Ubushize twarebye igitabo cyo kubara niho twaganiriye uhereye igice cya 1-16.Ubu dutangiye igice cya 17 kugeza igice cya [25] Uwiteka abwira umugaragu we Moses ati, (The budding of Aaron’s Staff) bwira ubwoko bw’Israel bwose buzane inkozi zihagarariye buri muryango uko ari [12] ya Israel.
Moses abigenza nk’uko Uwiteka yamubwiye maze bazana izo nkoni bazishyira imbere y’isanduku y’amasezerano nk’uko Uhoraho yabitegetse maze Uwiteka ashyira ikimenyetso ku nkozi ya Aaron kugirango bimenyekane yuko ari we watoranijwe guhagararira umuryango wa Balewi kandi ko aribo bazajya batambira ibitambo byokirezwa Uwiteka buri gihe kandi bakazaba ari wo mulimo bakora iteka ryose!
Ubwo bw’Uwiteka bw’Israel bubonye icyo kimenyetso bugira ubwoba bukomeye cyane maze bubwira Moses buti,biragaragara yuko Uwiteka agiye kutwica kuko bari bazi ibyaha byabo byo kwitotombere umugaragu w’Uwiteka ndetse bamurushya hato hato ataruhuka.Maze Uwiteka abwira Moses ati,nshyizeho iherezo ry’intambara zabakurwanya ntizizongera ukundi.Ubwo nibwo batangiye kwigishwa Administration y’Uwiteka ijyanye nubuyobozi.
Igice cya [18] hagaragazwa inshingano zahawe umuryango w’Abalewi ngo bakorere Uwiteka Imana bafasha iyindi miryango [11] yarisigaye kugirango niramuka igize ibibazo ize gusengerwa aho niho hakomoka icya cumi cyahabwaga abalewi batoranijwe n’Uhoraho ngo bakorere Uwiteka dore ko no muri gakondo ya Cannan batigeze bahabwa umugabane w’ubutaka kuko umugabane wabo wari ijambo ry’Uwiteka wenyine.
8 support for the priests and levites
Uwiteka Imana yategetse yuko imiryango isigaye izajya ifasha uwo muryango wa balewi kuko batoranijwe n’Uwiteka kandi ko batagomba kwinjira mu bindi bintu ibyari byo byose binyuranye ninshingano bahamagariwe.Bityo nabo bakazajya bahabwa icya cumi ndetse hakabamo no kwitanga bidasanzwe kugirango uwo muryango ushobore gusohoza inshingano z’Uwiteka Imana ya Israel.
Kimwe munshingano bahawe n’uguhagararira ibitambo byera byokerezwa uwiteka izo nizo nshingano bahawe kandi aho niho habaye intangiriro y’itorero rya Kristo mwibuke yuko ahangaha bari bakiri mu butayu.Gahunda zose z’Uhoraho zitangirira mu butayu ntabwo zijya zitangirira Cannan.
Umurongo wa [20] mu gice cya [18] niho Uwiteka yavuze yuko ntamugabane bazakira cyangwa umunyago uwari wo wose kuko bashyiriweho kwereza Uhoraho ibitambo byokerezwa Uwiteka ko bakwiye kwitandukanya niyindi miryango kuko umugabane wabo uzaba Uwiteka wenyine.
Iki cyintu kijya kinanirana kumvikana mu buryo bw’umwuka icyo Imana yashakaga kubwira ubwoko bwayo bw’Israel cyangwa abashumba ba madini bakaba babyirengagiza babishaka niba basobanukiwe ibyari byo.Ibi byose bijyanye na mategeko ariko Umwami Yesu amaze kuzuka amategeko nta gaciro yaragifite mu buryo bwogutanga ibihano kuko yahise asimburwa na n’ubuntu bwa Kristo.
Nta kuntu rero wakwaka icya cumin go hanyuma woongere wigishe Ubuntu bw’Imana ikiranuka yo mu Ijuru.Kuko icya cumi gifitanye isano n’isabato.Niyompamvu intumwa za Kristo ntaho uzasanga muri bibiliya ijambo ry’Imana baka kimwe cy’icumi ahubwo uzasanga bakubwira Ubuntu busaga kuruta ubundi.Niyompamvu Anania na Saphira bishwe na mwuka wera kuko babeshye mu gihe cy’ububyutse bwari bugitangira maze bahita barapfa!Urashaka kumbwira ko bishwe namategeko cyangwa bishwe no gucyerensa Ubuntu bwa Kristo!?Iyo biza kuba mu gihe cy’amategeko bari gucibwa ibihano,ariko kuko amategeko nta murimo yaragifite mu itorero rya Kristo bahise bacirwaho iteka kubera uburiganya no kugirango nabandi barebereho abantu baritanze batanga ibyabo babishyira kubirenga by’intumwa nta muntu ubahase gusa kuko bari bamaze kubona imbaraga z’Imana.
Iyo umwana w’umuntu amaze kubona imbaraga z’Uhoraho,aha ndavuga babandi bafite gukiranuka kwa Kristo muri bo,kuko harabagenzwa no guteza rwaserera mu mulimo wa data,abo bajya bashyigikira umulimo ari ntawubahase ahubwo ugasanga abantu barwanira gushyigikira umulimo wa data kuko bamaze kubona imbaraga ze muri wowe no mu mulimo wa data umukorera.
Reka mbibarize muribwira yuko byoroshye gupfa kubona umuntu akoherereza umugisha mutaziranye?Ubwoko koko izo simbaraga z’Uhoraho zikorera mu muntu?Yaba uwohereza cyangwa uwohererezwa bombi nimbaraga z’Uhoraho zibakoreramo mu gihe abanyamadini birirwa baka ibyo baka ndetse akenshi bakanakoresha imbaraga zitera bwoba kugirango abantu batinye maze babagenere ibyo batakabageneye!Ubwose subujura mubundi?
Igice cya [19] havuga uburyo bwo kweza amazi yari yanduye,nta wundi muntu ufite uburenganzira bwo gusengera amazi yanduye ngo ahumanuke usibye Umuhanuzi.Niba uhanura umenye neza ko ufite inshingano zotoroshye kandi ko udakwiye kwemerera abadayimoni ku kuvogerera mu mulimo ukorera Uhoraho.Ariko biratangaje kubona aba Pastor bafata amazi n’umunyu ngo bagiye gusengera ubutaka butera cyangwa ikintu runaka gifite ubusembwa.
None se Moses,Eliya,Erisha,nabandi bahanuzi bakoze uwo mulimo mwabwiwe yuko bigeze bakora umulimo wa giPastor?Ndetse icyo gihe umwanya wa Pastor ntiwari wakabayeho kuko Kristo yarataraza iyo n’impano yatanzwe na Kristo Umwami wabakiranutsi.Ariko mu mpano yatane uzahasangamo niy’Ubuhanuzi yahozeho nayo yarayitanze ndetse ifata umwanya wa ll mu itorero rya Kristo iy’ubushumba igafata umwanya wa lll urumva rero yuko birushanya uburemere.
New Generation.
Igice cya [20] hagaragara iherezo ry’Umuhanuzi Moses,wabwiwe kubwira urutare kuzana amazi akanga akarukubita inkoni.Byatumye hashyirwaho iherezo rye,wibuke yuko yabwiwe ngo yemere Uwiteka amukoremo ubundi bwoko bw’Israel buzajya bwubaha Uwiteka akanga akavuga ngo aho kubarimbura ahubwo ube ari jye wica.Akanwa kumuhanuzi gatangirira kuri we!Umuhanuzi abakwiye kwirinda kuvuga ijambo rivuye mu mutima cyane iyo arimo kuvugana n’Imana aba akwiye kubanza kurigenzura.
Kutumvira ubwabyo nicyaha cyagutera kurimbuka cyangwa cyagutandukanya n’Imana kabone naho waba warakoreshejwe ibikomeye mu isi ya bazima.
Biragoye cyane kugirango Uwiteka yihanganireUmuhanuzi kuko aba azi buri kimwe cyose yarabaye nk’Imana ku byo kumenya ibibi ni byiza bitabaye imbabazi z’uhoraho byaba ibindi!!!
Igice cya [21] havugwa intsinzi y’Abisrael barwana na banya Cannan,uburyo Uhoraho yabarwaniriye kulinda banesheje.Uwiteka niwe urwana intambara niyompamvu yivugiye yuko,azirwanirira intambara kugirango mutazongera kwikubita kugatuza muvuga ngo nitwe twarwanya intambara uyu munsi hagaragara kutavuga rumwe hagati ya FPR nabari bayigize.
