Igice cya (4) cy’ubuhanuzi kivuga ko,Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,azima ingoma wenyine,kandi Umwakagara akiri ku ngoma.Igice cya (42) cy’ubuhanuzi nacyo kivuga yuko,Ndahindurwa azima ingoma muri STADE Amahoro wenyine nta numuturage numwe uzaba ahari,usibye umwaka w’Umuhanuzi Majeshi Leon.
Ubuhanuzi buvuga ko LT.IVAN CYOMORO atazasimbura Umwakagara ku ngoma ya BEGA b’Abakagara,ndetse igice cya (45) havuga yuko Umwami wa Nyirareshwa uzasimbura Ndahindurwa,bazamwimika nyuma bakamuhumanya akocwa nutuzi twa Col.Dann Munyuza.
Ubuhanuzi bukomeza buvuga ko Umwami wa nyirarureshwa bazashyiraho namara kwima ingoma,akaba Umwami w’ubwami Traditional Umwakagara azahita kurwa ku ngoma,uwo Mwami azategeka igihugu amasaha (48) hanyuma ubwo bwami buzahita busimburwa n’Umwami uzima ingoma akaba Umwami w’ubwami bugendera ku itegekonshinga.
Uyu Mwami ugiye gusimbura Ndahindurwa,azaba agendesha amaguru,amakuru atugezeho mukanya,aravuga yuko Ndahindurwa bamutwaye mu Ndege wenyine,abahindiro bene wabo baje ngo babwiye ko basigara bagafata indi Ndege bageze I KANOMBE nyuma yisaha imwe Umugogo wa Ndahindurwa wamaze kugera muri ROIS FAISAL murumva ko ubuhanuzi bwasohoye nk’uko bwavuze.
Hasigaye Umwami wa Nyirarureshwa ugiye gusimbura Ndahindurwa,kugirango Umwakagara abone kuvaho ku ngoma,usibye ko,hagiye kumeneka amaraso menshi cyane mu gihugu,ubundi buhanuzi bwasohoye,amakuru avuga ko BNR,yamaze gufatira za konti za bantu basize amafaranga muri bank bakaba bayagize aya leta ya FPR.Ubuhanuzi burimo kwiruka vuba vuba cyane ku budasanzwe kugirango ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’umugaragu we Majeshi Leon,risohoze umulimo waryo.
Save
