HomeNewsNzaguhindura umurwa wanjye wera niko Uwiteka avuze!

Nzaguhindura umurwa wanjye wera niko Uwiteka avuze!

Jan 10, 2017 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ibikomeye bigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ko Umwakagara asumbanijwe cyane,kandi aciriweho iteka n’Uwiteka Nyiringabo.Mbona ahamagaje Gen.IBINGIRA FRED maze amuca igihanga ngo kuko yagiye amugira inama zigoramye kandi ngo akaba adashaka kumurwanirira intambara ikomeye imugeze iwandabaga.

Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye gukomerezwa,kuko urugamba rushyize cyera kandi ndabona umulizi w’ibyasezeranijwe nawe ageze ku nkengero z’ubutayu bugufiya,kugirango arusheho kubika neza ibyasezeranijwe n’Uwiteka kugirango ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi buzabashe kumenya uburyo umugaragu w’Uwiteka yagendanye n’Uhoraho mubutayu bugufiya mu gihugu cy’IBABYLON uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Jan 11, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umva uko Uhoraho Uwiteka Imana yawe avuga,dore nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe,dore nzaguhindura umurwa wanjye wera,kuko wakunze gukiranuka,ukanga ubugome,nicyo gituma Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yawe yaguhisemo ngo umubere umurwa we wera wa YERUSALEM kugirango aziheshe icyubahiro muri wowe uko niko Uhoraho Uwiteka avuganye nawe uyu munsi kandi niko avuga.

Nicyo gituma Uwiteka azashyira banzi bawe munsi yibirenge byawe,kugirango umenye yuko Uwiteka yagukunze akaguhitamo,akakurutisha bagenzi bawe,kguirango bizamenyekane mu isi yose yuko yaguhinduye umurwa w’Uhoraho.Kandi ko yaguhaye gakondo gakondo ya bakiranutsi kuzakubera umwandu wawe wera wo gukiranuka kugirango umenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuze!

Nicyo gituma Uhoraho Uwiteka Imana yawe atazabura kwihesha icyubahiro,kugirango bizabere abandi bose uko uwo Uhoraho yakunze ajya amugenza kugirango bimenyekane yuko Uwiteka atajya yirengagiza imtima imukunda kandi iciye bugufi atajya abura kuyitaho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Jan 12, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona izahoze ar’ingabo za APR,mbere yuko bazihindura RDF,nerekwa ingabo twabanye kandi twajyanye hamwe mu nzu y’imbohe KUMULINDI wa KANOMBE,mbona ko,bazarokoka intambara iteye akaga n’Akandare gakomeye cyane mukarere kibiyaga bigari.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore hali abantu mwabanye mu nzu y’imbohe KUMULINDI.

Izo zahoze ar’ingabo,nzazilinda akaga gakomeye gateye muri gakondo ya bazima kugirango bazabe abahamya bijambo ryanjye,kuko abo mwafunganywe bose babonye ukuboko kwanjye gukomeye ubwo mwali mu nzu y’imbohe ubwo mwabaga Uhoraho Uwiteka Imana yawe ko abaha amazi yo kunywa mu masengesho mwali mwakoze y’iminsi {7×12) hanyuma nkabasubirisha ukuboko gukomeye cyane kugirango nigaragaze yuko nd’Uwiteka Imana bamenye yuko nitwa Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Dore na bamwe mu ngabo bahunze igihugu bagiye basize bakoze ibikorwa bibi,bahungira muli America,none dore nabasubijemo umutima wo gukumbura gakondo yabo,maze mu mwaka ushize mu mpera zayo,basubirayo none babuze uko basubira muli America kuko bahise batabwa muli yombi kubera ko bagiye kwinezeza bakibagirwa yuko basize bahemutse,maze bahita basubizwa mu nzu yimbohe hahandi nubundi bari bafungiye.Dore hali nabo mwasize mu nzu y’imbohe baciriwe ho iteka bafungwa burundu abo nabo uzabagirire ibambe ubwo muzaba mugeze muli gakondo uzahite ujya kubasura ubasabire k’Uhoraho Uwiteka Imana kugirango abagirire imbabazi nibambe maze babone ukuboko k’Uwiteka gusimbure ukuboko k’Umwakagara kwababereye inkoni y’icyuma kugirango bazamenye yuko Uhoraho atarobanura kubutoni uko niko Uwiteka Nyringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kungirira ikizere rinzaho cyane,maze nerekwa mbona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe hamwe n’umugaragu we,bahabwa umwandu wabo basezeranjwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze mbona inkozi z’ibibi ziza zihahindura irembo banyuramo,kandi Umuhanuzi Mukuru yari yafunze amarembo yose ndetse ashyiramo ibihindizo byose hamwe nimyugariro ariko ziranga ziraza zirapfumura zirasesera.

