HomeNewsNiki cyihishe inyuma y'imishyikrano mishya yongeye kwadukanwa na leta y'umwakagara n'Umwami Nyir'uRwanda...

Niki cyihishe inyuma y’imishyikrano mishya yongeye kwadukanwa na leta y’umwakagara n’Umwami Nyir’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa?

Amakuru akomeje gucicikana harya no hino mu banyamuryango ba fpr,n’itahuka ry’Umwami w’uRwanda KIGELI V.Ndahindurwa.Amakuru aturuka mu banyamuryango ba FPR,aravuga yuko, leta y’umwakagara ikomeje guhura nibibazo bikomey cyane,aho abaturage batakiyifitiye ikizere.

Nubwo abatekinisiye aribo bacurabwenge bwa fpr,babeshyeye abaturage yuko,ngo bashaka ko umwakagara yongerwa manda ya lll kugirango bahindure itegekonshinga maze umwakagara azayobore ubuzira herezo.

Ubwo nibwo bwami bw’Abega duhora tuvuga,ko,Abega bakoze ubwami muri republika itemewe n’amategeko,ariko uko iminsi igenda ishira,ninako bigenda bigaragara yuko,ubwo bwami bw’Abega budashobora gushing imizi ngo abanyarwanda bazagire amahoro.

Aya makuru twakuye mu nzego z’ubuyobozi bwa FPR,tukaba twayahuje nayandi twabonye ku wa 18 kanama 2015 yavugaga yuko,ngo umwakagara arimo gushaka iyindi mishyikirano hagati ya FPR,n’inzego z’Umwami w’uRwanda zikorera mubuhungiro muri leta zunz’ubumwe z’America.

Icyo abanyarwanda bakomeje kwibaza,ni uko mu byukuri ibyo fpr ivuga,byaba bifite ishingiro,cyangwa icyerekezo?Ubushize umwaka ushize mu byumweru (2) bibanziriza ukuboza 2014,leta y’umwakagara yohereje komisiyo yari iyobowe na Pastor Ezira Mpyisi wo mabadivantiste bumunsi wa (7) bageze muri leta zunz’ubumwe z’America ahitwa Virginia bahura na Nyir’uRwanda maze bamubaza amashirakinyoma cy’itahuka rye!

Barangije nta gisubizo cyabonetse dukurikije ikiganiro cyatanzwe na Chancerie wa Nyir’uRwanda Bonifasi Benzinge,aho yagize ati:buri gihe iyo baje ,ntabwo bajya bazana ibisubizo by’ibyo twavuganye ahubwo bazana ibindi bishya.Kandi iyo bavuye hano nta bwo tujya duhana gahunda ngo nibura tumenye igihe tuzongera guhurira.

Iyo nkuru murayisanga kuri radio inyange,nyuma yuko bavuye muri urwo rugendo,bahise bakoresha umunyamakuru Rudatsimbura washyize ahagaragara ibyifuzo bya fpr byo gusebya no guharabika Nyir’uRwanda aho yavuze yuko Umwami w’uRwanda atunzwe no gusabiriza,kandi ko ashaje bityo leta y’uRwanda ikaba yaramusabye kujya muzabukuru maze bakamuha inzu yakataraboneka,imodoka nziza yo kugendamo,n’amafaranga kuri konti.

Bamaze kuharabika bagaragaza ko ashaje,bisa naho ari byo byabaye igisubizo cy’ibyo bavuganye mu mubonano wa komisiyo yari iyobowe na Pastor Ezira Mpyisi,izo nyandiko ikinyamakuru inyangeNews kikaba gifite iyo kopi ya Rudatsimburwa aho yavuze ko Umwami w’uRwanda yishwe n’inzara.

Ibyo abanyarwanda ntabwo byabagwirirye kuko basanzwe bamenyereye ko.umwakagara ar’inkubaganyi,ndetse akaba azwiho kuba atuba abantu bakuru bamuruta,ibyo rero bikaba bimenyerewe ko,umuco wo guharabika fpr iwusanganywe akaba ntagitangaza kirimo.

Hayuma yibyo inyangeNews yaje guhishura ibanga ry’uko leta y’umwakagara yakoresheje umukuru w’igihugu cya Kenya UHURU Kenyatta Mwigai kugirango aterete Nyir’uRwanda kuko yahoze ar’inshuti ya se,amuhamagara amusaba ko,yamubera umuhuza hagati ye,na leta y’umwakagara ibyo nabyo nta bwo byaje gukunda.

Mu gihe umwakagara na fpr barimo bitegura guhindura itegekonshinga,dore mu cyumweru gishize ku wa kane ushize kuwa 14 kanama 2015 intekonshinga mategeko imitwe yombi na senat bemeje yuko itegekonshinga rigiye guhiduka cyane cyane mu ngingo yaryo y’101 aho ibuza umukuru w’igihugu kongera kwitoza nk’umukuru w’igihugu.

Maze birangira abagize inteko bose bemeje yuko,umwakagara ariwe uzashyiraho komisiyo igizwe n’abantu (7) bazaba bafite ububasha bwo guhindura itegeko nshinga.Umurundi yabwiye umunyarwanda ati,mbe munyarwanda,he raba ijya mpyene.Umunyarwanda nawe aramusubiza ati,ngaho hena narebye hirya!Ibyo rero nibyo abatutsi bakoreye umwakagara.Ntabara mwidishyi,yego mwidishyi!Byarangiye ahwana n’uruhu rw’intare yari yambitswe kugirango bamutinye naho yaramayeri yo kumwikiza.

Witegereje ibyo inteko yakoreye umwakagara ntawabura kuvuga ko,arabagome,kandi ko,umwakagara batamwifuriza amahiri,ni gute umukuru w’igihugu yashyiraho komisiyo yabashinzwe guhindura itegeko nshinga kandi ariwe ushinzwe kurinda itegeko nshinga?Ariko se nukudatekereza cyangwa nukugira imbaraga zirenze akagero!

Tukimara kumenya amakuru avuga ko,I Kigali bongeye kubura umutwe wa dossier yo kujya kuvugana na Nyir’uRwanda basabye ko yajya muzabukuru,nawe akabasubiza ko,nta Mwami ujya ajya muzabukuru,twifuje kumenya icyo inzego z’Umwami w’uRwanda zikorera mubuhungiro icyo zaba zibivugaho.

Kuri uyu mugoroba wa 24 kanama 2015, Ikinyamakuru inyangeNews kifuje kuvugana nabagize urwego rw’itumanaho mu nzego za Nyir’uRwanda maze tubabaza amashira kinyoma tubabwirayuko ikinyamakuru inyangeNews gifite amakuru avuga ko,umwakagara yaba  yarakoresheje abantu be guhamagara Nyir’uRwanda kugirango bongere kuvugana nawe ku kibazo cy’itahuka rye!

Babwiye inyanegeNews ko,ayo makuru ar’ukuri,ngo bahamagaye Nyir’uRwanda babanza kumubura kuko telephone ye,yari kuri charging bayishyiramo umuriro,hanyuma Nyir’uRwanda yaje kubahamagara ababaza icyo bamushakiraga,bamusubiza  ko,ngo,bifuzaga gusubukura imishyikirano hagati ya leta ya fpr,n’umwakagara,hamwe na Nyir’uRwanda.Bamubwira ko,bazongera bakamuhamagara bakamusaba umubonano wo kuzongera guhura.

Twabajije abagize urwo rwego rw’Umwami rushinzwe itumanaho,agashya kaba kari muri uwo mubonano niba noneho baba bemeye yuko Nyir’uRwanda azataha ar’Umwami wabanyarwanda,ndetse akazanahagararira kamarampaka irimo gutegurwa na FPR,ishaka kwimika ubwami bw’Abega.

Babwiye ikinyamakuru yuko,nta cyintu bari bamenya kuri ayo makuru,wenda ko,umunsi bazavuga ko,bazaza ubwo niho bazamenya ikizaba kibagenza.Umwakagara akoemeje guhuzagurika abitewe n’ubuhnauzi bw’Uwiteka Imana ikomeje gushyira ahagaragara kandi bakaba nabo babwemera nubwo bakomeje guhinga umuhanuzi Majeshi Leon kugirango bamuce igihanga.

