July 9, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kumunsi wa kabili w’Ishimwe ry’masengesho, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore bakoze inama yo ku kugambanira kuko ibintu bimeze nabi cyane. Za magigiri byazikomeranye,none dore zishatse abantu batandukanye bo bitandukanye bagiye ku kwandikira bitwaje ubuhanuzi nyamara bazaba ar’umuntu umwe bakorera (Umwakagara) bazakwandikira bitwaje ubuhanuzi kandi bazaba ari abanyamahanga bazaba bagushimagiza kubw’umurimo wakoze wo guhanura bagusaba kuza iwabo kubabwiriza ubutumwa bwiza kugirango babone uko baguta muri yombi kuko ntabundi buryo busigaye bwo kuba babona uko bakugirira nabi busigaye uko niko Uhoraho avuga.Bazakubwira ko basomye ijambo ry’ubuhanuzi wanditse ryitwa «The World Prophecy Of Majeshi Leon» maze bakugire igitangaza ariko bagambiriye kuguca igihanga niko Uhoraho akuburiye.Nuko rero umenye ubwenge kandi ube maso ugenze kwa kundi ujya ugenza kugirango utagwa mu mutego niko Uwiteka avuga.
Dore izo nkozi z’ikibi zizajya zihindugura buri kanya zikwandikira ziturutse mu bihugu bitandukanye zishaka ku kuvangira ngo utazitahura iyo gahunda bayise «The Last Option of Operation » (TLOO) nuko rero birakwiye yuko umenya uko ugenza kwakundi Uwiteka yakwigishije uba ari ko,ugenza kugirango ukize ubuging bwawe niko Uhoraho avuga.Ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka Imana yawe ari kumwe nawe kugirango akugirire neza kubera yuko wamwiringiye ugahezayo nta kundi kwizera usigaje ngo umwiringire,kubera iyo mpamvu nawe azakwereka gukiranuka kwe kugirango umenye neza yuko ar’umugira neza niko Uwiteka avuga.
Isaya yavuze ibyabo neza ati,nzaguha umugisha urahantu hihishe ho mu mwijima kuko nakumenye mu izina,ukangiriraho umugisha nuko rero kubera iyo mpamvu nzaguha umugisha uri ahantu hibanga hatazwi n’umuntu uwari we wese hibanga kuko wangiriyeho umugisha nka kumenya mu izina ryawe niko Uwiteka avuga.Barahiye basizoye ngo bagomba kuguta muri yombi byanze bikunze ngo bidashoboka yuko wananira abantu bose,ngo ibyabaye byose ni uko bari bataraguhagurukira neza ngo babyigeho neza babinoze neza ahasigaye bakwereke uko zambarwa.
Ariko noneho bambarize nimba na Gen.Jack Nziza ubwo yaguhigaga niba yarikiniraga?Wongere ubambarize nimba Nyiramongi Jezebel yarikiniraga?Rero ubwo baguhagurukiye,Uhoraho nawe arabahagukiye kugirango abereke yuko ari we Mana yaremye Ijuru n’isi uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kuzatera umuyaga uzakwira isi yose,kandi uwo muyaga uzaba ar’igihano cy’Uwiteka kubera gukiranirwa kwa bana b’Abantu.Uwo muyaga uzatera uteza inzara mu isi ya bazima kandi
uzangiza ibintu byinshi cyane kandi iyo nzara izaba ifatanye ni nzara y’ijambo ry’Imana abantu bazasenga ariko Uhoraho ntabwo azumva amasengesho yabo kuko abashumba ba madini babaye abashumba babadayimoni aho kuba abashumba b’intama zanjye niko Uwiteka avuga.Iyo nzara dore igiye guhera muri gakondo ya bakiranutsi izenguruke isi yose Kubera gukiranirwa kwa bana b’abantu niko Uwiteka avuga.Dore banze kumva ijambo ryanjye ndetse banga gusengerwa n’umugaragu wanjye niyompamvu batazabura guhura nakaga gakomeye cyane kandi nta muntu numwe uzabasha kubakiza Uwiteka niko avuga.
