HomeNewsNiki mwami YUHI VI azakora,ngo akureho umuvumo wa bega,ubwo azaba amaze kwima...

Niki mwami YUHI VI azakora,ngo akureho umuvumo wa bega,ubwo azaba amaze kwima ingoma?

July 18, 2017 njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane,nerekwa imigambi ya za magigiri na bega,bagambana uko bari buntegere mu murwa mukuru w’ibabylon.Nerekwa niga mu ishuli rya kaminuza ya padiri,ariko sinabasha kwinjira mu ishuli nka bandi banyeshuli rya kaminuza(ikigeragezo cya bega)ahubwo nibuka yuko hari ikote ryanjye nasize manitse ku giti(imilimo ntarangije ubwo ejo nari kumurwa mukuru w’ibabylon) maze nsubira inyuma kujya kurizana ubwo ibyo kwinjira mu ishuli birangiriraho.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zagutegeye kumurwa mukuru w’ISHUSHAN,zirategereje kubwibyo ntugire aho ujya kugirango utagwa mu maboko uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona impfizi y’ikimasa cyimvange ni MBOGO,gitegereje Umuhanuzi ngo kimwivugane.Ni uko mbona Umuhanuzi nawe afata INKOTA ye azamuka umusozi w’IZION,wa mudayimoni usigara hasi ushakisha aho Umuhanuzi yaba aherereye ntiyaba ikimubonye niko Uwiteka abitegetse,kandi ni uko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona impunzi za Barundi zihura na kaga gakomeye cyane,mbona izo mpunzi zihungira mu gihugu cya Uganda hamwe n’impunzi z’abanyarwanda bose mbona bambuwe ubuhunzi babuzwa amahoro epfo naruguru.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’ibabylon umuriro ugiye kwaka kandi kuzawuzimya bizagorana kuko impunzi zahungiye muri icyo gihugu zigiye kongera guhunga zihunga akaga kintambara gashobora kuzaterwa nabanyapolitike bo muri icyo gihugu barimo Uhuru Kenyatta uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa gakondo yabakiranutsi yuzuye umuvumo ahantu hose umuntu ashobora gukandagira,kandi mbona uruzi rwamazi menshi mbona abanyarwanda bagendagenda muri ayo amazi.Ndetse Umwami YUHI VI mbona yuko yimye ingoma,ariko mbona umuryango nawe unyuzwa muri urwo ruzi rwabase gakondo ya bakiranutsi(umuvumo wazanywe na bega muri gakondo ya bakiranutsi)

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami agiye kwima ingoma,ariko gakondo ye izaba iriho umuvumo watewe na bega bamennye amaraso menshi cyane atagira ingano.None bwira Umwami Nyir’uRwanda yuko namara kwima ingoma azashaka Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe hamwe n’Umuhanuzi “AINESHA”basengere gakondo ye,n’ubwami bwe,kugirango bakureho umuvumo wa bega kugirango ubwami bwe buzabe ubwami bw’umugisha niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Naramuka atabikoze gutyo,gakondo izaba gakondo yumuvumo,kandi ubwami bwe,buzaba nkubwami bwa bega,izaba ingoma irenganya abaturage be,hazabaho inzara ibyago,akaga na makuba rubanda rwe,ruzinubira ubwami bwe,bavuge yuko butaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko Umwami wimitswe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,gakondo ye iba gakondo y’umugisha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Njyanwa mu iyerekwa mbona umucyo mwinshi usa nizuba umanuka hasi uza aho Umuhanuzi ari,uwo mucyo uraza uramurikira ukuraho umwijima wari wazanywe ni nkozi z’ibibi z’umwijima maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zamaze kugota ubugingo bwawe,ariko Uhoraho nawe amanuye umucyo mwinshi nkuko yabigusezeranije yuko ukwezi nizuba atari byo bizakumurikira,ahubwo ko,umucyo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ariwo uzakumurikira kandi ukuboko kwe ari byo bizagutwarira kugirango abatuye mwisi ya bazima bamenye yuko Uhoraho yagukunze akakubera umucyo mu gihe cy’umwijima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments