Home News Niwubaha Uhoraho,azaguha umugisha wabanzi bawe!

Niwubaha Uhoraho,azaguha umugisha wabanzi bawe!

0

March 28, 2016 ahagana mu masaha ya nimunsi igihe akazuba ka kiberinka gatangiye kunyerea maze imitavu igatangira gukinagira amatovu.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ngiye kukoherereza umugisha utubutse ariko udatunganye kuko ugiye guturuka mu maboko ya banzi bawe.Nuko uzamenye uko ugenza nk’uko ugenza buri gihe kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe.

Nuko nerekwa mbona umuntu azana ikierekani cya little [20] z’amata  yo mu bwoko bw’amacunda ariko yajyaga gusa gato nikivuguto cyiza cyavurijwe mu cyansi cyitiwe.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubungubu hasigaye ko,umwanzi akoresha intonorano kuko ibyo gukoresha aabgore ngo bakugigire yabivuyeho kuko uko agerageje umutsinda igitego 1-0

Nuko rero menya yuko nd’Uhoraho nshobora kugutngisha umugisha wabanzi bawe bakwambuye kuko iki nicyo gihe cyawe cyo guhabwa umugisha uko niko Uhoraho avuga.Nzakwereka kugira neza kwanjye kandi ineza yanjye izab kuri wowe ibihe byose kugirango abanzi bawe nabakurwanije bose nabatakwifuriza kubaho bose bamenye yuko nakumenye mu izina kandi ko nzitirirwa izina ryawe

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho rirambwira riti,dore Umwami Nyir’uRwanda namara kwima ingoma nzategeka umutima we nubugingo bwe kugirango azakumpere impano nziza yuko wemeye kunyumvira azaguha gakondo yawe igeretse kuyindi utazigera wakwa cyangwa ngo ubanzwe n’umuntu uwari we wese kuko nakumemenye mu izina kandi ukambaho umutoni maze nawe uzishimire Uhoraho Uwiteka Imana yawe kugirango nuhaguruka ugiye kumvugira abazumva uburyo wagendanye nanjye bazamenye yuko nd’Uhoraho Imana yabakiranutsi.

Bigeze igihe akazuba ka kiberinka kaburira muri nyina,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uwiteka Imana yawe yashimishijwe na bantu basuye gakondo y’umuhanuzi uyu.Dore naguhaye ubuhanga n’ubwenge bwo kumenya uburyo uzajya urinda gakondo yawe,none umwanzi yababaye cyane kuko abantu bakomeje gukurikirana ijambo ry’Ubuhanuzi kugirango bamenye imigambi  mfitiye ubwoko bwanjye.

Ngaho teraho akajisho maze urebe uratangara kuko wabahaye umunsi mukuru wa PASIKA,nuko ubwo nshyiraho ikoranabuhanga maze nkubitaho akajisho ndumirwa hamaze gusoma ibihumbi 63.884 numva ntangariye Uhoraho Imana yanjye.Numva nsubijwemo imbaraga zibyiringiro kubera yuko iby’Uhoraho avugiye nukanwa kabahanuzi atabura kubisohoza.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,Uhoraho yishimiye umurimo uburyo urimo gukorwa niyompamvu abumviye ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa kabahanuzi b’Uhoraho batazabura kuba abanyamugisha uko niko Uwiteka avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar