Bene data bakundwa sinifuza yuko,mwakomeza guteregana n’umuyaga hirya no hino mu byo kwizera,ijambo ry’Imana rivuga yukonmu minsi y’imperuka hazaza ubuyobe,kandi ubwo buyobe buzoherezwa n’Uwiteka Imana yo mu ijuru.Niyompamvu Uwiteka azohereza ubuyobe mu minsi ya nyuma kugirango abadafite ubugingo barimbuke!
Intumwa z’Umwami wacu YESU zigishaga kwizera no kwihana nyamara muri iyi minsi hari amadini yigisha imigisha iba mu kwizera,ubundi kwizera ni iki? Abantu benshi bigisha kwizera nyamara nta kwizera bagira,nizera iki?Bizera nde? Hari kwizera ku buryo bubiri (2)
1.Hari kwizera ijambo ryanditse muri bibiliya ijambo ry’Imana,iryo jambo niryo rigufasha ku kugeza ku ijambo ryo kwizera uburyo bwa (2) aho wizera ijambo ubwirwa n’Imana wowe nayo mwenyine baryita Rhema.Tekereza igihe cy’abraham maze umbwire uburyo yizeraga kandi icyo gihe nta bibibliya yari yabayeho!Yizeraga ijambo ry’Imana uyu munsi wita bibiliya.
Kuko icyo gihe nta madini yari yakabayeho,niyompamvu yitwa sekuruza abizera kuko yizeye Imana nta muntu numwe wigeze amwigisha kwizera Imana yo mu ijuru kuko buri gihe yavuganaga n’Uwiteka Imana kandi akizera ko ari Imana yo mu ijuru ifite imbaraga yaremye ijuru n’isi.
Aya madini ntashobora kwigisha kwizera kuko nta kwizera bagira,tekereza ko umuntu ufite kwizera ntashobora kubaka urusengera ngo yubake n’ibitaro abarwayi bazajya bajya kwivurizamo.Ubwo se iyo yaba ariyihe Mana bakorera ? Imana se igendana n’ibitaro? Intumwa se haraho mwigeze mubona bubaka itorero rya kristo hanyuma bakubaka n’ibitaro? Ubu se iyo baza gushing ibitaro,bari gukiza iki kirema? Dore ko cyari gitegereje ko bagiha ifeza n’izahabu.
Acts 3
Peter Heals a Lame Beggar
3 One day Peter and John were going up to the temple at the time of prayer—at three in the afternoon. 2 Now a man who was lame from birth was being carried to the temple gate called Beautiful, where he was put every day to beg from those going into the temple courts. 3 When he saw Peter and John about to enter, he asked them for money. 4 Peter looked straight at him, as did John. Then Peter said, “Look at us!” 5 So the man gave them his attention, expecting to get something from them.
6 Then Peter said, “Silver or gold I do not have, but what I do have I give you. In the name of Jesus Christ of Nazareth, walk.” 7 Taking him by the right hand, he helped him up, and instantly the man’s feet and ankles became strong. 8 He jumped to his feet and began to walk. Then he went with them into the temple courts, walking and jumping, and praising God. 9 When all the people saw him walking and praising God, 10 they recognized him as the same man who used to sit begging at the temple gate called Beautiful, and they were filled with wonder and amazement at what had happened to him.
Ijambo ry’Imana ni clear,ntaho rigaragaza ko amadini bazashinga ibitaro,aho niho itorero rya giriye ndetse ninaho ubushobozi bw’idini ryihishe mu zina ry’Imana zarangiriye.Iyo niyo mikorere yabafarisayo.
Abafarisayo n’umwuka ntabwo ar’umuntu,nongere mbabaze nigute waba ukorera Imana,hanyuma ugafata ideni muri Bank nkaho shobuja ukorera adafite ubushobozi bwo kuguhemba?Iki ni cyo nshaka ko munsubiza.Iyo Mana yaremye ijuru n’isi,nta bushobozi ifite bwo guhemba abakozi bayo kugeza ubwo bicwa n’madeni?Iyo Mana jyewe sinzayikorera kuko idafite ubushobozi bwo guhemba abakozi bayo!
Mu minsi yashize Imana yarambwiye,iti,mwana w’umuntu,ngiye kuzajya nguha umushahara ungana n’uwabantu bakora muri “United Nations”nta gihe kirashira mu kwezi gushize mbona abasore Imana yanyihereye ndetse tutaziranye bari hirya no hino kw’Isi bakoreshejwe n’Imana kuburyo butangaje
Uwabaye uwa mbere aba Mu Bwongereza yohereje Pound £295,nyuma yo kumushimira Uwiteka Imanamereka Imana ngo imuhe umugisha kandi nk’uko yabivuze muri 1998 ko uzampesha umugisha nawe azamuha umugisha,ndetse uwo nzavuma nawe azamuvuma,ubwo bene data bandi ababa muri Canada Ububiligi bohereje ama Euro €300 urabona ko aba bene data ntabwo bashyizeho agahato n’umuntu ahubwo Uwiteka Imana yabashyizemo uwo mutwaro kuko abo yabamenye mbere yuko babaho ndetse abagenera ubwami bw’Imana no kuzakora imirimo myiza yo muri Kristo Yesu.