Nerekwa abadayimoni bari barajyanywe mu butayu bugufiya bakurwayo bagaruka kurisha ibyatsi kumisozi ya batuyeho.Bazenguruka ku nkokora z’ubutayu bashakisha uwo bahitana ariko barongera basubizwa mu gihugu cy’ubutayu bufiya kandi bakomeza kurisha ibyatsi ndetse imvura yiyongeraho iragwa inyagira izo nkozi z’ibibi bijyanywe mu gihugu cy’ubutayu bajyanyemo abandi.Nuko ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bimeze nabi kuva Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa yagirira urugendo mu gihugu cy’Ubwongereza,abakagara n’abakagara kazi bararakaye cyane ndetse ubu wandika ubuhanuzi bataye umutwe bikabije bamaze kubona itahuka rya Nyir’uRwanda bajyaga babifata minenengwe none bamaze kwemera yuko Umwami azagaruka akima ingoma.
Abajyaga babihakana none bamaze kubyemera,dore bamwe batangiye gushakisha aho bahungishiriza imitungo yabo batangiye kwitegura guhunga,ubu noneho umwakagara ntawukimwitayeho kuko buri umwe atangiye gukiza amagara ye hakiri kare ku buryo ubungubu ibyari imigani (Ubuhanuzi) noneho byahindutse amakuru yemewe kandi afatika.Amakuru yabaye kimomo ko Nyir’uRwanda agiye gusubizwa ku ngoma.
None inama zaraye zibaye zemeje yuko,uwambere ugomba guhigwa ar’Umuhanuzi Majeshi Leon ushinzwe gutangariza abanyagakondorero imirimo ikomeye Uhoraho akomeje gukorera ubwami bw’uRwanda na rubanda rwe.Iri hishukirwa rikomeye ryabaye kumunsi wa nyuma ndi mu masengesho yo gushima Uwiteka Imana yanjye yuko akomeje kutugurira neza akatwitaho bikomeye cyane.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami bw’Abega b’Abakagara burarimbutse bukuweho burundu ntibuzongera kubaho ukundi kuko bwakoze imirimo yo gukiranirwa bishe ubwoko bw’Uhoraho,kandi barwanije Uwiteka Imana ya bakiranutsi ndetse bwavuze yuko ngo Uhoraho adashobora byose!!!None nibahame hamwe abereke yuko ari we shingiro rya byose maze nibwo bazamenya yuko ashobora byose niko Uwiteka avuze!
Nkomeza kuba imbere y’Uhoraho maze ijambo riransobanurira neza cyane rirambwira riti,uriya muyaga wabonye waje ukagusha insina nibitoki byari bigiye gucibwa ngo biribwe,ndese nizifite imyana nazo zigakubitwa hasi,n’umurimo w’Imana ukorerwa mu Rwagasabo ugiye gusenyuka Uhoraho arambiwe ibinyoma byabo bahora babeshya bavuga ngo n’amahoro Uwiteka niko avuze kandi atavuze.
Azasenya imfatiro zose z’ubatswe na bana b’abantu barangiza bakabyitirira data wo mu Ijuru kandi Atari we wabikoze ahubwo byakoze nimbaraga z’amaboko yabo.Ibyo byose Uhoraho agiye kubisenya niyompamvu yohereje ingabo ye yitwa umuyaga kugirango uze uturutse IKUSI y’uburasira zuba maze ukorere Uhoraho umurimo wo gukiranuka niko Uwiteka avuga.Ijambo rirambwira riti,nzabatatanya bakwire imishwaro ku isi ya bazima maze Imana bavugaga ko bafite kandi basenga izabakize uwo muyaga ugiye kubatera mu minsi micye isigaye turebe yuko iyo mana yabo ibasha kubakiza uko niko Uhoraho avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,hashize imyaka [21] umwuka w’Uwiteka aburira abanyagakondorero ababwira yuko hazabaho intambara ariko bagahakana bakavuga ko ngo ar’impuha zabashaka gusenya igihugu nyamara banze kwizera Uwiteka no kwiringira ijambo rye,none igihe kigeze mu mahina bimeze nka kurya mu gihe cya NOAH byari bimeze basuzuguye ijambo ry’Uhoraho hashira imyaka [120] yose baranze kwizera ijambo ry’Uhoraho kugeza igihe umunsi ibicu byakubye nabwo bananirwa kwizera cyangwa kwihana kugeza imvura itangiye kugwa nabwo bakavuga ngo irahita nibisanzwe kugeza ubwo bari batagishobora guhunga umujinya w’Uwiteka maze bose bashirira mu mwuzure bararimbuka uko niko Uhoraho avuga.
