HomeNewsNiki wakora ngo uzakire ubutayu bukwegereye?

Niki wakora ngo uzakire ubutayu bukwegereye?

April 9, 2017 njyanwa mu iyerekwa rikomeye kandi ridasanzwe,nerekwa ibikomeye bigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi,no mu gihugu cy’ibabylon kubera amatora ateganijwe muri byo bihugu byombi.Mbona ibice [3]; by’ubutayu biri mu kibaya kimwe,ariko bitandukanye uko bigiye birutana.

Mbona ubutayu igice cya mbere[1]; bwari buteye ubwoba bukomeye cyane!Ubwo butayu bwari bugufuiya cyane,nta masengesho yasabwaga kuba wasenga no ube wakira ubwo butayu bugufiya.

Ubutayu igice cya [ll] washoboraga gukora amasengesho,ariko nabwo bwasaga nubutayu igice cya mbere[1];ariko nabwo bwashoborwaga nabafite impano y’ubuhanuzi naho abandi nta cyo byari kubamarira.

Ubutayu igice cya [3];bwari ubutayu burebure ariko aho umuntu ageze akaba ariho aguma,kuko harimo nigishanga cyuzuye amazi!Kandi hagati muri icyo gishaga ndetse no ku nkengero zacyo,habaga hari umwuka w’ubusambanyi uzerera ahongaho ariko kubera inzara ninyota byari bihagwiriye ntabwo uwo mwuka washoboraga kugira imbaraga zo kuhategeka.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho riransobanurira riti,mwana w’umuntu,buriya butayu bwose wabonye ntabwo butandukanye cyane,kuko bujya gusobanura kimwe.

Ariko ubutayu igice cya mbere bugereranywa ni ntambara igiye kubera muli gakondo ya bakiranutsi,kandi bukagereranywa n’umuntu ushobora guhura nikibazo kidafite igisubizo,urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.Naho bene ngango barigaramiye!

Muri gakondo ya bakiranutsi barabwiwe,kandi cyane,kimwe nundi muntu Uwiteka yamaze kuburira ariko ntabe maso akanga kumva abigambiriye kubera irali ry’umutima we,uwo iyo atabaye maso gusenga nta cyo gushobora kumumarira kandi yamaze kwinjira mukibazo mu gihe yagombaga kwirinda mbere yuko kimugeraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Igice cya [ll] cy’ubutayu wabonye n’umuntu wamaze kumenya iby’Imana yamweretse cyangwa yabwiwe akabasha kwirinda agakora amasengesho asaba imbaraga z’Imana no kurindwa k’Uwiteka Nyiringabo kugirango atagwa mu moshya!Uwu nguwo naho yakora amasengesho yo kwiyiriza ubusa bijyanye nubushobozi ndetse nimbaraga ze,bishingiye kwizera Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nta kabuza aratabarwa kuko aba yarabaye maso kandi akirinda kugwa mu moshya y’umwanzi niko Uwiteka avuga.

Igice cya [lll] wabonye cy’ubutayu burebure,ni ntambara igiye kubera mu gihugu cy’ibabylon izaterwa no kutumvikana ku byavuye mu matora.Abantu batiteguye bazabura aho bahungira bazabura epfo na ruguru,abagore bicuruzaga icyo bazajya batangira Ubuntu kugirango babashe kubona ibyo kurya,ariko ntabyo bazabona kuko abakabibahaye bazaba bashonje kandi bafite inzara kuko burya umudiho uba mu itako!

Niki gisabwa rero,harasabwa kwishakira ibizabatunga bakabihunika cyane ibinyampeke,amazi bazakoresha cyangwa ayo kunywa,aha ngaha umukene azahura nibikomeye birutwa nuko yataha akigira iwabo mu cyaro akava mu murwa kuko abazaba batuye mu murwa bazahura nibikomeye cyane!

Kandi gusenga kwabo nta cyo kuzamara kuko burya gusenga bamwe bagapfa abandi bagakira ntabwo wavuga yuko wasenze cyangwa yuko Imana yasubije amasengesho kuko Uwiteka aca imanza zitabera ntabwo yakwemera ko bamwe bapfa ngo abandi bakire ubwo nyine ntabwo aba yatanze igisubizo kuko iyo asubije asubiza kuri bose bakabonera amahoro rimwe,ariko byose bijyana nuko umuntu abana n’Imana ndetse nimitekerereze ye uko niko Uwiteka avuga.

Intambara zo zizahoraho mu gihe tukiri mwisi,ariko ikinyuranyo ni uburyo abantu bitwara mu isi ya bazima.Kubaha Uwiteka kuba mu mutima w’umuntu,nabyo bishobora gukiza umwana w’umuntu bitewe nuko abana nawe (Uwiteka Nyiringabo) nuko rero burira abo mu gihugu cy’ibabylon batataniye mu mpande [4]; z’isi ubabwire bamenye ubwenge kuko ibihe bikomeye biraje ndetse utanibagiwe nabo muri gakondo ya bakiranutsi kuko naho bazanasenga ntabwo bazasubizwa kuzageza igihe cyategetswe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nibwo ibyago byahanuwe kuri gakondo bizarangira Umwami w’uRwanda amaze kwima ingoma niko Uwiteka avuze!Abatazabishobora babwire bigurire amazi na za biscuit bazakoresha mu gihe gikomeye kugirango bazabashe kurama niko Uwiteka avuga.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments