Home Uncategorized Impamvu ingana ururo!

Impamvu ingana ururo!

0

Amakuru akomeje kugera ku inyangeNews aturuka mu gihugu cy’UBURUNDI,aravuga yuko,intambara hagati y’uRwanda n’UBURUNDI ikomeje gukaza umurego!Mu mwaka wa 2005 uRwanda rwasabye igihugu cy’UBUBILIGI kuza kikagaragaza urugabano cyangwa imbibe z’uRwanda n’UBURUNDI kubera agasozi kavugwa kuba arak’uRwanda kitwa Sebanegwa gaherereye ahitwa NGOZI.

Urwanda ibi rwabikoze rushaka ko hasubirwamo imipaka ihuza uRwanda nibihugu by’abaturanyi byakozwe n’Abazungu b’Ababiligi.Ubwo byari biturutse kumipaka ya CONGO n’uRwanda,maze igihugu cy’UBUBILIGI gisanga kizagwa mu mutego wo kuba ari cyo cyagabanije iyo mipaka kandi kikaba cyarayigabanije nabi kubera guhima ubwami bw’uRwanda bwariho icyo gihe.

Ububiligi bwanze kwitabira icyo gikorwa,gisanga kiziteza intambara hagati y’ibihugu byombi!Maze gihitiamo kwicecekera cyane ko cyari kimaze kugirana umubano mwiza n’uRwanda ushingiye kuburyarya bwamacakubiri bateje murwagasabo kandi bari barasabye imbabazi z’uruhare rwabo mu macakubiri basize bateje murwagasabo.

Uhereye icyo gihe hashize imyaka [10] urwanda rwarasabye ko,imipaka ihuza CONGO n’UBURUNDI n’uRwanda nyirizina rukaba ari rwo rwabisabye,kugeza magingo aya,nta gisubizo UBUBILIGI bwatanze bikaba byaratumye uRwanda rufata ibyemezo byo gushaka kwigarurira kuneza cyangwa kunabi.Amakuru avuga hashize iminsi urwanda rwambutse umupaka rujya gusenya inzu yubatse NGOZI ku gasozi kitirirwa uRwanda ariko kakaba mu BURUNDI.Amakuru avuga ko,uruzi rwa KANYARU rwasubiwemo ubu runyura hagati yako gasozi ka Sebanegwa ku buryo bugaragara yuko ako gasozi kari mu Rwanda.Nukubitega amaso ntakaburimvu!

Ariko igihugu cya Congo cyo,cyashyizeho itsinda rifatanije niry’uRwanda,kwigira hamwe kureba uburyo ubutaka bw’uRwanda bwagaruzwa.Umwaka ushize iryo tsinda ry’ibihugu byombi,rikaba ryarashyizeho imipaka yifatizo mu bilometero [10] uturutse I Goma werekeza za Masisi.Ntibizwi niba KABILA azavaho asigiye uRwanda igice cyarwo,dore ko ariyo masezerano yagiranye na leta y’Umwakagara mbere yuko ajya kubutegetsi,aramutse yubahirije amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi umwaka ushize,byaba aramahire.Bitaba ibyo,bikazakemurwa n’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kuko ari we ufite igishushanyo cya mbere y’umwaduko wabazungu cy’inama yabereye  I BERLN mu gihugu cy’UBUDAGE.

Ariko igihugu cy’UBURUNDI cyatereye agate muryinyo kiricecekera.None bikaba bigiye kugirwa impamvu y’intambara y’ibihugu byombi bigiye kwijandika mu ntambara ikomeye ishobora kuzasiga ibyo bihugu bizahajwe nintambara z’urudaca.Igihugu cy’UBURUNDI kiyobowe na leta ya Nkurunziza kimaze gusaba kwikura murukiko rwa ICC kuko urwo rukiko rurimo gukurikirana ubwicanyi leta ya Nkurunziza yakoreye abaturage.Ikindi gitumye isaba kwikura muri urwo rukiko,ni uko vuba aha mukwezi gushize urwo rukiko rwahawe ububasha bwo gukurikirana imanza z’ubutaka za leta zambura abaturage bafatanije na bashora mari,cyangwa imanza z’ubutaka hagati y’ibihugu bifitanye ikibazo cy’ubutaka.Ariko ICC yavuze yuko izabanza gukora iperereza kubwicanyi bwakoze na leta ya Nkurunziza umwaka wa 2014 aho bivugwa yuko yahitanye abaturage barenga [100]

Icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’Uburundi,yavugiye kuri bbc ururimi rw’igiswahili,avugako,ngo afite imungege z’’uko icyo gihugu gishobora gushyirwa mukato n’umuryango w’ibihugu by’IBURAYI,kubera basabye kwikura mu masezerano y’urukiko rwa ICC.Biramutse bibaye gutyo,igihugu cy’Uburundi cyaba kigiye mukaga gakomeye cyane.Nyamara muri iki cyumweru turangije.Uburundi bwari bwasabye ubumwe bw’UBURAYI kubakuriraho ibihano bafatiwe.Mu gihe batari basubizwa,bahise basaba kuva mu masezerano ahuza ibihugu bashinze urukiko rwa ICC.

Tuributsa yuko,uRwanda rutari mu masezerano ya Roma STATUTES yashyizeho urwo rukiko,akaba ari nayo mpamvu akenshi rukunze kwikorera ibyo rushaka bakabura aho barurega kuko Habyarimana atigeze asinya kuri ayo masezerano.Bityo uRwanda rukaba atari umunyaryango wa ICC ku buryo abayobobzi barwo bakoze amakosa bajyanwayo,niyompamvu bashyizeho urukiko rwa Arusha mu gihugu cya Tanzania.

 

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar