Nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza atorewe kuyobora manda ya gatatu yavugishije amahanga, imwe mu miryango nterankunga y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba yawusabye kwitandukanya n’u Burundi kugira ngo ikomeze iwutere inkunga.
Nkuko byemejwe n’inzego z’ubuyobozi mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango, Umuryango GTZ utera inkunga Afurika y’Uburasirazuba wasabye ko EAC yitandukanya n’u Burundi niba ishaka gukomeza guhabwa inkunga n’iki kigega cy’Abadage.
Uyu muryango wavuze ko igihe cyose ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bizaba bitaritandukanye n’u Burundi mu mishinga iterwa inkunga na GTZ, nta yindi nkunga bizongera guhabwa.
Ni icyemezo gishobora kuzakoma mu nkokora imikorere ya EAC ndetse kikanadindiza imwe mu mishinga ihuriweho yari yaratangijwe.
Ikinyamakuru The East African kivuga ko uhagarariye GTZ yavuze ko iki cyemezo atari icy’uyu muryango ko ahubwo ari icy’u Budage bitewe n’uko ariwo unyuzwamo inkunga u Budage bwageneraga uyu muryango.

Ingengo y’imari izakoreshwa n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba muri uyu mwaka wa 2015/2016 yagabanutseho 13% ku yakoreshejwe umwaka ushize.
Ubu hazakoreshwa ingengo y’imari ihwanye na miliyoni 110 z’Amadorali ya Amerika.
Imiryango nterankunga iziharira 70% byayo aho izatanga miliyoni 73 z’Amadorali naho ibihugu biwugize byishakemo miliyoni 42 z’Amadorali.
Nkuko byatangajwe na Peter Kiguta ufite mu nshingano ze ubucuruzi muri EAC ngo guheza u Burundi byatuma imishinga ihuriweho ihagarara bitewe n’uko nta na kimwe ibi bihugu byemerewe gukora hatabanje kubazwa buri gihugu kigize uyu muryango.
Yagize ati “Nta myanzuro twafata mu gihe haba hari igihugu cyahejwe. Ntidushobora gukora igenamigambi cyangwa ngo hagire gahunda twemeza hari igihugu kibura.”
Ibihugu byinshi byaburiye Perezida w’u Burundi Nkurunziza ko naramuka atorewe kuyobora u Burundi muri manda ya gatatu bizahita bikuraho inkunga byageneraga igihugu cye.
Ku ikubitiro Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho inkunga zageneraga u Burundi mu rwego rw’umutekano ndetse ngo hazakurikiraho gukurwa mu bihugu bihuriye ku masezerano y’ubucuruzi ya AGOA.
Hari ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi birimo u Bubiligi, U Bufaransa, U Buholandi byamaze guhagarika inkunga byageneraga u Burundi.
Hari n’izindi mpungenge z’uko Perezida Nkurunziza ashobora kuzafatirwa ibihano na bimwe mu bihugu by’i Burayi nyuma yo gusabwa kenshi kureka kwiyamamaza ariko akanga ndetse akaza no gutorerwa gukomeza kuyobora u Burundi.