HomeInte'lAbahindiro ko bagiye gutabariza Umwami,bo bazashyingurwa nande!?

Abahindiro ko bagiye gutabariza Umwami,bo bazashyingurwa nande!?

Ikinyoma cy’Abahindiro,cyakubiwe ahareba inzega,none Umwakagara yabuze uko abigenza,ahitamo gutangaza italiki bazatabarizaho Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,ko azatabarizwa taliki ya 15 mutarama 2017.Birinze kuvuga niba bazimika Umwami bifuzaga nyuma yuko umwiru mukuru Boniface Benzinge aberetse yuko byose bishoboka ko,umugogo utaruta umwiru ukiriho ari muzima.

Ubusanzwe cyera iyo Umwami yatangaga igihugu cyose habaga icyunamo,ariko Umwakagara murwego rwo gutesha agaciro ubwami bw’uRwanda,n’Umwami w’uRwanda,abinyujije mu kinyamakuru gikorera leta,Igihe.Com,batangaje yuko mugutabariza Umwami Kigeli hazagenda abazabishaka none bamwe mu banyarwanda bagize impungege zo gutinya leta ko byazabagiraho ingaruka kubazajya gutabariza Umwami Kigeli.

Amakuru avuga ko,ngo Umwakagara yamaze gutanga itegeko,ry’uko azabaha ibinyobwa byose bizakoreshwa mukiliyo,kugirango abone neza uko azahitana abahindiro bamubeshye ko,nibacyura umugogo w’Umwami bizabahesha uburenganzira bwo kwimika Umwami uzasimbura Ndahindurwa Umwami wa nyirarureshwa bityo ubwami bukazaba burangiye.

Uhereye ku gice cya (42,43,44,45,46,47) ibyo bice uko bingana havuga ko,ngo umwiru mukuru BonifaceBenzinge,azahambisha abahindiro bazahitanwa n’Umwakagara.Dore uko bisobanurwa,bamaze gutwara umugogo wa Ndahindurwa,umwiru mukuru yahise yimika undi Mwami Nyir’uRwanda Umwami YUHI VI.Ako kanya imigambi  ya MPYISI yahise ikubitwa hasi maze yisanga yavomeye mukiva nibwo yaje kumenya yuko natwe turi Abatutsi!

Amakuru avuga ko,ngo Umwakagara yamaze gutegura uburyo azahitana abahindiro yahaye miliyari [2] bakaba bari basigaje guhabwa iyindi imwe [1] bamaze kugeza umugogo mu Rwanda.Ariko ntabwo byabahiriye nk’uko babiteganyaga,ahubwo bisanze mu mazi abira,bumva inkuru nziza kubanyarwanda,ariko kuri bo,yari inkuru yincamugongo bumva yuko Umwami Bushayija YUHI VI yimye ingoma.

Claude Rukeba umwe mubatangiye kuva cyera kugambanira Umwami Ndahindurwa,ubwo yamutumaga kuri Desire Kabila ngo amumuhere ubutumwa,maze agahabwa envelope yarimo $50,000 agahita ayakubita umufuka akabeshya Umwami yuko ngo bayamwibye!Kuva icyo gihe yahise abura,ahungira muri CANADA aho yaje kurya ayo $ arayarnagiza inzara ihita ishira ariko igihemu kigumaho.

Nibwo yaje kwifusha maze atuma umugore ko yajya muri INSURANCE yubuzima akajya kuvuga yuko umugabo we yapfuye.Ubwo ako kanya bahise bishyura umugore bahita bava muri CANADA ubu bakaba batuye ahantu batazwi nibwo yakomeje kugambanira ubwami bw’uRwanda yibwira yuko azaburundura ariko asanga Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,abubereye maso!Byababereye ikibazo kuba bakwimika undi Mwami kandi abanyarwanda bamaze guhabwa Umwami wabo usimbura Ndahindurwa.

Save

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments