ntabwo bakibonye intebe yabukunzi,amahirwe mace bagize niyicwa rya Col.Karegeya warufite imbaraga maze Uwiteka nawe ashima kumucyura kugirango ibyo bihangange bishaka kuburizamo umugambi w’Uwiteka wo kwimika ubwami bw’uRwanda batabwe muri yombi kugirango gakondo yabakiranutsi izabeho mu mahoro.

Ntabwo tubifurije urupfu nk’uko bishe bene wacu,ariko kandi turasaba Uwiteka ngo yerekane gukiranuka kwe,ndetse ubutabera bwe bugire umumaro kubakiranutsi bayo.Byatangiye kugaragara yuko abicanyi akabo kashobotse kandi noneho ntabwo ari ya nkinamico ya Col.Rose Kabuye kuko uwayikoze ninawe utaye muri yombi umwicanyi KK.

Reka dushime Uwiteka Imana ko abicanyi bose bari kuzabangamira gakondo bakazatuma tutaba mu mahoro Uwiteka ayabahagurukiye kandi ibyahanuwe birasohoye mushatse mwemere Uwiteka atuyobore byaba atari ibyo muzisanga mwaratakaye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments