OCT 7, 2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona NYAMPINGA wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nerekwa avugana nundi mu byeyi w’inshuti ye cyane,maze umwuka w’Imana arambwra ati,mwana w’umuntu,dore barimo ku kuganira ho,cyangwa ku kuvuga,ariko ngiye gukora ibikomeye cyane,njyane uriya Nyampinga muruganda rwaho ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo batunganirizwa,kugirango atunganywe,azavayo amaze gutunganywa neza ameze nkizahabu ikuwe muruganda rwayo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Zamuka ujye kwishuri ryigisha abatutsi kubaha Imana,maze ukureyo ipasi igorora imyenda,maze uyizane kugirango ugorore iriya myanda yabo (ibikorwa byabo bigiye gutunganywa neza nibwo bazamenya yuko Uwiteka ari we Mana)Ndagenda ngeze mu nzira ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,igarukire,nagirango ndebe yuko wumvira ukemera kuzana ibigorora NYAMPINGA,none urabyemeye,igarukire kuko abumvira Uhoraho batazabura kuba abanyamugisha niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho ubwo naringiye gutangaza ijambo ry’Uhoraho kugirango ubwoko bw’Uwiteka bubasha kurya no kunywa ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko bafite inzara ninyota cyane y’ijambo ry’Uhoraho.Ndabwirwa ngo,«mwana w’umuntu,dore NYAMPINGA araje vuba cyane,ariko nubwo aje bizamugora cyane!Numva iyo mvugo idasobanutse,nigute aje kandi bikaba bizamugora cyane,kandi yaje?Ijambo ry’Uhoraho riraceceka sinongera kumva ryongera kugira icyo rimbwira»
Nongera kujya mu isi y’umwuka,umubyeyi w’inshuti ya NYAMPINGA,aravuze ngo,ariko,kuki mutitegereza imyandikire y’umuntu,ngo mubashe kumenya uwari we?Birahagije kwitegereza,no gusoma,iby’umwana w’umuntu yandika,mukamenya uwari we!Byaba atar’ibyo,mukazagwa muruzi murwita ikiziba!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore NYAMPINGA yanze kumvira ijambo ryanjye,none,ube utegura ibimenyetso bimuranga kuko wamugiriye ibanga cyane,kugirango ubwo azinjira mu butayu bugufiya,azabone ibizamuranga bizatuma abasha kwinjira mu gihugu cyo mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
OCT 8, 2016 njyanwa mu yerekwa,mbona nyampinga wanze kumvira Imana utuye kumugabane w’America,mbona amazina ya banyampinga [2] atoranywa na Malaika w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ayo mazina ashyirwa kurutonde rw’bagomba kujyanwa mu butayu bugufiya ahagana mu majyaruguru y’uburusira zuba bw’inyanja iherereye mu burengera zuba bw’Isi ya bazima.
Nerekwa abo banyampinga bajyanwa ku iriba rya hoze ar’iryinka,riherereye ku nkengero z’ubwo butayu,aho bari bagiye gushaka amazi yo kunywa,ariko basanga iryo riba uturutse kuruhande baturutsemo,ryarakamye!Ngerageza kuzenguruka ngo ndebe ko nanyura kuruhande rwo haruguru ngo ndebe ko nababonera amazi,biranga ndayabura!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bariya banyampinga [2] bajyanywe mu butayu bugufiya kubera kutumvira umwuka w’Imana.Kandi bizabagora cyane kugirango bazabone amazi yo kunywa muri buriya butayu bugufiya kuko ririya riba ryahoranye amazi,ariko nyuma yahoo riza gukama kuko ryanyobwagaho nabadayimoni bajyanywe mu butayu niyompamvu Uhoraho yarikamije kugirango abahawe ibihano byo kujyanwa mu gihugu cy’ubutayu,batabona icyabatabara batararangiza ubutayu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore NAYMPINGA yanze kumvira ijambo ry’Uhoraho,none ubushobozi nubutware bye,mbishyizeho iherezo,kugirango amenye yuko nd’Uwiteka Imana ikiranuka,ngirira neza uwo nshaka,ariko usuzuguye ijambo ryanjye,aba munsi ‘umuvumo.Nerekwa igiti kirekire cyari kimaze gukomera,mbona mu bushorishori bwacyo,hihinnye harahengama ntibwaba bugikomeza kujya ejuru ngo bugere aho bwari bukwiye kugera.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,dore imilimo ye yakoraga nyishyizeho iherezo!Ntabwo izongera kumubera umugisha ahubwo izamubera umuvumo kuko yanze kumvira ijambo ry’Uwiteka Imana ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon umugaragu w’Uwiteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nerekwa urufatiro rwa NYAMPINGA rukurwaho,ndabwirwa ngo,kuko iringiye imbaraga za bana b’abantu,reka mbanze nzikureho kugirango amatwi ye abashe kumva kuko yuzuyemo ibinure nibamara kugabanuka,azabasha kumva icyo Uhoraho amushakaho niko Uwiteka avuga.
Inkozi z’ibibi zo mubwoko bw’Abarozi na bana babo, bacirwaho iteka!
ijambo ry’Uhoraho rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye,yuko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi,aciriyeho iteka urubyaro rwabarozi bose ku isi,kandi abakuyeho amaboko ikizaza cyose kizabahitana,kandi icyo bazakora cyose kizabangira.Bazajya gushaka abo bahumanije babasaba umugisha,ariko ntabwo bazawubona kuko abakabakuyeho uwo muvumo,nibo bahumanije uko niko Uhoraho avuga.
Nerekwa inkubaganyi,na banyarugomo,na bagizi ba nabi bose,bacirwaho iteka muri gakondo ya bakiranutsi!Nerekwa idini rya Vivante mu kanogo mu murwa mukuru wa Kigali,bajyanwa mu butayu bugufiya!Nerekwa abaririmbyi ba madini yo muri gakondo bajyanwa kuririmbira mu butayu kuko banze kumvira Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye buri muri gakondo ya bakiranutsi.Uti,ibyago bigiye kubabaho,bingana nibya abantu bazajya muriro utazima,gusa itandukaniro ni uko umuriro utazima uzabaho iteka ryose!Naho ibindi bikazaba mu gito gishoboka kandi vuba,ariko bikazaba biremereye cyane kurusha kwizera kwa muntu niko Uwiteka avuga.
Dore Uwiteka agiye guhana no guhemba imirimo ya maboko ya bana b’abantu,bamwe bazarindwa,abandi bazacirwaho iteka,abandi bazarimbuka kuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho,bakarineguriza izuru bibwira yuko ibyahanuwe bitazasohora uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Burira abo bakobwa Bambara amapantaro y’impenure bagenda bagaragaza akariso bambaye,uti noneho mugiye kugenda nta makariso mwambaye kandi ubusa bwanyu buzashyirwa kukarubanda kuko mugiye kubona ibyo amaso yanyu atigeze kubona,kandi mutangara nimurangiza mwumirwe muzavuga yuko Uhoraho yabakuyeho amaboko,icyo gihe nibwo muzemera yuko mwaciriweho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Muzasabiriza abahisi nabagenzi,nyamara ntawuzabagirira ibambe ngo agire icyo abaha kuko Uwiteka azabafungira amayira kugirango hatagira uzabagirira imbabazi.Ubwiza bwanyu buzahinduka ubusa,igikara kizahinduka urwirungu,naho inzobe ihinduke igikara,kuko ukuboko k’Uhoraho kutazabura kubaremerera kuko mwanze kumva imiburo y’Uhoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Save
Save
Save