Mbabona ndi kure ho gato,nibwo nahise mpamagara Umuhanuzi Mukuru mubwira yuko inkozi z’ibibi zamaze gusesera muri gakondo yahaweho kuzamubera umwandu we,nuko mbona aragarutse arwanye nabo kugeza abanesheje barahunga biruka masigamana.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi z’ibibi ntabwo zijya ziruha cyangwa ngo zinanirwe kuko zihoraho zishaka uburyo bwose zigirira abantu nabi bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Nuko rero burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana,bureke kudamarara kuko umwanzi alimo kubagenda runono bucece kugirango ababuze kwinjira mu isezerano basezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yo mu Ijuru.Ubabwire uti,urangara inkozi z’ibibi ziramuca muri humye zimugenze uko zagenje Karegaya na Ndahindurwa uko niko Uwiteka Nyiringabo ababuriye kandi niko avuga.

Ijambo ry’Uhoraho hamwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana,birambwira biti,mwana w’umuntu,urwanye intambara igihe kirekire cyane,kandi umwanzi nibigaragara yuko amaze gutsindwa ndetse no kunesha,dore waburiye Umwami Ndahindurwa yanga ku kumvira,ijambo ry’Uwiteka rikorera muri wowe wimika undi Mwami uzamusimbura none dore yimye ingoma.Umwuka w’Uwiteka avugira muli wowe yuko umwuka winda y’ingome w’ikinyoma uciriweho iteka kandi ufomojwemo kabiri n’INKOTA y’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.

Uko niko byagenze aho bacyuye umugogo hanyuma mukimika undi Mwami ikinyoma kigakubitirwa ahareba inzega,maze ya ‘MPYISI’ ikorwa nisoni.Burya koko izina niryo muntu niko umunyabwenge “SOLOMON” yabivuze mu bitabo bye byubuhanga halimo nigani myinshi igana akariho.

Nuko rero urabe maso cyane kugirango utagwa mu mutego w’umwanzi,ndetse uburire umwiru mukuru n’Umwami mushya Nyirurwanda yuko bakwiye kuba maso cyane kuko hariro gushakshwa uburyo bwo kumenya amakuru yabo ndetse n’imilimo yabo bakoreye mu bwiru bukomeye bigatuma igihugu cyose gicika umugongo imigambi y’Abahindiro bibisambo yose ikaburizwamo n’Uwiteka Imana Nyiringabo.

None dore bakozwe nisoni zitarabaho,kubera iyo mpamvu bashatse inzitwazo zituma batazatabariza Umwami w’uRwanda uko abami bandi batabarijwe ngo ni uko ari muri repubulika iriho y’ikinyoma mu buryo butemewe na mategeko.Ubabwire uti,Ijuru rizi ubwami ntabwo rizi repubulika.Akaba ari nayo mpamvu iyo repubulika birata igiye gukurwa igasimburwa n’ubwami bugendere ku itegekonshinga bwimitswe n’Uwiteka Imana Nyiringabo nyuma y’igihe kirekire bukuwe ku ngoma kugirango ubwami nabwo bumenye yuko Uwiteka ari we Mana kandi ijya ica imanza zitabera kubayiringira bose ikabacira urwo gukiranuka kugirango hatazagira uyitunga agatoki.Uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments