Ku nshuro ya gatanu, kuva mu mwaka wa 2013, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyize mu kiruhuko cy’izabukuru bamwe mu basirikare bayo hakurikijwe itegeko ryihariye rigenga Ingabo z’ u Rwanda. Mu bashyizwe mu kiruhuko, harimo Lt General Karenzi Karake na Major General Jack Nziza, muri rusange abakuwe muri RDF kubera impamvu zitandukanye bakaba bagera ku 1634 nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’igihugu.
Gen James Kabarebe mu muhango wo gushyira mu kiruhuko bamwe mu basirikare mu ngabo z’u Rwanda
Nk’uko bikomeza bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, kuri iki cyiciro cy’uyu mwaka wa 2017, abagera kuri 817 barimo Aba Ofisiye na ba Suzofisiye 369 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru naho abandi 378 barangiza amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF mu gihe abandi 70 bo bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.
Umuhango wo gusezera no guha agaciro umurimo aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bakoreye igihugu, wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2017, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, ku Kimihurura. Ni umuhango wayobowe na Nyakubahwa Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, unitabirwa n’abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangajwe imbere n’Umugaba mukuru, Gen Patrick Nyamvumba.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, ashimira bamwe mu basirikare bakuru bahawe ikuruhuko
Mu basirikare bakuru bazwi cyane bahawe ikiruhuko, harimo Lt General Karenzi Karake wigeze kuba umukuru w’Ibiro by’Iperereza, ndetse na Major General Jack Nziza wigeze kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda. Mu bahawe ikuruhuko kandi harimo na Brig Gen John Gashayija Bagirigomwa.
Umwega nta mikino agira,iryo niryo shimwe bahawe na bega,gukorera abega ni nko gukorera shatani.








