Bene data bakundwa nimwe mwangije umurimo w’Imana,kuko umwanzi yababonye amatwi bituma yinjira mu murima wa data atangira kumisha urumamfu aruvanga n’ingano.Nimureke gutanga kimwe mu icumi maze murebe ko intamabara ziri mu madini zidahagarara.
Impamvu yabyose ni umugati mubaha,ariko nimuhagarika ibyo mubatamika,bazabaho mukwizera,nk’uko nanjye mbayeho mukwizera,aho niho muzamenya abahamagawe nabatarahamagawe!
Ariko nimukomeza kubaha ibyo bya cumi ntakabuza ko batazabura kubayobya inzira y’ubugingo kugirango bibonere ibyo bashaka kugeraho.mbese intamabara ziturukahe ,muri mwe,mbese ntizituruka ku byo mwibwira bijyanye n’irari ryanyu?
Burya abarinzi bajya inama ,ninyoni nazo zijya iyindi,niba koko mushaka gukorera Imana,nimuhagarike ibyo mubatamika maze turebe abafite ukwizera,aho tuzamenya neza abahamagawe.Ariko muri iki gihe,umuntu aratsindwa amashuri agahita ayoboka Theology.
Ese Uwiteka niwe ushaka gukoresha injiji?Ibyo byonyine nibyo nshaka ko mu mbwira?Nta bwo Uwiteka akeneye amashuri y’umuntu kugirango amukoreshe.Iyo abona ko amashuri akenewe agutegura hakiri kare,ariko ngirango muzi neza ko na ba Peter bakoreye Uwiteka kandi nta mashuri bari bafite.
Ibyo bipapuro nibyo nbyabishe,umunsi mwaretse kwishyingikiriza kuri izo mpapuro z’abana bab’abantu,muzakorera Uwiteka Imana,kuko icyo gihe muzaba mukeneye ibituruka ku Mana ,nta bwene muzaba mwishyingikirijeho.
Umwuka wera naza,azababwira ibyo gukiranuka,azabayobora mukuri kose,azababwira ibizabaho,ibigiye kubaho,nibiriho biba mu isi yabazima.Icyo dusabwa ni uko twemerera umwuka w’Imana kugirango atuyobore mukuri,mu nzira,tubone n’ubugingo kuko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,niwe nzira,ukuri,n’ubugingo.
Uwiteka iyo ashaka gukoresha umuntu aramutegura,kandi nta condition ashyiraho cyangwa uwo yahamagawe ashyirwa kugirango abashe gukorera Uwiteka Imana.Ndibuka nkorana umurimo w’idini na Pastor NGARAMBE ALBERT ahitwa inyamirambo,igihe Uwiteka yari yaravuze ko nzasubira mu ishuri cyageze nkjya kwiga ariko atabishaka ndamubwira ngo,Uwiteka yaravuze!!!!
Iyo utabaye maso,umwanzi akuriganiriza mubitwa ko bakakugiriye umumaro,iyo babonye igihe cyawe kigeze nta bwo bifuza yuko ushirwa hejuru ndetse bamwe bahitamo ku kugambanira kugirango bakwice utagera kuri rwa rwego Uwiteka agushakaho.
Abantu nabagome mukwiye kubitondera,yaba abavandimwe bawe,usanga ntawukwifuriza ko wahirwa,niyompamvu umunyarwanda yaravuze ngo:Umuvandimwe abyare ubyare,nakira nawe ukire,so wanyu si so,nyoko wanyu si nyoko!Ariko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo uwo abasha ku kubera byose nuramuka umuhaye umutiwa wawe.
Nigeze kubwira Umwami Yesu hamwe na data wo mu ijuru,nti,ndumva nakunze umukobwa runaka,ndasaba ko,uru rukundo warugabanya nkongera kurwo nagukundaga,ibyo nabivuagaga numva ariko biri,Uwiteka nawe arankundira murabizi ko ajya afuha.
Numva muri jye ararugabanije,numva urwo nakundaga Uwiteka Imana,ruriyongereye none nawe,ongera urukundo ukunda Uwiteka umubwire agabanye kurwo wakundaga umugabo wawe,cyangwa umukunzi wawe kugirango ubashe kubona ubwiza bw’Uwiteka Imana.