Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews,aturutse ahantu hizewe,avuga ko,ngo umukuru w’igihugu cya leta zunze ubumwe z’America Donald J Trump,ko yaba yumvikanye avuga ko,muri uyu mwaka muri kanama hagati y’italiki (7-9) azaba ari mu gihugu cya Tanzania muruzinduko.
Muri ayo mataliki nibwo mu gihugu cya Kenya bazaba bari mu matora,kuko amatora azaba taliki ya 08 kanama,2017.Taliki ya 09 komisiyo ishinzwe amatora ya IEBC umukuru wayo CHIBUKATI WAFURA akazatangaza uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya.
Amakuru afite za gihamya avuga ko,abatavuga rumwe na leta NASA bemerewe na komisiyo ya matora ya IEBC kuzashyiraho “Parallel Tallying Station” kugirango bazibarire amajwi yabo,ariko bakaba batemerewe gutangaza ibyavuye mu matora kuko atarinshingano zabo ahubwo komisiyo ya matora ikaba ariyo izatangaza ibyavuye mumatora y’umukuru w’igihugu nabandi bayobozi bakuru bigihugu.
Uyu munsi ku wa 28 gicurasi nibwo kumugaragaro abiyamamariza umwanya w’umukuru cya Kenya batanze ibyangombwa byabo byo kwiyamamariza uwo mwanya mu biro bya komisiyo ya matora ya IEBC yari yakoreye muri KICC.
Abaziyamamaza ku giti cyabo bagera ku [10] biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.Ariko abavugwa cyane kandi bagahabwa amahirwe yo kwegukana uwo mwanya cyangwa kuwutsindira,harimo RAILA OMOLO ODINGA,na MUIGAI UHURU KENYATTA.Nibyo bavuze yuko IFARASI ari [2] naho abandi basigaye bagasa no kwifotoza.
Amakuru afite gihamya yatangajwe nabayobozi bakuru ba NASA,batangarije bafana babo ko bafite 10 M plus yabanyamuryango ba NASA,kandi abemerewe nitegeko rigena amatora bagera kuri miliyoni [19] za banyaKenya bujuje imyaka yubukure bazatora umukuru w’igihugu nabandi bayobozi bigihugu bazafatanya gutegeka.
Biravugwa ko,NASA yaba irihafi kugeza miliyoni [11] zabayishyigikiye kandi itegekonshinga ryahinduwe ku bwa KIBAKi 2013,rivuga ko,uwandikisha abaturage benshi kurusha undi hagati yabahiganwa mu matora,uwo ari we ugaragara gutsinda amatora mbere yuko amatora abaho.
Ariko ikinyamakuru inyangeNews cyabashije gukurikirana isesengura ryali kuri KTN TV,humvikanye umwe mu basesenguzi ba politike ushyigikiye JUBILEE ko kuba NASA ifite abantu benshi cyane bagiye kwakira umukandida wabo RAILA ku kibuga giherereye DONHOLM cyitwwa JACARANDA mu murwa mukuru wa Nairobi aho hari abantu benshi bagiye kwimika RAILA nkumukandida wabo uzaharanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Yabwiye abanyamuryango ba NASA ko,namara kugera STATE HOUSE mu minsi [90] azahita amanura ibiciro byibiribwa nibiciro byo gukodesha inzu.Kuko ubuzima bwazamutse cyane muri icyo gihugu kubera gutegeka nabi aho leta ya jubilee yaranzwe na ruswa cyane no kwikubira ibyiza by’igihugu.
Abatavuga rumwe na leta ya jubilee bareze iyo leta ya Kenyatta ko banze kugurira abaturage ibigori ku giciro cyiza aho abanyagihugu bifuzaga kugirisha leta umufuka wa kilo 100 kubihumbi [3200];ariko ikibabaje leta yanze kubagurira ahubwo ijya kuzana ibigori muri MEXCO aho umufuka umwe wa kilo 100 z’ibigori bawuguze ibihumbi [4600]
Ukurikije uko abanyagihugu barimo kwinubira leta ya jubilee iyobowe na Kenyatta bigaragara ko,jubilee itazatsinda amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu kuko ibyo basezeranije abaturage nta nakimwe bigeze bakora imyaka ibaye [5] irangiye nta cyo bakoze ahubwo birirwa babwira abatavuga rumwe nabo ngo barya INYAMA naho bo bakamira umuyaga.Iyi mvugo yatumye abanyagihugu banga umukuru w’Igihugu aho akoresheje iyo mvugo yatumye abantu benshi banga leta nyuma habayeho ikibazo cyinzara ku buryo bukomeye cyane.
NASA igiye guha akazi abakozi bazayihagararira mu matora,buri polling station izahagararirwa na bantu [50] ba NASA,ubwo ufashe abantu [50] abakozi ba NASA bazaba bakorana na ba komisiyo ya matora IEBC ugakuba ni bihumbi 47000 byahazakorerwa amatora urumva abo bantu uko bangana bashobora kugera kuri 2,350,000 utarashyiraho abakomisiyo ya IEBC,aha urabona ko nibura igihugu cya Kenya kimaze kugera kuri demokarasi igaragara.
Save