Nibo batumye FPR ibaho,ntabwo FPR ariyo yabagize ibyo bari byo nk’uko bajya babivuga kuko FPR na bantu ntabwo ar’icyuntu cyaje cyigafata abantu cyikabashyiraho ngo bakore umulimo runaka ahubwo nibo bishyize hamwe barema icyo bise RPF.Kutavuga rumwe kugaragara hagati ya Societe y’ubucuruzo ya RPF nabashinze iyo societe ni bintu byumvikana kandi bigaragara usibyeko bibagirwa yuko iyo bitaza kuba ubushake bw’Uhoraho izo mbaraga birata zitari kugaragara cyane ko uwatangije uwo muryango Gen.Gisa Rwigema bamwivuganye bivuze ngo nta cyo bari bakwiye kwirata kuko uwatangije uwo muryango waje guhinduka societe y’ubucuruzi bw’amaraso ya banyarwanda yaratakiriho.
Ariko uyu munsi bafata ibikorwa yakoze kandi yatangije bakabyiyitirira nyamara nta ruhare rufatika babigizemo usibye kuba baramugomwe ubuzima kugirango babone uko bahindura gahunda yari yarateguye.
Niyompamvu kuzakuraho umwakagara nta maboko ya bana b’Abantu (abanyarwanda) batavuga rumwe nubutegetsi bw’I Kigali azigera agaragara mu gikorwa cyo gukuraho umwakagara uko niko Uhoraho yavuze kuko azabyikorera we wenyine of course azakoresha abantu ariko batari abanyarwanda kugirango batazagerayo bakongera kwirata inkovu zimiringa.
Igice cya [22] hagaragaramo umuntu witwa Balaam na balak Umwami wa Moab,aho bari batuye ni muburasira zuba bw’umugezi wa Yorodan wambutse Iyeriko.Umwami Balak akaba umwana cyangwa umuhungu w’umugabo witwa Zippor akaba yari Umwami wa Moab (Moabite) bamaze kubona uko ab’Israel bagenje Abamori bahise bahamagarana na bamidian maze bajya inama yo kurwanya ubwoko bw’Uwiteka bw’Israel kuko bwabateye ubwoba bukomeye cyane maze babona yuko buzabarimbura niko kwigira inama yo guhamagaza umukonikoni wafatwaga nk’Umuhanuzi kuko yarafite iyo mpano yari yariherewe n’Uwiteka ariko igakoreshwa nabadayimoni kuko impano zose Uwiteka atanga ziba zigomba gukorera mu nzu y’Uhoraho cyangwa se izo mpano zigakorera mugukiranukira Imana.
Nibwo uhoraho yasanze Balaam ni njoro akamubuza kutajya ku Mwami maze Umwami Balak atuma intumwa inshuro [3] kuko yaramuzi neza yuko akoreshwa nizindi mbaraga zidasanzwe uwo yavumaga yaravimikaga nibwo amuhamagaye kuza kumuvumira ubwoko bw’Israel maze Uwiteka abonye yo Balaam yamaramaje kubera intonorano yari yemerewe nibwo Uwiteka yahinduye umuvumo ugahindukamo umugisha.Iyo urumunyamugisha uba warahindutse ubwoko butavumika.Bazagerageza ariko nta cyo bazageraho.Nubwo bigaragara yuko impano yo guhanura Uwiteka nawe aayubaha kuko azi neza ko ishobora kugira ingaruka ku bantu bayo,iyo umuhanuzi akuvumye bidaciye mu nzira zikwiriye Uhoraho abasha guhindura uwo muvumo ugahindukamo umugisha.
Maze Umwami abaza Balaam ati,nakuzanye ngo umvimire buriya bwoko bw’Israel,ariko ndumva urimo kubuha umugisha.Balaam nawe ati,buriya n’ubwoko butavumika kuko ndabona bufite imbaraga nkimbogo bugakomera nkitare y’ingore iryamye mu byana byayo(Ndamubona ndamuruzi intare yo mu muryango wa YUDA ari hagati muri bo.
Si none ari si cyera azaba hagati muri bwo)reka tuvuge yuko ibyo abadayimoni bavuga cyangwa bahanura byose bikomoka ku Mana niyompamvu Satani ahora yifuza abantu bafite impano zo guhanura zabaye imboneka rimwe kugirango abone abantu benshi bamukurikira.Byageze naho yihimbira ubuhanuzi bw’ibinyoma kugirango arebe ko ya bona abantu benshi kandi arababona kuko yahisemo kujya akoresha imyuka mibi kuko yaciriweho iteka na bamalaika be bose basigara bakoresha abatumira Imana ndetse izindi mbaraga z’umwijima kugirango ikiremwa muntu kibashe kubaha no kumvira satani na badayimoni.
Nuburenganzira bwawe kuba wakoresha impano cyangwa italanto wahawe na n’uhoraho kuyikoresha uko ushaka ariko ukamenya yuko uzabibazwa kandi ukaba witeguye ibihano uzahabwa kuko utayikoresheje uko bikwiriye wakagombye kuba warayikoresheje.
Kumurongo wa [21] bigaragara yuko PUNDAMILIYA yakubiswe kubera kwanga kugenda kuko yari yabonye Malaika imbere yayo maze irembejwe ni nkoni iravuga ibaza Balaam iti,ko nsanzwe ngutwara neza urampora iki?Ntabwo Balaam yatekereje impamvu Punda ivuze kandi bitabaho ahubwo yahise ayisubiza ati,kuki wanze kugenda?Nayo iti,ntubona malaika imbere yanjye?Ndanyura he?Iyo byakomeye inyamaswa ziravuga kuko Uwiteka niwe uzivugisha kuko azi uko yaziremye bityo rero ntutekereze yuko Uwiteka yabuze abavugabutumwa ahubwo ashobora gutegeka inyamaswa zikavuga ubutumwa bwiza rwose kandi twakwihana pe!
Iyo uri umuntu w’Imana ajya akurwanirira intambara abanzi bawe bakugabaho kugeza naho amafarasi yabo,cyangwa punda,cyangwa ibinyabiziga abihagarika bikananirwa kugenda kugirango ubanze ukize ubuingo bwawe.Niyompamvu abakinisha ubuhanuzi bari mu mazi abira kuko bazahura nibihano by’Uhoraho kuko bumva yuko bakomeye nyamara se baranakomera bataragera ku ngoma nibamara kugeraho tuzabakira?Niba uyu munsi bavuga ko ubutumwa Imana itanga iha ubwoko bwayo,bo bavuga ko ar’ibinyoma bizagenda gute ubwo bazaba bamaze kugera ku ngoma.
Ariko buriya iyo biza kuvugwa ko umupfumu runaka yavuze gutya na gutya bari kubyemera kuko uyu munsi wa none usanga hari abakigendera ku ndagu za Magayane na Nyirabiyoro kandi ijambo ry’Uhoraho ribageraho buri munsi abo ni babandi nababwiye baciriwe iteka bakivuka kuko batigeze bakunda Imana mu mitima yabo bahorana gukiranirwa mu mitima nta kindi bategereje usibye kuzarimbuka.I know it si bery hard to understand wha am talking about,but I believe that the grace of the Lord will be with you.
Igice cya [23] [24] hagaragara Balaam ahesha umugisha ubwoko bw’Imana bw’Israel,reka nawe uyu munsi wa none niba Uhoraho bimushimishije abagusabira umuvumo uguhindukirire umugisha ariko bibe uko data ashaka ntibibe uko wowe ubushaka kuko niwe usi ibyakugirira umumaro mu gihe cy’integenke nk’iki.
Igice cya [25] hagaragaramo ubwoko bw’Israel bujya gusambana nabanyamahanga ndetse bakajya no gushengerera ibigirwamana byabo byaje gutuma batsindwa kurugamba iyo uri kurugamba wirinda kuba wakwibeshya ngo wifate nkaho wanesheje urugamba kandi igihe cyose unyuranije na mahame cyangwa amabwiriza y’Uhoraho urugamba ruzakunanira kuko niyompamvu aba yarashyizeho ayo mabwiriza na mahame kugirango bizagufashe kunesha urugamba uhanganyemo na banzi bawe.Iyo rero wemeye kwifatanya na banzi bawe ndetse mukagirana igihango birumvikana yuko byanze bikunze bitazabura ku kugiraho ingaruka zimeye kandi zishobora kuzaguhenda kugirango ubashe gusubira mu murongo.