None no muri gakondo ya bakiranutsi niko bigiye kuba bahakanye ijambo ry’Uhoraho,none babonye igihe kigeze bitagishoboka yuko bagirirwa imbabazi batangiye gusabayangwa ngo barahiga Umuhanuzi Majeshi Leon,har’igihe se bataguhize bigeze bicara hasi nibura ngo bakureke uhumekeho nabusa,cyangwa uruhuke nagato?Niko Uhoraho abaza!?Nuko rero mwana w’umuntu dore Uwiteka yagushyiriyeho kuba Umuhanuzi wa mahanga none bwira umwakagara ngo BYE BYE!! Kugirango ijambo ry’ubuhanuzi rishyirweho ikimenyets cyuzuye kandi Uwiteka ntazabone umwanya wo kwigarura ngo agirire imbabazi ziriya nkozi z’ibibi kuko adashobora kuvuguruza ijambo rye ry’Ubuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko nanjye ndatangira ntekereza uburyo umwakagara agiye gukurwa ku ngoma,n’ukuntu yasuzuguye Uhoraho Uwiteka Imana yacu,maze ntekereza ubwoko bw’Uwiteka bumaze imyaka ni myaniko mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,numva ngize umubabaro mwinshi cyane numva nibujije kugirira imbabazi umwakagara ako kanya ndatangira ndamusezera ndamubwira ngo«Yewe mwakagara warwanije Uwiteka Imana ya bakiranautsi,ukarwanya abakomeye n’aboroheje,dore iminsi yawe irarnagiye kandi irabarirwa kun toke kuko wigize akamana wibwira yuko wiremye wishyira hejuru ugera mu bushorishori bw’INYENYERI (Obadia 1:4) maze uribwira uti,ninde Wabasha kumpananura hano mu bwami bwanjye?»None uyu munsi ngusezeyeho BYE BYE uzagende amahoro uzadusuhuriza ba Gen.Gisa Rwgema,Gen.maj.Habyarimana na bandi benshi wagiriye nabi ukambura ubuzima kandi bari bakibukunze Uwiteka yari atarabakuraho amaboko ugende rwiza ntuzasitare mu nzira kandi ntuzakandagire amahwa na hato kuko Uwiteka ari we wabitegetse uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Imbabura yaka umuriro kandi wamaze gufatwa cyane,ariko iyo mbabura ntacyo bari bayishyizeho,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,amasengesho yawe y’igitambo cyo gushima Uhoraho kubwimilimo myiza yakoze cyumvikanye kandi Uhoraho yasubije gusenga kwawe dore akoherereje umugisha kugirango ukomezeimirimo ye kugirango umurimo w’Uhoraho utadeha kandi igihe cyawo cyari kigeze niko Uwiteka avuga.Nongera kubwirwa ngo mburire abanyagakondorero bahina hakiri kare imvura itaragwa kuko nimara kugwa uko kwihana kutazemerwa kuzaba ar’ukwihna kwamatakira ngoyi kandi Uwiteka ntabwo azumva gusenga kwabo niko Uwiteka avuga.
Bwira ubwoko bw’Uwiteka ko hariho abagifashwe namashuri ngo barimo biga kandi badateze kuyarangiza,kuko na bayarangije nta cyo bizamarira,kuko Umwami niyima ingoma,umuntu wese warangije umwaka wa [4] azabona akazi kuko igihugu kizabona abagikorera bikazasaba kwiyabaza abanyamahanga.
Nuko rero byaba byiza umuntu akijije ubugingo bwe,aho kuburimbuza amashuri atazamugirira umumaro uko niko Uwiteka avuga.Kuko Uwiteka agiye gukora ibikomeye maze abazabyumva injereri zikavugiriza mu matwi yabo niko Uhoraho avuze!Dore gakondo igiye kuba iciro ry’umugani mu isi yose ya bazima ariko nyuma yahongaho,nzaysana izifuzwa nabatuye isi yose kuko hazahinduka igicumbi cy’amahoro y’isi yose niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bo mu bwoko bw’ABACWEZI n’ABALANGI bajyaga boherereza Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,kugirango ananirwe kumvira inama bamugira abajyanama be,ahubwo akumvira inama z’abakagara bashinzwe kugambanira ubwami bw’uRwanda,uno munsi barakurwa mu gicumbi cy’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America uko niko Uwiteka avuga.
Nuko nkomeza kwitegereza mbona kandi nerekwa izo nkozi z’ibibi zijyanwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya batangira kurisha ibyatsi,ubusanzwe abadayimoni barya ibyo kurya banyuza mu muntu,iyo bageze aho kurisha ubwatsi,kaba kababayeho bisobanura ko baba bamaze gutsindwa (Kuneshwa) uko niko Uwiteka avuga.Erega mwana w’umuntu,ntabwo Umwami wa gakondo ya bakiranutsi azima ingoma hariho abadayimoni bagifite indiri mu bwami bwuRwanda bose Uhoraho azabirukana bakurwe mu gicumbi cy’ubwami bw’uRwanda kuzageza igihe ubwami buzamenya yuko Uwiteka ariwe wakoze ibikomeye akagirira neza ubwami bw’uRwanda akabugarura ku ngoma kandi abadaymoni barananiwe kubugarura niko Uhoraho avuga.
Abadayimoni bakunda ubutegetsi cyane ndetse bagashaka kubugiramo uruhare bavuga ko aribo batanga ubutegetsi nyamara ubutegetsi buturuka ku Mana umugambi wa Satani buri gihe n’ukurwanya ijambo ry’Uwiteka no kwigaragaza yuko ari bo bashyiraho ubwami cyangwa ubutegetsi runaka ariko ibyo babikoraga mu gihe cyashize kuko Uhoraho yari yarabihoreye agitegereje Umuhanuzi ko agera kurugero rushyitse maze akabona gutangira imirimo ye.Ubu rero iki gihe,n’igihe Uhoraho ahanganye n’inkozi z’ibibi akoresheje ijambo rye ry’Ubuhanuzi ryavugiwe mukanwa kabahanuzi uko niko Uwiteka avuga.
July 10, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ujye mu butayu bugufiya ngire icyo nkwiyerekera,ndamanuka ndagenda ngezeyo mpasanga abasirikare ba APR/RDF barimo batambagira ubwo butayu.Mbonama banyampinga twarikumwe muri uwo mulimo baratanze intonorano maze bahabwa utubuye ku ntungu.Mbona itegeko riturutse ibukuru rivuga yuko ingabo zose zikwiye kuryamira amajanja.
Ariko twese abaraho turabazanya tuti,ese umwanzi azavahe ko,tubona ubutayu bwose bucyeye aramahoro,ikindi kandi,ingabo zikaba zirinze ku nkiko za gakondo,ubwo umwanzi azaturuka hehe?Undi arabaza ati,nubwo bivugwa yuko gakondo ifite abatavuga rumwe n’ubutegetsi,ariko tubona ntabimenyetso bigaragaza yuko dushobora kugira intambara kuko tubona tubayeho mu mahoro.
Twese twabuze icyo tuvuga cyangwa icyo dusubiza,umwe na none muri twe,abaza Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe warurahongaho,ati niwowe mukuru w’ibyasezeranijwe ngaho tubwire uko bimeze kuko twebwe tudasobanukiwe ibya gakondo ya bakiranutsi kuko niwowe ubizi neza kuturusha ngaho dusobanurire.
Umuhanuzi Mukuru afata ijambo maze aratubwira ati,iby’Uhoraho,ntabwo birebeshwa amaso ya bana b’Abantu.Ibyahanuwe bizakora umurimo wa byo kuzageza igihe cyategetswe maze ku munsi wa byo bisohoze umurimo wa byo,kuko ijambo ryavuze yuko,ngo,ubwo bazaba bavuga ngo n’amahoro,ubwo ari bwo bazatungurwa bagakorwa nisoni Uwiteka akabambika ubusa akabashyira ku karubanda.
Ndamanuka gato nsa nuwerekeza IKASKAZ aho ya Nyanja iri haruguru y’ubutayu iherereye,mbona na none inkotanyi zikomeje gutambagira ubutayu zihiga umwanzi utagaragara,mbona abavuye kurugerero bahindutse za mayibobo bahabwa imfashanyo y’ibyo kurya babizanirwa aho mu butayu amafunguro babahaga byari IBIGORI (Bisobanura Ibigeragezo) mbonamo umusirikare witwa INNNOCENT ukora mu nzego z’ubutasi arimo kumesa imyenda ye(Kwihana no gukiranukira Imana) amaze kuyitunganya neza yegera bagenzi be.
Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo zinyabwenge,zirimo kumesa ibishura byazo ziteganyiriza ejo hazaza kugirango bazabashe kurindwa n’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore zimwe ziri imbere y’Uhoraho zisaba ko,yazikiza iki gikombe kigiye guseseka uko niko Uhoraho avuga.
Nerekwa abanyapolitike baharaniraga ukuri no gukiranuka, bakurwa mu butayu bugufiya bajyanwa guhabwa indi mirimo mishya kugirango baharanire ubwami bugendera ku itegekonshinga.Mbona bakuwe mu butayu bajyanwa ahantu bagenewe kugirango batangire imirimo yabo myiza ijyanye na gahunda z’Uwiteka Imana zo gucyura ubwoko bwayo bumaze imyaka ni myaniko mu mahanga bakora imilimo y’inkorera gahato.
Ibyo byose maze kubyitegereza, ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore inkotanyi zarahemutse bikabije kandi cyane,zakoze ibidakorwa nibindi biteye ishozi bijyanye no gukiranirwa.
None kubera uko gukiranirwa,Uhoraho abahembye gusubira mu butayu bahozemo kugirango basubizwe kwigishwa ibijyanye no gukiranuka kuko ari bwo bazamenya yuko Uwiteka ari we Mana kandi ashobora byose.Dore bajyanywe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kugirango bazamareyo ibihe [7×3] ubwo ni bwo bazamenya yuko bacumuye k’Uhoraho maze bakazagarura agatima impembero bakihana kuko bazaba bafashwe mu ijosi nta kundi babigenza ubwo nibwo bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.
July 10, 2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,dore uhawe imilimo mishya,nuko mbonye yuko imbanye myinshi njya gushaka wa mwuka w’Inzika y’Inzigo ngo nkuhe umulimo wo gukora,ariko uranga wanga guhabwa imilimo n’Umuhanuzi ngo ni uko yashenye burundu imilimo ye,maze ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho azakugirira neza kuzageza igihe uzaha abanzi bawe kugufasha imilimo ariko kubera imitima izabacira urubanza nta bwo bazemera ahubwo bazaguhunga bakujye kure kubera umwuka w’ishyari uzaba ukibarimo maze barusheho gutindihara kubera kutihana niko Uhoraho avuga.
SATANI ARWANYA IJAMBO RY’UHORAHO, ESE WABA WITEGUYE KUMURWANYA MU NZIRA YO KUMVIRA UWITEKA IMANA YA BAKIRANUTSI?
Dore uburyo umwanzi Satani arwanya ijambo ry’Imana.Yabanje gushuka EVA anyuze mu ntegenke za ADAM,maze EVA yemera gushukwa kubera kutumvira ijambo ry’Imana,nyamara Eva aganira n’Inzoka ADAM yarahongaho ariko ananirwa kubuza Eva kuganira n’Inzoka,bituma yemera kurya ku giti kimenyesha ibyiza ni bibi,Satani aba atwaye igikombe uhereye ubwo,umwana w’umuntu,ahura ningaruka z’urupfu zitangira kumugeraho maze ijambo ry’Imana riba rirasohoye kugeza na bugingo nubu.Erega ni uko ibyaha byatumye umugore asa nabi kubera ubwiza bw’Imana bwari buuriho kaze bumuvaho naho ubundi Imana yari yaremeye Adam umugore mwiza iramukora neza pe (IRAMUTUNGNAYA) bihebuje abagore tubona uyu munsi cyangwa bavuka uyu munsi siko basaga bahinduwe nibyaha naho ubundi bari igitangaza.
