July 9, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kumunsi wa kabili w’Ishimwe ry’masengesho, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore bakoze inama yo ku kugambanira kuko ibintu bimeze nabi cyane. Za magigiri byazikomeranye,none dore zishatse abantu batandukanye bo bitandukanye bagiye ku kwandikira bitwaje ubuhanuzi nyamara bazaba ar’umuntu umwe bakorera (Umwakagara) bazakwandikira bitwaje ubuhanuzi kandi bazaba ari abanyamahanga bazaba bagushimagiza kubw’umurimo wakoze wo guhanura bagusaba kuza iwabo kubabwiriza ubutumwa bwiza kugirango babone uko baguta muri yombi kuko ntabundi buryo busigaye bwo kuba babona uko bakugirira nabi busigaye uko niko Uhoraho avuga.Bazakubwira ko basomye ijambo ry’ubuhanuzi wanditse ryitwa «The World Prophecy Of Majeshi Leon» maze bakugire igitangaza ariko bagambiriye kuguca igihanga niko Uhoraho akuburiye.Nuko rero umenye ubwenge kandi ube maso ugenze kwa kundi ujya ugenza kugirango utagwa mu mutego niko Uwiteka avuga.
Dore izo nkozi z’ikibi zizajya zihindugura buri kanya zikwandikira ziturutse mu bihugu bitandukanye zishaka ku kuvangira ngo utazitahura iyo gahunda bayise «The Last Option of Operation » (TLOO) nuko rero birakwiye yuko umenya uko ugenza kwakundi Uwiteka yakwigishije uba ari ko,ugenza kugirango ukize ubuging bwawe niko Uhoraho avuga.Ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka Imana yawe ari kumwe nawe kugirango akugirire neza kubera yuko wamwiringiye ugahezayo nta kundi kwizera usigaje ngo umwiringire,kubera iyo mpamvu nawe azakwereka gukiranuka kwe kugirango umenye neza yuko ar’umugira neza niko Uwiteka avuga.
Isaya yavuze ibyabo neza ati,nzaguha umugisha urahantu hihishe ho mu mwijima kuko nakumenye mu izina,ukangiriraho umugisha nuko rero kubera iyo mpamvu nzaguha umugisha uri ahantu hibanga hatazwi n’umuntu uwari we wese hibanga kuko wangiriyeho umugisha nka kumenya mu izina ryawe niko Uwiteka avuga.Barahiye basizoye ngo bagomba kuguta muri yombi byanze bikunze ngo bidashoboka yuko wananira abantu bose,ngo ibyabaye byose ni uko bari bataraguhagurukira neza ngo babyigeho neza babinoze neza ahasigaye bakwereke uko zambarwa.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kuzatera umuyaga uzakwira isi yose,kandi uwo muyaga uzaba ar’igihano cy’Uwiteka kubera gukiranirwa kwa bana b’Abantu.Uwo muyaga uzatera uteza inzara mu isi ya bazima kandi
Abajyaga babihakana none bamaze kubyemera,dore bamwe batangiye gushakisha aho bahungishiriza imitungo yabo batangiye kwitegura guhunga,ubu noneho umwakagara ntawukimwitayeho kuko buri umwe atangiye gukiza amagara ye hakiri kare ku buryo ubungubu ibyari imigani (Ubuhanuzi) noneho byahindutse amakuru yemewe kandi afatika.Amakuru yabaye kimomo ko Nyir’uRwanda agiye gusubizwa ku ngoma.
None inama zaraye zibaye zemeje yuko,uwambere ugomba guhigwa ar’Umuhanuzi Majeshi Leon ushinzwe gutangariza abanyagakondorero imirimo ikomeye Uhoraho akomeje gukorera ubwami bw’uRwanda na rubanda rwe.Iri hishukirwa rikomeye ryabaye kumunsi wa nyuma ndi mu masengesho yo gushima Uwiteka Imana yanjye yuko akomeje kutugurira neza akatwitaho bikomeye cyane.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami bw’Abega b’Abakagara burarimbutse bukuweho burundu ntibuzongera kubaho ukundi kuko bwakoze imirimo yo gukiranirwa bishe ubwoko bw’Uhoraho,kandi barwanije Uwiteka Imana ya bakiranutsi ndetse bwavuze yuko ngo Uhoraho adashobora byose!!!None nibahame hamwe abereke yuko ari we shingiro rya byose maze nibwo bazamenya yuko ashobora byose niko Uwiteka avuze!
Nkomeza kuba imbere y’Uhoraho maze ijambo riransobanurira neza cyane rirambwira riti,uriya muyaga wabonye waje ukagusha insina nibitoki byari bigiye gucibwa ngo biribwe,ndese nizifite imyana nazo zigakubitwa hasi,n’umurimo w’Imana ukorerwa mu Rwagasabo ugiye gusenyuka Uhoraho arambiwe ibinyoma byabo bahora babeshya bavuga ngo n’amahoro Uwiteka niko avuze kandi atavuze.
Bwira ubwoko bw’Uwiteka ko hariho abagifashwe namashuri ngo barimo biga kandi badateze kuyarangiza,kuko na bayarangije nta cyo bizamarira,kuko Umwami niyima ingoma,umuntu wese warangije umwaka wa [4] azabona akazi kuko igihugu kizabona abagikorera bikazasaba kwiyabaza abanyamahanga.
Abadayimoni bakunda ubutegetsi cyane ndetse bagashaka kubugiramo uruhare bavuga ko aribo batanga ubutegetsi nyamara ubutegetsi buturuka ku Mana umugambi wa Satani buri gihe n’ukurwanya ijambo ry’Uwiteka no kwigaragaza yuko ari bo bashyiraho ubwami cyangwa ubutegetsi runaka ariko ibyo babikoraga mu gihe cyashize kuko Uhoraho yari yarabihoreye agitegereje Umuhanuzi ko agera kurugero rushyitse maze akabona gutangira imirimo ye.Ubu rero iki gihe,n’igihe Uhoraho ahanganye n’inkozi z’ibibi akoresheje ijambo rye ry’Ubuhanuzi ryavugiwe mukanwa kabahanuzi uko niko Uwiteka avuga.
Ariko twese abaraho turabazanya tuti,ese umwanzi azavahe ko,tubona ubutayu bwose bucyeye aramahoro,ikindi kandi,ingabo zikaba zirinze ku nkiko za gakondo,ubwo umwanzi azaturuka hehe?Undi arabaza ati,nubwo bivugwa yuko gakondo ifite abatavuga rumwe n’ubutegetsi,ariko tubona ntabimenyetso bigaragaza yuko dushobora kugira intambara kuko tubona tubayeho mu mahoro.
Twese twabuze icyo tuvuga cyangwa icyo dusubiza,umwe na none muri twe,abaza Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe warurahongaho,ati niwowe mukuru w’ibyasezeranijwe ngaho tubwire uko bimeze kuko twebwe tudasobanukiwe ibya gakondo ya bakiranutsi kuko niwowe ubizi neza kuturusha ngaho dusobanurire.
Umuhanuzi Mukuru afata ijambo maze aratubwira ati,iby’Uhoraho,ntabwo birebeshwa amaso ya bana b’Abantu.Ibyahanuwe bizakora umurimo wa byo kuzageza igihe cyategetswe maze ku munsi wa byo bisohoze umurimo wa byo,kuko ijambo ryavuze yuko,ngo,ubwo bazaba bavuga ngo n’amahoro,ubwo ari bwo bazatungurwa bagakorwa nisoni Uwiteka akabambika ubusa akabashyira ku karubanda.
Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo zinyabwenge,zirimo kumesa ibishura byazo ziteganyiriza ejo hazaza kugirango bazabashe kurindwa n’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore zimwe ziri imbere y’Uhoraho zisaba ko,yazikiza iki gikombe kigiye guseseka uko niko Uhoraho avuga.
Nerekwa abanyapolitike baharaniraga ukuri no gukiranuka, bakurwa mu butayu bugufiya bajyanwa guhabwa indi mirimo mishya kugirango baharanire ubwami bugendera ku itegekonshinga.Mbona bakuwe mu butayu bajyanwa ahantu bagenewe kugirango batangire imirimo yabo myiza ijyanye na gahunda z’Uwiteka Imana zo gucyura ubwoko bwayo bumaze imyaka ni myaniko mu mahanga bakora imilimo y’inkorera gahato.
Ibyo byose maze kubyitegereza, ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore inkotanyi zarahemutse bikabije kandi cyane,zakoze ibidakorwa nibindi biteye ishozi bijyanye no gukiranirwa.
