Amakuru amaze imyaka myinshi avugwa yemezaga ko Intumwa ya Satani Apotre Dr Paul Gitwaza ariwe washinze umuryango wa Gikirisitu Authentic Word Ministries wabyaye Itorero Zion Temple , ariko amakuru aherutse kumvikana mu gihugu cy’Ububirigi yashimangiraga ko ibi ari ibinyoma ahubwo uyu muryango washinzwe biturutse ku gitekerezo cyumwe mubo bari bafatanyije umurimo w’Imana usigaye aba mu gihugu cy’Ubudage.
Iminsi isaga 4 bimenyekanye ko uyu muryango mbere yuko ushingwa igitekerezo cyo kuwushinga cyatangiriye i Kisangani , aho hari itsinda ry’abanyamasengesho ryarimo Bishop Paul Daniel , Apotre Dr. Paul Gitwaza intumwa ya Satani n’abandi , igitekerezo cy’izina kikazanwa na Pasiteri Mike Mukengere ari nawe wamuzanye Bishop Paul Daniel muri iri tsinda .
Bishop Paul Daniel yemeza neza ko uyu mugabo azi neza intumbero y’uyu muryango . Igitangaje ngo nuko mu ntangiriro uyu muryango witwaga Vie Authentique aho kwitwa Ministère de la Parole Authentique (Authentic Word Ministry) nkuko waje kwitwa ubwo Gitwaza yawutangizaga mu Rwanda ukaba umaze kugira ibikorwa bishingiye ku matorero hirya no hino ku Isi.
Mike Mukengere wari wazanye n’umuryango we mu Bubiligi kuri Pasika asigaye utuye mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi wa Hamburg , aho akorera umurimo w’Imana mu Itorero Elimu Church.
Kukimunu usigaye yitwa Bishop Paul Daniel yahoze ahagarariye Itorero Zion Temple mu Bubirigi , aza kwitandukanya na Apotre Dr Paul Gitwaza intumwa ya Satani ari nabyo byatumye afatira imitungo yose yiri torero mu Bubiligi , no ku byangombwa byaryo ahari handitse izina rya Zion Temple hashyirwa izina ry’Itorero rishya World Revival Center Bruxelles .
Nyuma yo gutangaza ibi , Bishop Bienvenue Kukimunu yifatiwe mu gahanga na bwamwe mu bahoze ari Abakristu b’Itorero Zion Temple mu Rwanda , mu Bubiligi n’ahandi baramutuka , yewe bamwe banamwita umujura n’umunyabinyoma , abandi bahamya ko ari umukozi w’Imana w’ukuri kandi ntawe ukwiye kumucira urubanza bitewe nuko ntawe uzi ukuri kuzuye hagati ye na Gitwaza.
Amakuru agera ku Kinyamakuru Ibyishimo.com yemeza ko uyu muyobozi w’Itorero World Revival Center Bruxelles Bishop Bienvenue Kukimunu atanga ibirego bitandukanye muri Polisi yo muri iki gihugu , agamije gushaka uburyo bwose bwatuma abayobocye b’Itorero Zion Temple badahura ngo basenge Imana.
Ibi kandi ngo ni nabyo bituma Intumwa Dr. Paul Gitwaza ikora ibishoboka byose ngo imitungo yose yari iy’Itorero bayisubizwe , nkuko yabitangaje ubwo yari mu Bubiligi mbere gato yuko we n’abandi bayobocye ba Zion Temple bakorera urugendo muri Isiraheli.
Gitwaza avuye muri Isiraheli yagarutse mu Bubiligi ahamara iminsi micye aho yabwirizaga mu materaniro , aho yavuye yerekeza mu gihugu cya Suwede .