Imana yaremeye umugabo umugore kugirango anezeze umugabo, ubusanzwe abagabo nibo baremwe naho bagore bakuwe murubavu rw’umugabo kandi ubwiza bwose bubaho bw’umugore abakomora kumugabo niyompamvu nta mugore ujya wita kubwiza bw’umugabi ariko umugabo yita kubwiza bw’umugore mbere yibindi byose.Ndetse ubwiza bw’umugore bushobora gutuma umugabo ategekwa n’umugore nibo tujya twumva bita INGANZWA.
Ubwo abana ba Adam na Eva batangira kwicana, Cain yicwa na Abel, urupfu rukwiragira isi yose gutyo kubera kutumvira ijambo ry’Imana.Uhereye ubwo abagabo bakurikiranywe n’umuvumo w’integenke zo gutegekwa na bagore cyangwa kubumvira kuko bananiwe inshingano zo kumvira ijambo ry’Imana.
Abagore wahawe imivumo itabarika na bungingo nubu umuvumo wo kugira amatsiko ubagendaho gutyo niyompamvu bahora bashyungumbwa gushaka kumenya buri kantu kose kuko bavumwe gutyo!
Umwanzi ntabwo ya nyuzwe,ahubwo yakoze ibishoboka yerekana yuko iby’Imana yakoze byose ar’ubusa nibwo yanjiye mu bagabo abumvisha yuko ataringombwa kuryamana na bagore ahubwo nabo ubwabo bashobora kuryamana kandi imibiri yabo yararemwe mu buryo bunyuranye niyabagore (GAY) ubwo nabo bashyiraho umwete kurwanya ijambo ry’Imana kugeza magingo aya bimaze gusa naho bimenyerwa byitwa uburenganzira bwa muntu mu ijambo ry’Imana.Ariko tubibutse yuko mu ijambo ry’Imana ntaburenganzira bwa muntu bubamo bujyanye namategeko yo mu isi usibye ayo mu Ijuru yonyine.
Ntibiteye kabili abwira abagore ati, namwe singombwa yuko mutegereza abagabo ngo abe ariho mukora imibonano mpuzabitsina.Dore mushobora gukora (Artificial) maze umugore kumugore mukagirirana ibyo abagabo bajya babakorera.Ngirango mwumvise yuko umukobwa wa Bishop DESMONI TUTU LESBIANS wo muri Africa y’Epfo yaretse umurimo yakoraga w’Imana mu idini ry’ABANGILICAN ahitamo gushaka mugenzi we.
Ubwo abasore nabagabo ntabwo batanzwe mugupfumura amatwi (Earing) ubwo nabo bayateraho ngo barashaka ubwiza,abwira abagore ati rero murabona yuko abagabo babashotoye bagatangira kwambara imirimbo yanyu none nimupfumure amazuru nimikondo niminwa hose muhapfumagure maze turebe yuko bazabigezaho.Ubwo abwira urubyiruko rwose ati,mwaratanzwe buri musore mur’iyi minsi umusore cyangwa inkumi idashyizeho ibishushanyo MARK aba yarasigaye inyuma.Nibwo bishushanyijeho biyandikaho tattooes kandi bibujijwe mu ijambo ry’Imana.Basuka imisatsi kandi bibujijwe mu ijambo ry’Uhoraho noneho ubu hariho gukorwa ubushakashatsi hifashijwe ikorana buhanga ngo abagabo nabo bajye batwara inda nk’uko abagore nabo batwita.
Urabona yuko Satani yahagurukiye ijambo ry’Imana kugirango gusa akoze isoni ikiremwa muntu Uwiteka yiremeye anyuze mu irari ryacyo kuko cyananiwe kubaha ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ubwo CONDOM ntawavuga ubwiza bw’Abagore numumaro bagiriranaga awuhindura umwanda maze ikirremwa muntu gisigara kibayeho nabi mu bwoba bwinshi butagira ibyiringiro SIDA abonye ko bamaze kuyishakira umuti, none yadukanye ZIKA ubu niyo igezweho yica umuntu mu cyumweru kimwe gusa turavahe turajyahe?





