Ikinyamakuru inyangenews cyishimiye kwifuriza umunsi mukuru w’Isabukuru nziza y’amavuko nyir’Urwanda Umwami w’uRwanda KIGELI V.NDAHINDURWA.Nyagasani tubifurije umwaka mwiza wamavuko wa 79.Kuba mu gihumeka n’imbaraga za Rurema,no kwihangana Uwiteka yabahaye mukaba mwirihanganiye ibyabaye byose dufite ikizere hamwe n’Uwiteka Imana mwizera ariyo natwe twizera ko mu gihe kitarambiranye Uwiteka aribukore imirimo myiza izanezeza abakiranutsi.
Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa mu masaha ar’imbere ku wa 28th kamena araba yujuje imyaka 79 yamavuko.Ikinyamakuru kigaira n’inzego z’Umwami w’uRwanda cyasabye ko batwemerera tukavugisha nyir’uRwanda tukamubaza icyo yaba avuga kumyaka amaze ingana gutya nyamara umurebye usanga agifite imbaraga zogukorera abanyarwanda.
Ayo mahirwe ntabwo bayatwimye,twashoboye kuvugana na Nyir’uRwanda maze tumubaza amashira kinyoma ibanga yakoresheje kugirango abe ageze iyi myaka yose akiri mu zima nta ndwara ataka mu mubiri.Maze atubwirako,ngo ibanga rikomeye kugirango ubashe kugira amasaziro meza,ni uko wirinda guhemuka,gukora ibyaha nkana,kwirinda kumena amaraso yabatariho urubanza.
Tumubaza niba kuva yavuka ntamaraso yaba amuri kiganza,araduhakanira,aratubwira ati,jyewe nubaha Imana,sinshobora kumena amaraso y’umuntu uwari we wese,yongeraho ko,ndetse yirinda gukora ibyaha.Iki ni kintu cyadutangaje cyane kumva Umwami w’uRwanda yirinda gukora ibyaha!?
Aratubwira ati,bana banjye mwubahe Imana,izabaha kuramba mubeho mu myaka myishi kandi muyibeho mu mahoro atangaje kuko Uwiteka wenyine niwe ufite ubugingo bw’umwana w’umuntu mu kiganza cye.
Twarangije ikiganiro tumubajije icyo yaba avuga ku itabwa muriyombi umwana Gen.KK,adusubiza ko,ibyo ari imirimo y’ubutabera bw’igihugu cy’Abongereza,kandi ko yizeye neza ko azabona ubutabera busesuye kuko niba arengana Imana ubwayo ibasha kumurenganura kuko nta cyinanira Imana
Banyarwanda banyarwanda kazi,tuboneyeho kubamenyesha ko ejo ku wa 28 kamena 2015,Umwami w’uRwanda azishira kumva mu mwifuriza isabukuru y’amavuko meza,ndobaza ko azaba afite umunsi mukuru kubafite ze mushobora kumuhamagara kugirango mu wifurize isabukuru nziza.
Ngirango muabizi ko arumuco dusanganywe wo gukunda no kubaha cyane kubanyarwanda batereje iby’Uwiteka yavuze ko azadusubiza ubwami bwacu twambuwe na satani akoresheje Ababigi.Ariko ndibaza ko mutarabana ngirango murimo kubona uburyo Uwiteka Imana agenda ategura amayira akuramo ibyatsi byitwa urwiri kubabaye mu giturage.





