Amakuru agera ku inyangeNews aturuka muri Administration ya Obama,aravuga yuko,umukuru w’igihugu cy’America yongeye kwihanangiriza abayobozi bakuru bibihugu byo mukarere aho yavuze yuko yatanze itangazo kenshi aburira abayobozi bo mukarere yuko badakwiye guhindura itegeko nshinga bityo akaba abasaba kwimakaza umuco mwiza wa demokarasi wo kubahiriza amategeko agenga ibihugu byabo bayoboye kugirango abaturage babashe kubona ejo hazaza heza.
Nk’uko byagaragaye ko abayobozi bo mu karere kibiyaga bigari ko banze kubahiriza itegekonshinga nk’uko biteganywa n’itegeko ahubwo barimo gukora ibishoboka byose ngo bahindire itegekonshinga maze barusheho kugundira ubutegetsi kugeza bavuyemo umwuka .
Ibi bikaba muri bimwe bituma abaturage bo kumugabane w’Africa badashobora gutera imbere nk’ibindi bihugu.Kuba rero umukuru w’igihugu cy’America akomeje kwibutsa abayobozi bo mukarere kandi akavuga ko atazongera kubibutsa,bisobanuye byinshi.
Umwakagara nawe yamaze gufata ibyemezo byo guhidnura itegekonshinga abinyujije mu mategeko y’ubutabera bukorera mukwaha kwe,none hagiye guhindurwa itegeko nshinga aho agiye kwimikwa nk’Umwami w’Abega babakagara kuko atazongera guhura nikibazo cy’amategeko azamusaba kuva kubutegetsi akazasimburwa n’umuhungu we LT.IVAN Cyomoro Kagame.
Reka tubitege amaso kuko bitari kure ahubwo byegereje vuba cyane aho akarere kose kagiye kongera kwaka umuriro umwana w’umujaluwo ntabwo akinishwa wabona abagize nk’uko yagize Gaddaffi maze nabo bakisanga mu butayu.