Abatutsi bamaze kubona neza ko,bari mu mazi abira,ko,ibyahanuwe nabahanuzi bigiye kubasohorero,bananiwe kwemera ko Umwami w’Urwanda yagaruka mu gihugu cye agakomeza imirimo yarashinzwe,kuko iyo niyo nzira yonyine bari barahawe n’umuhanuzi Majeshi Leon,ko intsinzi yatuma intambara ihagarara Burundi muri gakondo yabakiranutsi,nuko Umwami w’uRwanda yagaruka agasubirana ubwami bwe yambuwe n’Abazungu bo mu bwoko bw’Ababiligi bahise bimika repubulika y’Abahutu yari itemewe n’amaegeko ikaba yaribayeho mu kinyoma aho babeshyaga abaturage ko ari bo bashatse ubwigenge nyamara Umwami niwe washatse ubwo bwigenge ndetse umunsi yahamagawe guhabwa urupapuro rumwemerera ko uRwanda n’Uburundi bahawe ubwigenge mu zina rya Nyir’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa Ababiligi bahise bamubwira ngo,nubwo uhawe ubwigenge tuzabuha abahutu.

Yarabashubije mu mvugo ya gipfura,ati,nimububahe kuko nabo nabantu banjye!Ubwo bari bicaye hanze y’ibiro bya ONU umuryango wabibumbye maze arababwira ati,niba mudashaka ko,mpabwa ubwigenge reka nisubirireyo.Baramusubiza bati,oya wisubirayo injira babuguhe.

Ikinyoma rero cya FPR,gikomeje guhura n’imbaraga z’ubuhanuzi kuburyo bamaze kubura urusyo n’amajyo.Andi makuru yandistwe n’ikinyaamakuru cya leta y’umwakagara “The new Times”cyanditse yuko kuri iki cyumweru murwagasabo habaye ibintu byigeze kubaho mbere ya genocide gato mbere yuko fpr ihanura IKINANI,ngo kucyumweru gishize abakirasitu ba kiliziya gatolika kuburyo budasanzwe batoye umurongo berekeza ikibeho.

Aho bagiye gusenga ari benshi cyane kuburyo butari busanzwe,aho ikibeho,bivugwa yuko,ngo Bikiramariya ajya ahabonekera abantu,ndetse akababwira ibigiye kubaho mu gihugu,ariko itohoza ikinyamakuru inyangeNews cyakoze,rigaragaza yuko abo bantu bajya babonerwa,atari Bikiramariya ubabonekera nk’uko muri bibiliya ntagatufi ya kiliziya gatolika bemera ibivuga mu byahishuwe 12:1…hagaragaza ko Bikiramariya yapfuye nkabandi bose,kandi ntaho ijambo ry’Imana rigaragaza ko,afite ubushobozi bwo kubonekera abantu ,ahubwo ar’umudayimoni wihindura Malaika w’umucyo maze agashuka abo bose bemerera muri Bikiramariya.

Ibi byose bikaba bikomeje gutera impungege abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,bakaba batangiye kubona ingaruka yo kugambinira ubwami bw’uRwanda,mu gihe abanyarwanda bakabaye bumva ko,umwakagara arimo gusaba imishyikirano Gen.Nyamwasa Kayumba nibura we,afite ingabo zitwa’ Imvejuru’cyangwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bashyigikiye FDLR,ahubwo turi kumva ngo arigusaba imishyikirano Umwami w’uRwanda utunzwe no gusabiriza,ndetse akaba akennye kandi ananashaje.

Ibi bintu bibaye amayobera,gusa,ntawakwirengagiza ukuri,yuko,Umwami w’uRwnda ariwe mukuru w’uRwagasabo,bari bakwiye kuvaho bibye menshi,bakoze byinshi byangwa n’amaso y’Uwiteka,n’inkiko zibategereje ntawundi wabakiza ibyago,namakuba,n’akaga gakomeye kagiye kubagwira nk’uko Uwiteka Imana yabivugiye mukanwa kabahanuzi usibye Umwami wenyine Kigeli V.Ndahindurwa.

Reka dutegereze tuzumva ikizaba kibagenza,birashoboka ko,wenda baba bisubiyeho,bakaba badashaka ko,amaraso yabanyarwanda yongera kumeneka wenda bakaba bahisemo yuko,Nyir’uRwanda ariwe uzajya guhagararira kamarampaka itegerejwe mu minsi iri mbere.Ariko se ibyo byashoboka ko,umwana w’umwega yakwemera gusubiza ubwami yamaze gushyiukira mu ntoki ze?Naha Kristu na papa we.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments