Home News Niki cya tumye ingabo zitirirwa kuba iza Barundi,zitarateye Umwakagara?!

Niki cya tumye ingabo zitirirwa kuba iza Barundi,zitarateye Umwakagara?!

0

Amakuru agera ku inyangeNewss.com aturuka ahantu hizewe,yemeza yuko izo ngabo zitirirwa iza Barundi,zitarizo zonyine.Biravugwa yuko igihugu cya Tanzania na S.Africa bashyigikiye RNC,ariko kugirango bayobye uburari bw’uko badashyigikiye RNC,ahubwo ko bashyigikira igihugu cy’UBURUNDI aho bashyigikira Gen.Nyamwasa witwa ko arwanya igihugu.

Gen.Nyamwasa yumvikanye avugira kuri Radio y’ijwi ry’America,avugana n’umunyamakuru Thomas Kamilindi, ashyigikira leta ya Nkurunziza itemewe na mategeko,yavuze yuko,amahanga atarakwiriye kumwamagana mu gihe Umwakagara nawe yahinduye itegekonshinga kandi binyuranije na mategeko.

Icyo gihe ndibuka ko yavuze yuko isi nta butabera igira,kuko itakabaye yamagana Nkurunzizz wenyine,ahubwo n’Umwakagara bakabaye bamwamagana ndetse agafatirwa ibihano bikomeye kuko yihaye mandate ya [lll] kandi binyuranije nibwirizwa shingiro.Nkurunziza rero akaba yitirirwa intambara agiye guhanganiramo n’Umwakagara ariko mu by’ukuri ubikurikiranye neza usanga iyi ntambara atari iya Barundi bonyine ahubwo nuruvange rw’intambara ya RNC,FDLR ariko bakihisha mu ngabo z’Abarundi.

Aya makuru ajyanye n’intambara igiye kuba cyangwa ya gombaga kuba mukwezi kwa nyakanga 2016,yatangajwe n’ikinyamakuru cya RNC cyitwa therwandan.com,bigaragara yuko RNC amakuru bashyize ahagaragara afite isano na gahunda zirimo gutegurwa kuko nta kuntu therwandan.com yakwandika aya makuru batayahawe n’igihugu cy’Uburundi.

Biravugwa yuko,hariho ubufatanye hagati ya leta ya Nkurunziza na FDLR,ndetse na RNC,iyi gahunda yateguwe nyuma yuko Joseph Kabila yangiye gutanga inzira ayiha abarwanya umwakagara ngo bajye kumutera.

Nibwo hashakishijwe inzira yo kunyura mu gihugu cy’UBURUNDI,Umwakagara amaze kumenya yuko Pierre Nkurunziza  yaba arimo kugirana imishyikirano na RNC ngo atange inzira,nibwo nawe yatangiye gutegura umugambi wo gukura Nkurunziza kubutegetsi ariko umutindi aho yanetse ntiriva iyo kudeta yahise imupfubana.

None yamanitse agati,ku kamanura,byamubereye ikibazo gikomeye cyane none byamuyobeye!Ariko biravugwa yuko yamaze gutegura gahunda yo guca igihanga Nkurunziza kugirango aburizemo iyo ntambara imumereye nabi kandi ishobora kumukura kubutegetsi.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar