Tukimara kwandika iyi nkuru twahise tumenya andi makuru avuga yuko,ikihishe inyuma y’imishyikirano ngo.ar’ukugirango za maneko za Kigali zibumbiye mu cyo bise RPRK zibone imikorere yo gukomeza gushuka abanyarwanda kuko mu minsi yashize ikinyamakuru InyangeNews cyanditse cyamagana imyitozo irimo gukorwa na Gen.Kabarebe James mu izina ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa.
Ibyo ngo babikoze mu rwego rwogufasha ziriya za magigiri ziri mu gihugu cy’Ubugande zimaze koreka imbaga y’urubyiruko barubeshya yuko ngo barimo guharanira itahuka ry’Umwami w’uRwanda.
Nyuma yo kwamagana ibyo binyuma,amakuru aravuga yuko,zamaneko za RPRK zahise zihura nakaga gakomeye aho,abanyarwanda bahise bamenya ibanga ry’Abega,maze bahitamo kubahunga basigara bonyine nta munyaryango numwe bafite.
Bakimara guhura nako kaga gakomeye,nibwo bahise bitabaza Kigali kugirango babafashe,amakuru avuga ko,bahise bahamagara Nyir’URwanda bamusaba imishyikirano kugirango bijye mu itangazamakuru maze za maneko za RPRK zibone icyo zitangira kubwira abanyamuryango bazo bazicitse!
Amakuru aravuga ko,nta gishya ngo,ahubwo bo,babashaka gukoresha izina ry’Umwami w’uRwanda mubikorwa byabo by’ubugome bigamije guhohotera abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bakomeye ku bwami bwabo,n’umuco wabo wakinyarwanda aho bamagana umuco w’ubugome n’ubwicanyi wa repubulika ya FPR,n’iza’abahutu bababanjirije.
Aya makuru arututse mu nzego z’ubutasi z’uRwanda zishinzwe gukurikirana imikorere y’umuryango wa za magigiri RPRK,ikindi ngo cyaba kigamijwe,ngo nukurangaza ubwami bw’uRwanda kugirango buse nubugira ikizere yuko leta y’umwakagara yaba ishaka imishyikirano nyayo.
Ibyo barimo kubikora mu gihe bamaze gutegura abashinzwe gutangira guhidnura itegeko nshinga,noneho iyo mishyikirano yabo,izarangaze ubwami bw’uRwanda nabwo bumaze kugaragaza imbaraga zitari nkeya kandi zo mu rwego rwo hejuru aho bamaze kwandikira ibihugu bikomeye ku isi busaba ko ibyo bihugu byabufasha kumvisha umuryango wababimbye kubahiriza umwanzuro wa 1579,1580,1605 bagacyura Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa n’ubwami bw’uRwanda muri rusange.
Ngubwo uburiganya bw’Abega bahora bakora bibwira ko,uwububa atabonw an’uhagaze,banyarwanda ntibababeshye Uwiteka yavuze ko,umwakagara azakurwaho n’intamabara,nta mishyikirano iri hagati y’uRwanda n’Umwami,nubwo buriganya barimo gukora kugirango barangaze abanyarwanda ngo ahari bacyeke ko haba hari ikizima kigiye gukorwa.Ubwo se umuntu yagutuka akakwandagaza avuga ko utunzwe no gusabiriza hanyuma akagusaba kujya muzabukuru hanyuma mukazahurira hehe?





