Amwe mu makuru aturuka mu mwiherero wa[ 14] amakuru aravuga yuko ngo Umwakagara yatangiye afata ijambo afungura uwo mwiherero akabwira abari baje muri uwo mwiherero yuko intambara igiye gutangira igeze mu marembo y’Igihugu cy’urwagsabo.Yasabye abari aho mu nama kwibuka yuko igihugu cyabakamiye bityo ntibazatize umurindi umwanzi w’igihugu ari we RNC (Gen.Nyamwasa na Gen.Museveni) utabifuriza ibyiza.
Yakomeje agaragaza ubufatanye buri hagati ya Museveni na leta ya bafaransa bahawe isoko ryo gucukura amavuta muri icyo gihugu cya Uganda bakaba barashyemo akayabo ka madollar agera kuri miliyoni $900 bityo ngo abafaransa nabo basabye Museveni gushyigikira Gen.Kayumba Nyamwasa kugirango akureho Umwakagara kuko ari mu bantu batanze ubuhamya ku ihanurwa ry’indege yarimo IKINANI.
Amakuru twahawe na bamwe bakorana bya hafi n’umukuru w’igihugu(Umwakagara) aravuga yuko ngo Umwakagara ayobora iyo nama atagaragaraje kwizamura no kwishyira hejuru,cyangwa ngo avugane ubukana budasanzwe bwo gucyaha abagaragu be,ahubwo yavuganaga ubwitonzi budasanzwe asa nureshya umugeni kugirango arebe yuko imbere mu gihugu nibura habonekamo abamujya inyuma.
Ariko ngo yisamye yarasandaye kuko igihugu cyose gihagaritse umutima kubera intambara iri hagati ya Uganda n’uRwanda isa niyamaze gutangazwa ndetse ikanashyirwa ahagaragara mu bitangaza makuru byo hiryo no hino ku isi kugirango bimenyekane yuko hagiye kuba intambara hagati ya Uganda n’urwagasabo iturutse kumuyoberere mibi ijyanye no kugundira ubutegetsi.
Ikinyamakuru inyangeNews gikomeje gukurikirana umwiherero uzamara iminsi [5] mu gihe ubundi wamaraga iminsi [2] ariko kubera ibibazo byagarije igihugu bikomeje kwiyonegra harimo ninzara yitwa nzaramba aho abayobozi bo mu nzego zibanze basabwa kwihanganisha abaturage bababeshya yuko ngo leta hari icyo igiye kubakorera nyamara amakuru avuga yuko ngo abaturage bashiriye mu gihugu cya Uganda bajya guhaha kugirango barebe ko baramira ubuzima bwabo.
Save
