Bakundwa bene data nongeye kubasuhuza mu izina rya data,umwana na mwuka wera,abantu benshi bakomeje kubaza ibibazo bitandukanye byerekeranye no kubohorwa.Ariko mukwkiye kumenya yuko udashobora kubohoka kujyana no kwihana,cyangwa kwihanira abo wahemukiye nibyo nise inkovu z’ibyaha mu gice cya (49) cy’ubuhanuzi havuga yuko abagifite inkovu zibyaha batazinjira mu masezerano.
Iyo wihannye usigara nta deni rya Satani nabadayimoni ubaifitiye,bigatuma amasengesho yawe adahura ni nzitizi zo guhabwa ibisubizo bituruka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Abanyarwabda benshi bo mu bwoko bw’Abatutsi banze kwihanira abahutu kuba barabishe bihorera bibwira yuko ahari amaraso ya bahutu yaba yirabura,naho ayabatutsi yo akaba atukura!?
Ntabwo abahutu ari bo bonyine bagomba kwihana gusa,ngo ni uko bamennye amaraso,ahubwo na batutsi bihoreye,nabo bakwiye kwihanira abahutu niba bashaka kujya mu Ijuru.Kuko Imana ica imanza zitabera,ntabwo igira kubera uruhande rumwe!Niyompamvu bamwe bafite indwara zidakira kubera ubuhemu mwagiye muhemukira ubwoko bw’Imana.
Abantu benshi bakunda kwihana umurenzaho wera ibijumba,nyamara mu Ijuru ntabwo bihana umurenzaho,kuko Ijuru nirya abera.Ubusanzwe umurokore cyangwa umukizwa,atandukanye n’umukiranutsi(abantu benshi bashobora kuba abarikore) ariko ntabwo abantu bose bashobora kuba abakiranutsi!!?
Kwitwa abana b’Imana,no kwitwa abantu b’Imana,no kwitwa abakiranutsi cyangwa umukiranutsi,bitandukanye nkuko Ijuru ritandukanye nisi.Ntaho bishobora guhurira habe nagato!Ariko kubera uburiganya bw’umwanzi,uzasanga abafarisayo bigiha imigisha,kwatura ngo nuwatuza akanwa kawe yuko Kristo ar’Umwami uzakizwa!Ubundi se gukizwa niki?Ndatekereza yuko ar’ukuva mu byaha burundu.
Nta hantu handitse ngo umukiranutsi bwira acumuye [7] ahubwo muri MIKA niho havuga ko,naho nagwa inshuro [7] nzabyuka bityo umwanzi wawe akaba adakwiye kukwishima hejuru,kuko imbabazi z’Uhoraho,ziri kubamukunda.Ariko iyi mvugo ikaba ijyanye no kwihana integenke ushobora kugwamo bityo abantu bakagukwena mu buryo bwo kwikura mu cyaha,bigusaba kwihana kugirango ubusabane bwawe n’Uwiteka bukomeze kujya mbere.
Abahutu bishwe abatutsi,abatutsi bishe abahatu n’abatutsi,bose bishe ubwoko bw’Uwiteka,bacumuye k’Uhoraho,ese ntibikwiye yuko bihanira abo biciye?Ese kuki FPR itegeka abahutu gusaba imbabazi hanyuma FPR ntisabe imbabazi abahutu bahemukiye bakabicira imiryango nubwo babikoze byitwa kwihorera,kandi barashakaga kwifatira ubutegetsi,ari na byo baje kugeraho bagaca muri humye abahutu bakifatira ubutegetsi.
Niyompamvu Uwiteka agiye guca imanza zitabera,hagati ya bahutu na batutsi,kugirango impande zombi zitsindwe nurubanza zimenye yuko bacumuye k’Uwiteka,kandi yuko bagomeye Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero niba uri umwe mu nkozi z’ikibi kandi ukaba usaka kwihana,ntugire isoni zabakuzengurutse,cyangwa ngo utekereze yuko waba ukozwe nisoni uramutse wihaniye abatutsi cyangwa abahutu,ahubwo utekereze agaciro ko kwihana kugirango uzaragwa ubwami bwo mu Ijuru.
Niyompamvu bamwe Imana ibereka bajya gusengerwa bagasubizwa inyuma badasengewe,ubwo Imana iba ilimo ibereka yuko hari ibyo bataratunganya bakaba basabwa kwihana.Niyompamvu musaba ntimuhabwe kuko musaba nabi.Kandi amasengesho ya banyabyaha akaba ari ikizira k’Uwiteka.Imana ntirya intonorano uko abahutu basabwa kwihana,ninako abatutsi nabo basabwa kwihana kuko Imana bihanaho nimwe!!!
Abantu bagiye IBURAYI bakoresheje inzira z’uburiganya nikinyoma,birirwa bahabwa amadolar cyangwa amaEuro ashingiye ku kinyoma.Avuga ko ngo yahunze leta,kuba imuhiga ngo yaba yarishe,cyangwa se ngo interahamwe zirampiga kubera gutanga ubuhamya bwa genocide ubwo akajya ahemberwa ibyo,ubwo se uzagera mu Ijuru gute kandi gute,interahamwe nazo ziti gacaca zirampinga kandi barambeshyera kandi uzi ibyo wakoze wibaza yuko nyuma yubuzima hatari ubundi buzima???
Save
Save