Aha urabona ko mbayeho mu kwizera!Ibyo mvuga bifite ishingiro ibyo mbwiriza nibwo buzima mbamo! Ntabwo mvuga ubuzima bwabandi bantu niyompamvu mvuga ngo mugere ikirenge mu cyanjye nk’uko nanjye nkigera mu cya Kristo.Nibigushobokera uzakigere mu cya Kristo,ariko niba bidashoboka ko ugera ikirenge cyawe mu cya Kristo basi ukigere mu cyanjye bizakugirira umumaro kuvuga aya magambo birakomeye cyane ntugirengo umuntu apfa kuyavuga nubundi butwari budasanzwe no kuba wiyizeye imbere y’Imana yo mu ijuru no kuba nta rwicyekwe rukuriho.
Aba bafarisayo ntibashobora gusengera abantu ngo bakire kuko nta mwuka w’Imana bagira ni nayompmvu buri gihe bahora babashinja ko mudafite kwizera ugasanga buri gihe bishyira heza,hanyuma abakiristu bagahora biciraho iteka ko nta kwizera bagaira,nib anta kwizera bagira nuko batigishijwe nabo babayobora,ikindi nuko badafite Imana.
Niba nshobora kuba nahanura cyangwa ngasobanura ibidasobanurwa n’bana bab’abantu nuko mfite Uwiteka ho Imana yanjye yo mu ijuru kandi akaba ari we nkorera.Bivuze ngo,imirimo ukora igaragaza uwo uri we!
Nasabye Imana ko yampa capital ari wo mwuka wera kugirango nyikorere,byaba atari ibyo ikandeka nkishakira umugati cyangwa imibereho kandi ikampa umugisha kuko ntigeze nanga kuyikorera ahubwo ko nyitegereje ngo inkoreshe mu gihe rero itarankoresha nibwo yahise inshyira mubutayu ibanza kunyigisha kuko byanditse ngo bose bazigishwa n’Imana. All your children will be taught by the LORD, and great will be their peace. Isaiah 54:13,
| John 6:45 ► |
| It is written in the Prophets: ‘They will all be taught by God.’ Everyone who has heard the Father and learned from him comes to me. |
Aha ngaha urabona ko byahanuwe ko bazigishwa n’Imana,ntaho twabonye ko bazigishwa muri theology cyangwa iyoboka Mana.
Iyo Imana ifite umugambi kuri wowe,ibanza kuguhishurira mbere yuko ibizakubaho bikugeraho haburaho imyaka hagati ya (10) cyangwa (20) ikwereka ko uzanyura mu butayu kugirango uyikorere,naho ubutayu bwabadayimoni ibukwereka buri munsi mu nzozi niyompamvu mpora mbabwira ngo muzajye mwandika inzozi murota kuko udashobora kurwana intambara utazi ubwoko bwayo byanze bikunze uzayitsindwa,mu myaka (2) yashize Imana yanyerekaga ibyo satani agiye ku nkorera maze simbashe kubimenya,hanyuma bikangeraho ngatangira kwijujuta ngo kuki Imana yemera ko bingeraho nyamara Imana yabaga incira amarenga ariko simbimenye bikansohozaho kandi nabaga nasenze ndetse nkaniyiriza rwose ariko ikibazo nari mfite nuko ntabashaga gusebanukirwa ibyo Imana inyereka!?
Nta muntu numwe Imana yifuriza ibibi kuko yaremye umuntu imufitiye umugambi mwiza ariko kugez’ubu umwana w’umuntu akomeje gukorera satani wamuriganije anyuze mu mugore,kugeza ubwo abagabo batakaje icyitwa ubutware none dusigaye dutegekwa n’Abagore byitwa ngo “Gender-Equality”.
Nta kigeragezo Imana ikuzanira,ahubwo iguha inyigisho binyuze mu butayu kuko niho yigishiriza,kandi mbere yuko utangira ubutayu,ibanza kuvugana nawe,ndetse igakoresha abantu batandukanye kugirango baguhanurire umenye ibizakubaho.Ibindi byose imigambi ya satani yose,Uwiteka ayiguhishurira buri munsi YOBU 33:14-18 ariko niba udashobora gutahura iby;ikwereka uragirango ibigenzze gute?Nta kindi usigaranye usibye kuzarimbuka niba udashobora gusenga Imana yo mu ijuru kugirango iguhishurire umenye umugambi w’Imana.
Mperutse kujya mu murwa mukuru w’ISHUSHANI gukorerayo,ubwo nari nicaye muri garden ndimo gukora umurimo w’Uwiteka Imana yanjye,haza abagabo babiri maze tuganira ku ijambo ry’Imana,umwe arambwira ati,kuva Umwami Yesu yapfa kumusaraba umurimo wabahanuzi wararangiye!Dusoma Effeso 4:11 uburyo Umwami Yesu yatanze impano zabazamukorera maze ahita araceceka.
Urabona ko iyo aza gusanga ntazi ijambo ry’Imana,urabona ko yariguhita anyobya,nkamukurikira,twaganiriye byinshi dutandukana yemeye ko ibyo yibwiraga byose ari imfabusa nyamara yari pastor ayoboye urusengero tekereza abantu ya yobeje uko bangana!Ngaho rero mugire icyumweru cyiza kubagiye mu madini yafarisayo,ababishoboye mwakwishyira hamwe mwaba (2) cyangwa (3) mugasenga Imana yo mu ijuru abo duhuje kwizera kuzageza igihe tuzahirerwa itorero rya Kristo kandi si cyera ni vuba cyane kugirango tuzahure mwaramaze gutunganywa rwose Uwiteka abiteho kandi abagirire neza bye!.