July 10, 2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,dore uhawe imilimo mishya,nuko mbonye yuko imbanye myinshi njya gushaka wa mwuka w’Inzika y’Inzigo ngo nkuhe umulimo wo gukora,ariko uranga wanga guhabwa imilimo n’Umuhanuzi ngo ni uko yashenye burundu imilimo ye,maze ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho azakugirira neza kuzageza igihe uzaha abanzi bawe kugufasha imilimo ariko kubera imitima izabacira urubanza nta bwo bazemera ahubwo bazaguhunga bakujye kure kubera umwuka w’ishyari uzaba ukibarimo maze barusheho gutindihara kubera kutihana niko Uhoraho avuga.
SATANI ARWANYA IJAMBO RY’UHORAHO, ESE WABA WITEGUYE KUMURWANYA MU NZIRA YO KUMVIRA UWITEKA IMANA YA BAKIRANUTSI?
Ubwo abana ba Adam na Eva batangira kwicana, Cain yicwa na Abel, urupfu rukwiragira isi yose gutyo kubera kutumvira ijambo ry’Imana.Uhereye ubwo abagabo bakurikiranywe n’umuvumo w’integenke zo gutegekwa na bagore cyangwa kubumvira kuko bananiwe inshingano zo kumvira ijambo ry’Imana.
Umwanzi ntabwo ya nyuzwe,ahubwo yakoze ibishoboka yerekana yuko iby’Imana yakoze byose ar’ubusa nibwo yanjiye mu bagabo abumvisha yuko ataringombwa kuryamana na bagore ahubwo nabo ubwabo bashobora kuryamana kandi imibiri yabo yararemwe mu buryo bunyuranye niyabagore (GAY) ubwo nabo bashyiraho umwete kurwanya ijambo ry’Imana kugeza magingo aya bimaze gusa naho bimenyerwa byitwa uburenganzira bwa muntu mu ijambo ry’Imana.Ariko tubibutse yuko mu ijambo ry’Imana ntaburenganzira bwa muntu bubamo bujyanye namategeko yo mu isi usibye ayo mu Ijuru yonyine.
Ntibiteye kabili abwira abagore ati, namwe singombwa yuko mutegereza abagabo ngo abe ariho mukora imibonano mpuzabitsina.Dore mushobora gukora (Artificial) maze umugore kumugore mukagirirana ibyo abagabo bajya babakorera.Ngirango mwumvise yuko umukobwa wa Bishop DESMONI TUTU LESBIANS wo muri Africa y’Epfo yaretse umurimo yakoraga w’Imana mu idini ry’ABANGILICAN ahitamo gushaka mugenzi we.
Ubwo abasore nabagabo ntabwo batanzwe mugupfumura amatwi (Earing) ubwo nabo bayateraho ngo barashaka ubwiza,abwira abagore ati rero murabona yuko abagabo babashotoye bagatangira kwambara imirimbo yanyu none nimupfumure amazuru nimikondo niminwa hose muhapfumagure maze turebe yuko bazabigezaho.Ubwo abwira urubyiruko rwose ati,mwaratanzwe buri musore mur’iyi minsi umusore cyangwa inkumi idashyizeho ibishushanyo MARK aba yarasigaye inyuma.Nibwo bishushanyijeho biyandikaho tattooes kandi bibujijwe mu ijambo ry’Imana.Basuka imisatsi kandi bibujijwe mu ijambo ry’Uhoraho noneho ubu hariho gukorwa ubushakashatsi hifashijwe ikorana buhanga ngo abagabo nabo bajye batwara inda nk’uko abagore nabo batwita.
Urabona yuko Satani yahagurukiye ijambo ry’Imana kugirango gusa akoze isoni ikiremwa muntu Uwiteka yiremeye anyuze mu irari ryacyo kuko cyananiwe kubaha ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ubwo CONDOM ntawavuga ubwiza bw’Abagore numumaro bagiriranaga awuhindura umwanda maze ikirremwa muntu gisigara kibayeho nabi mu bwoba bwinshi butagira ibyiringiro SIDA abonye ko bamaze kuyishakira umuti, none yadukanye ZIKA ubu niyo igezweho yica umuntu mu cyumweru kimwe gusa turavahe turajyahe?
Save
