Home News Abega batanga gakondo ya bakiranutsi kubabera umugabane!!!

Abega batanga gakondo ya bakiranutsi kubabera umugabane!!!

0

May 27, 2017 njyanwa mu iyerekwa  mbona umunyabwenge  ukomoka mu nzu ya bakiranutsi,mbona ahabwa n’Umwami nyir’uRwanda YUHI VI kuba (GOVERNOR) w’umurwa mukuru w’Iyerusalem.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore  Umwami YUHI VI azaha umwe mu bakomoka murubyaro rw’Abraham kuba umukuru w’Intara y’umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abadayimoni bo muri gakondo ya bakiranutsi,bakwiragira ahantu hose,mbona batangiye kwambura umuturage icyintu cyose umuntu atunze maze abanyarwanda basigara arabakene batagira murwo kwishimisha urujo.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara agiye kwambura umuturage wese utuye muri gakondo ya bakiranutsi,ku buryo bazasigara arabatindi ubwo butindi buzarangiza n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azabaha ubwami ari bwo buzazana umugisha muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ba badayimoni mbona bubakiwe inzu yo kubamo bayijyamo bayibyariramo baragwira.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bubakiye abazimu bahawe igituro muri gakondo ya bakiranutsi kugirango bahabwe icyo gihugu batazigera bagikurwamo,kuko umunsi bagikuwemo,ubwami bw’Abega buzarangira kandi rizaba ribaye iherezo ry’ingoma ya bega mu rwagasabo gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Maze mbona umujinya w’Uhoraho ukongejwe uburakari,kubera abega bubakiye imandwa zabo,bakaziha uRwanda kugirango ruhinduke gakondo ya badayimoni mucyimbo cyo kuba gakondo ya bakiranutsi.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngiye guhanagura abega burundu nzabakura mu isi ya bazima mbamareho ku buryo batazongera kwibukwa ukundi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Tugarutse ku nyigisho za bibiliya ubushize twagarukiye ku gitabo cya ZABURI,dutangiye igitabo cy’IMIGANI cyanditswe n’umunyabwenge witwa SOLOMON,akaba umwana w’Umwami DAVID,ninawe wamusimbuye ku bwami bwe,nk’uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yari yarabisezeranije Umwami DAVID.

Igitabo cy’imigani gifite page [31] z’igize icyo gice cyuzuyemo ubwenge bw’umwuka w’Imana Uwiteka Nyiringabo.Imigani myinshi yanditswe nawe (SOLOMON) ariko kandi yanafashijwe na AGUR,na LEMUEL,imwe mu migani nabo bayigizemo uruhare.Ariko imigani myinshi yanditswe mu gihe cy’ubwami bwa SOLOMON.Iki gitabo cyanditswe hagati y’umwwaka wa (970-950) niho bivugwa ko byaba ari ho iki gitabo cyanditswe.Nta mwaka wihariye uvugwamo uzwi igihe yaba yarandikiye iyo migani usibye kugereranya igihe yimiye ingoma,nigihe yayiviriyeho.

Iki gitabo cy’imigani cyandikiwe ubwoko bwa Israel,umugambi w’iyandikwa ry’igitabo cyimigani,kwari ukwigisha ubwoko  bwa Israel,ariko uyu munsi wa none cyahidutse inyigisho z’Isi yose!Uwiteka yabashakagaho ko,bihana binyuze mu bwenge bwabo,kugirango bareke kujya bapfukamira ibigirwamana.

Kandi Uhoraho yabashakagaho ko,bayubaha bakanayitinya,ikababera urufatiro rw’ubwenge bw’ubuzima kugeza uyu munsi.Kandi yabashakagaho guhungira kure ubwenge bwuzuyemo ubuyobe no gukiranirwa,kugirango bibabere inkingi yikinyabupfura no kwicisha bugufi no kwiyubaha mu buryo bw’umuco w’ubumana uzira amacyemwa.

Uwiteka akeneye ko abantu bayo,bagirana ubusabane nayo,kandi ibifuzaho ubwenge buturuka muri kamere yayo,kuko ubu bwenge abana b’abantu bafite babukomora kumwanzi Satani kuko bwabaye intangiriro yo kubatandukanya n’Uwiteka Imana Nyiringabo.Imana itwifuriza kugira ubwenge bujyanye no gukiranuka,ikadushakaho gukora imirimo myiza kandi tukabana na bantu bose amahoro, tuberera imbuto zijyanye no gukiranuka kuko n’Umwami wa bakiranutsi (Umwami wacu) Yesu Kristo yaravuze ngo,mugire umwete wo kwezwa no kubana na bantu bose amahoro no gukiranuka.

Iyo twubahirije amabwiriza y’umwuka wera,ni nyigisho zabagaragu b’Imana bahumekewemo n’Umwaka wayo wera,bijya bitugiraho ingaruka nziza zigirira umumaro mwinshi ababyihatira kubigeraho kandi bibabera umrage mwiza ndetse nababakomokaho bagasanga hari ubutunzi babikiwe butanga na data Uwiteka Nyiringabo.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar