Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya aravuga ko,abategetsi [2] bishyize hamwe kugirango batsinde amato,UhuRuto baba bagiye gutandukana kuko icyabahuzaga gisa nikigiye kurangira kuko basigaje umwaka umwe gusa bakinjira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri 2017 mu kwezi kwa [8] ariko ukwezi gushobora guhinduka akazaba mu kuboza niba abashingamateka bazaba bemeje umushinga witegeko uvuga ko amatora yo muri icyo gihuga akwiye kuzajya aba mu kuboza kugirango birangirane numwaka.
Umunyapolitike William Ruto akaba n’Umwami (Tradition) waba Nandi n’Abakalenjini ngo yaba ashobora kuba yongeye kwihuza na mugenzi we Raila Odinga bahoranye muri za 2007/8 amatora yajemo intambara agatuma hapfa abaturage barenga igihumbi ayo matora niyo yatumye bajyanwa murubanza rw’I LA HAYE mu gihugu cy’Ubuhollande.
Urwo rubanza rwaje kurangira yaba Uhuru cyangwa Ruto bose babaye abere kubyaha baregwaga icyo akaba ari cyo cyabahuzaga cyatumye bishyira hamwe kugirango barangize ibyo bibazo.
Ariko mu mvugo za vice President William Ruto amaze igihe akoresha mu ngendo arimo gukorera muri icyo gihugu zateye abanyapolitike impungenge yavuze yuko we adashobora kuzamera nkase wa Raila wabaye inyuma ya JUMO Kenyatta ariko bikarangira atamusimbuye ngo nawe yitwe umukuru w’igihugu.
Yakomeje avuga ko,na none umuhungu wa Oginga ari we RAILA akaba yarabaye premie minisitiri ku ngoma ya Kibaki akaba yarabaye nka se kuko yatandukanye na Kibaki atamusimbuye ngo amusigire intebe none akaba yirirwa akora imyigaragambyo abuza abantu amahoro.
Ariko abakurikiranira hafi ibyabo banyapolitike bavuga ko bashobora kuba barasubiranye kubera impamvu za politike,naho uwigeze kuba umukuru w’igihugu MOI akaba yifuza yuko Uhuru Kenyatta yasimburwa n’umuhungu we GIDION Moi utamenyerewe mur’icyo gihugu nkumunyapolitike uzwi cyane ubusanzwe yibera mubucuruzi cyane akaba anavuga macye cyane abanyaKenya bakaba bavuga atashobora kuyobora igihugu atazi kuvuga.





