Home Inte'l Aho bageze baharanira ubwami bw’uRwanda,niho bageze babugambanira!!!

Aho bageze baharanira ubwami bw’uRwanda,niho bageze babugambanira!!!

0

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews,aravuga yuko,abanyaKiBUYE,batangiye baharanira ubwami bw’uRwanda,ndetse benshi bakaba baranabizize barimo ACIEL Kabera wabaye ministiri muri perezidansi y’uRwanda.Uwahoze ar’umukuru w’umutwe wa badepite Dr.Joseph Kabuye na Nyakwigendera Rwigara Assinapol bakaba barazize Umwami w’uRwanda.

Amakuru avuga yuko,nyuma yo kubona yuko abanyaKIBUYE batsimbaraye ku Mwami w’uRwanda,Umwakagara yabashoyemo inkota n’intonorano,maze abanyabwoba bahitamo kumukorera baramuboka bemera kugambanira ubwami bw’uRwanda bukorera mu gihugu cy’Amrica Washington DC.

Ndetse birahwihwiswa yuko,ngo n’umuhanzi Thomas Sankara yaba yaramaze kuyoboka Umwakagara,kandi twari dusanzwe tuziho kuba intwari.Abatanga amakuru bavuga ko,Thomas Sankara arwanya Gen.Kayumba Nyamwasa mu mvugo ze ndetse no munyandiko ze,ndetse akaba atanagaragara muruhande rwa baharanira ubwami bw’uRwanda.

Ndetse dushingiye kumakuru benshi bamaze koherereza ikinyamakuru inyangeNewss.com,bavuga ko,ngo Sankara yamaze kwinjira mu gakundi gakomeye kashinze ubutegetsi bwa Uganda,kagashinga ni ngoma ya FPR.Bemeza ko,ubu ngo yahawe  kumugati kugirango atazayoboka abarwanya Umwakagara

Yaba Gen.Kayumba Nyamwasa cyangwa abaharanira gusubizaho ubwami bw’uRwanda.Banavuga ko,ubuhanuzi yasohoye muri cassete ze,butar’ubwe,ahubwo bwari ubw’umugore ubu ashobora kuba amaze kuba umucyecuru witwa Nyiramana ubu uri kumugabane w’America,kandi ubwo buhanuzi bwe cyangwa indagu ze,buvuga yuko Umwami w’uRwanda kigeli V Ndahindurwa atazima ingoma ngo kuko igihe cye cyerenze.

Banavuga yuko,Thomas Sankara akomeje kugaragara mu murwa wa Kampala agendana na za magigiri z’uRwanda zikorera muri icyo gihugu.Ikindi kivugwa ni uko ngo nta kuntu Sankara yaba arwanya umwakagara ngo abashe kuba muri kiriya gihugu kandi akorane bya hafi na gakundi kashinze ingoma y’umwakagara numwana w’umusita.

Twandika iyi nkuru ntabwo twigeze tubona uko tuvugana na Thomas Sankara ngo tumubaze aya makuru amuvugwaho icyo yaba ayavugaho,bitewe ni uko twahuriraga kuri facebook ariko ubu tukaba tutagikoresha facebook kubera impamvu z’umutekano.Twizere yuko nyuma yo gusoma aya makuru ari butwandikire kugirango atubwire icyo avuga kuri aya makuru.

Benshi rero bemeza yuko Sankara bari bazi cyera,atakiri uko bari bauzi,bitewe ni uko bamubona ubu ngubu.Bavuga ko,nta kuntu warwaya Umwakagara ukoresheje ubuhanzi kandi uri mu gihugu cya Uganda aho Umwakagara afite amaboko ngo bizashoboke.Bavuga ko Thomas Sankara yahawe intonorano zihagije ku buryo Umwakagara kuba yamushaka ngo amubure bidashoboka.Kandi ntashobora kurwanya Umwakagara ari kubutaka bwa Uganda ngo bizashoboke!!!Barabaza bati,Sankara yaba afite ubuhanga bungana iki,buruta ubwa Gen.Kayumba Nyamwasa udacana uwaka na Uganda?Ku buryo Sankara we yarwanya Umwakagara ari kubutaka bwa Uganda?

Aya makuru iyo uyasesenguye,usanga afitanye isano n’ukuri kubivugwa,ugereranije nuko ibintu bimeze uyu munsi.barabaza bati,niba ibyo tuvuga atar’ukuri,nimutubwire uruhande Thomas Sankara Habyarimana yaba aherereyemo.Kandi mu mutubarize umutwe wa politike yaba abarizwamo cyangwa niba nawe yaba afite ishyaka rye tubimenye turyinjiremo.Turizera yuko Sankara ari busome aya makuru kandi s’ubwambere tuyandika kuko twigeze kuyandika ku inyangeNews.com iyo basenyeye Uganda ariko icyo gihe twavugaga kubijyanye nindagu za Nyiramana wemerwa cyane agafatwa ndetse nk’umuhanuzi kazi w’Imana bikavugwa yuko ubuhanuzi Sankara yasoheye butari ubwe,ahubwo bwari ubwa Nyiramana aya makuru twayahawe na nuwiyita KOPPE utwara imodoka za bamucyera rugendo kandi akaba yarajyanye na Sankara kwa Nyiramana kuraguza ubwo bashakaga guhunga bava muri gakondo berekeza Uganda nyuma yuko Sanakara asohoye cassette y’ubwo buhanuzi bwavugaga ku ntambara y’uRwanda na Congo.

Ndetse na Nyagasaza Innocent Fruti waganiriye nikinyamakuru inyangeNewss.com,nawe yemeza ibya ayo makuru yuko sanakara imivugo ye yose ijyanye n’ubuhanuzi butwari ubwe,ahubwo ko yabukuye kwa Nyiramana umupfumu kazi wabigize umwuga ariko abarirwa mu itorero rya gikiristu.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar