Home News Musengere ubwoko bw’Uwiteka,leta muiyihorere!!!

Musengere ubwoko bw’Uwiteka,leta muiyihorere!!!

0

 

Aug 1, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona imodoka y’igikamyo ihagaze irihande rw’inzira ya kaburimbo,maze mbona umushofeur yinjiyemo arayitwara ayikura kuruhande rw’inzira itangira gukora imirimo yari yaragenewe.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyari byarahagaze mu murimo noneho biratunganye niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwerekwa mbona (IHENE) icibwa igihanga,umwuka w’ikinyoma.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma Uhoraho awushyizeho iherezo (Gupfa) uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kubona akanyamaswa kajya gusa na bakame (Urukwavu) mbona kanyitegereza cyane,ariko uko kanyitegerezaga ninaka kagendaga gahinduka mu maso gafata iyindi shusho mbona noneho gasa nagahindutsemo akanyamaswa kajya gusa na kajangwe ariko na none atariko ni twa dukoko duto dukunze kuba mu ishyamba ahantu har’ibiti birebire.

Nuko mbona haje ukuboko gufata agatwe kako kuragaca.Ndabwirwa ngo,umwuka w’ubugome n’uburiganya birarangiye nyuma y’igihe kinini ukorerwa uburiganya ariko noneho igihe cy’uwo mwuka gishyizweho iherezo kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kubona ikijya gusa ni nkoko ariko icyo gisiga,cyangwa iyo nyoni,nkabona igenda ihinduka igenda ifata indi sura ijya gusa ni Gihunyira na cyo mbona hazanywe umukasi (ijambo ry’Imana) mbona rikase umutwe wacyo gihita kirapfa.Maze umwuka w’Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,umwuka w’urupfu uciriweho iteka hehe no kongera guhura nawo mu gihugu cy’IBABYLON uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo mpita menya yuko igihe cyanjye cyo gukurwa mu gihugu cy’ IBABYLON,cyegereje maze nkajya mu gihugu nasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Numva nongeye gusubizwamo imbaraga zo gukomeza gukorera Uwiteka kuko bidashoboka yuko,abamukorera bikorera amaboko uko niko Uhoraho avuga.

Ahagana mu masaha ya ni munsi ubwo narimvuye kumulimo wa data ku murwa mukuru w’IBABYLON,nicaye muri matatu imbere muri bya bimodoka byihuta bita (MINI BUS) nerekza mu icumbi,nuko ngira iyerekwa mbona.Mbona igisiga cyo mu bwoko bwa KAGOMA cyangwa Eagle ikiri ntoya,mbona kiragurutse kivuye mu gicumbi cya cyo.Mbona kigiye kure cyane maze mbona kirarorongotana kidafite aho cyerekera.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umudayimoni wari warabase gakondo ya bakiranutsi,uvuye uvuye mu gcumbi cyawo.Ubusanzwe umudayimoni w’igisiga nimubi cyane kandi guhanga nawo kugirango uzawuneshe,bigusaba gusenga byibuze amasengesho y’iminsi [5] ubwo ni ukuvuga amasaha [120] utarya utanywa.

Ndibuka hasigaye ibyumweru [2] ubwo ni minsi [14] ngo dukore ubukwe na madamu,igisiga cyaraje gihagarara ku mutwe we ngo pa!Maze mushiki wanjye aramubwira ati,senga Imana cyangwa umanuke ujye kubwira ababyeyi ibikubayeho naho ubundi urwo rugo ntarwo ufite.Byari bikozwe na murukuru we wo kwa se wabo witwa Mukarujugiro Jacquline ukurikira Baricana Eugene. Urabona se urushako rutaranze!Ndi mubutayu bugufiya bwa bundi bukomeye cyane nasenze iminsi [5] nta kurya nta kunywa ndibuka ko ntashoboraga guhaguruka.Maze mbona uburyo bahumanije ubugingo bwanjye bakoresheje amagi barayamanitse mugiti hejuru.

Maze Uhoraho ambwira gusenga kugirango amasengesho amenagure ayo magi,narasenze kugeza ayo magi yaramanitse mu cyari kiri mu giti hejuru kimazemo imyaka itari hasi ya [20] maze ngirirwa Ubuntu n’Uwiteka mbona ayo magi aramenetse ndetse nigiti kiruma haza umuyaga urakigusha ng’uko uko nabohotse.

Aug 2,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,sengera intambwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo iri hagati y’urupfu n’ubuzima kuko inkozi z’ibibi zayiteje kugwa mu mutego wo gufungwa kugirango ibyago bizayisange mu nzu y’imbohe aho izaba ikingiraniwe .None tabaza Ijuru rimanuke rikore imilimo ikomeye kubugingo bwayo.

Ako kanya ndasenga Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nta kijya kikunanira,none ndakwinginze kuri uyu munsi,kuri iyi taliki tabara intambwa yasigaye ku murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi,kugirango ugaragaze imilimo ikomeye y’intoki zawe.Kanzi hazabeho ishimwe rikomeye hagati ya bakiranutsi uko niko umugaragu wawe asenze asaba ko intambwa yatabarwa vuba byihuse ariko habe gushaka kwawe ntihabeho gushaka kw’isengesho risabwe n’umugaragu wawe uko niko Uhoraho avuga.

Nuko nkomeza kwitegereza ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi,mbona umukobwa w’ISION yakundanye n’umuhungu cyane kugeza afashe icyemezo cyo kumwishyingiraho.Maze amaze kugera murugo,inzu babagamo ya matafari mbona ihindutse inzu ya nyakatsi.Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibikundanye birajyana reba umukwe n’umugeni barakundanye none baranajyanye uko niko Uwiteka avuga.

Nkiri mur’iryo yerekwa,mbona magigiri za DMI zose ahozakoreraga mbona haje umuntu akaba nyir’inzu waho zakoreraga ariko cyane cyane izikorera izikorera mu mahanga mbona uwo muntu nawe ko ashinzwe za magigiri araza afunga ibiro byari bishinzwe guha za magigiri ibikoresho,na mafaranga za magigiri z’Abakagara bashinzwe guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo zibace ibihanga.

Mu bo nabonye bafungiwe inkunga cyangwa imfanyo (Funds) harimo ya nkozi y’ikibi yitwa Muhoza Benon ikorera kumugabane w’Uburayi.Mbona za inzu zakoreragamo ihindutse (Toilet) «blessings become a curse that’s meaning»umugisha uhindurwa kuba umuvumo.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore ibyari umugisha ku ngoma y’umwakagara ihindutse umuvumo niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa Mwishwa w’Umuhanuzi Majeshi Léon witwa Mukeshimana Jeannette wihinduye kuba inkonzi y’ikibi kandi yitwa umukiristu akaba n’umuririmbyi.Mbonako atanzeho igitambo umwana muto w’uruhinja ufite hagati ya mezi [6] n’umwaka [1] mbona arimo gushushanya igitsina cyako kana ka gakobwa kugirango agatangeho igitambo maze ahabwe ibyo yifuza kubona bijyanye n’ubutunzi.

Maze umwuka w’Uwiteka unzaho maze urambwira ngo«mwana w’umuntu,ubonye mwihwa wawe uburyo agiye kwangiza kariya kana ka gakobwa?Ndasubiza nti,nabibonye,arambaza ati,buriya hakwiye gukorwa iki?Ndasubiza nti,amasengesho,ati nuko rero ushaka kugira neza,ntategereza kubisabwa uko niko Uwiteka avuga»

Nongera kwerekwa mu gicumbi cya gakondo ya bakiranutsi,harimo inkozi z’ibibi zigera kuri [3] maze mbona inkozi y’ikibi imwe,bayirukanye mu gicumbi cya gakondo ya bakiranutsi.Maze ijambo rirambwira ngo,«mwana w’umuntu,dore hasigaye inkozi z’ikibi [2] zifite ubwoba bwinshi kuko habuze ibimenyetso byatuma zikurwa mu gicumbi cya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga»

Ubwo ako kanya maze kumva ibigiye gukorerwa uwo mwana muto,hamwe niyo ntabwa y’umutambyi yasigaye muri gakondo ya bakiranutsi kumurwa waho mukuru,mpita mfata icyemezo cy’amasengesho y’ikubagahu yako kanya kugrango Uhoraho abashe kurokora izo nzirakarengane zigiye guhura nakaga kinkozi z’ibibi zikorera muri gakondo ya bakiranutsi.Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ndakwinginze ngo wumve gusenga kwanjye uyu munsi.Kuko mbabajwe cyane nibigiye gukorerwa uwo mwana w’igitambambuga,ndakwinginze ugirire neza urwo ruhinja nubwo ntazi nyirarwo ariko wowe ujya kururema warurufiteho gahunda.None ndakwingize ngo urunde ubugingo bwuwo mwana mu izina rya data,umwana,n’umwuka wera Amina.

Kandi nongeye ku kwereka intambwa y’umutambyi yasigaye kuri gakondo ya bakiranutsi kumurwa waho mukuru,ndakwinginze ngo uyigirire neza kuko abanzi bumusaraba bamaze kohereza imyuka mibi ngo ijyanwe mu nzu y’imbohe.None ndakwinginze ngo ukore ibikomeye cyane kuko wowe ufite imbaraga zigera hose,kandi ukaba washimye kubihishurira umugaragu wawe kugirango agire icyo yakora.Nuko rero ukimara kumva gusenga no gutabaza kwanjye ndakwingize ngo ugirire neza ubwo bwoko bukomoka mu bwoko bwawe bwo gukiranuka kugirango ishimwe ryawe ritazazamo igitotsi uko niko umugaragu wawe nsenze Amina.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri z’Umwakagara zishinzwe kumena amaraso ya bakiranutsi,zihabwa misiyo yihuse cyane (Emergence Mission) maze mbona zihabwa amabwiriza nk’uko maze igihe nzigisha ko,zidashobora gukora umurimo wo kugigira zitabanje gukora “Tracking and Report”.Mbona bigishijwe ko bagomba kubanza kumenya aho mperereye bakoresheje ikoranabuhanga kugirango biborohereze umurimo wabo.

Mbona umwuka w’urukoza soni urubutse maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,va mu icumbi wigire murutare aho niho badashobora gukoreshaikoranabuhanga.Ndasohoka nkimara kugera murutare nerekwa uburyo ingabo z’Umwakagara zigiye gukora ubwicanyi bukomeye ndetse mbona ko bazatsembaho icyatsi n’igiti gihuhwa numuyaga.Ijambo riramwbira riti,ngaho egera ziriya nyagarwanda za RDF maze witegereze neza ibyo zigiye gukorera ubwoko bw’Uhoraho.

Nanjye ndahagaruka ndagenda negera izo nyangarwanda za RDF zahoze zitwa inkotanyi ziharanira gukiza amagara aya bantu.Mbona ko zihawe intwaro zidasanzwe,maze mbona batangiye kwica abana bimpinja batoya (Baby’s) maze mbona umubyeyi wabo (Umwakagara) atanz itegeko ryo kwica igihumeka nikidahumeka.Ndibaza nti,ikidahumeka cyo se barahishaka ho iki?Ko nubundi kidahumeka!Umwuka w’Uwiteka aransubiza ati,bisobanuye umujinya wikiraha amazirantoki.

Bamaze kubona ko,ijambo ry’Uhoraho ribasohoyeho,none bahisemo gusenya ibyo bubatse,(not only that)ahubwo bagiye kurimbura abantu babita ibyitso,!Ubwo nibarangiza ibyitso,barakurikizaho akadomo.!Nibarangiza akadomo.bakurikizeho gukuramo- urumva se urugamba rutazaba rukomeye cyane?Uko niko Uhoraho abaza!Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,kora amasengesho kugirango Uwiteka aburizemo umugambi waziriya nkoramaraso zije guhiga ubugingo bwawe.

Ndetse utangarize  nabandi bakiranutsi aho batataniye ku isi hose,bakora amasengesho yo gutakambira bene so,basigaye muri gakondo ya bakiranutsi kugirango niba bishoboka imbabazi z’Uhoraho zizababeho uko niko Uhoraho avuga.Nerekwa ko ingabo zitirirwa iz’igihugu RDF ko zidashyigikiye ubwicanyi burimo gusaba na shebuja nabonaga bagera ku bana batoya (Junior) bakananirwa kubaca ibihanga.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,muri bo harimo abakomoka mu bwoko bw’ABakiranutsi badashobora kwemera kumena amaraso kuko bahanye igihango n’Uwiteka yuko batazongera kumena amaraso uko byagenda kose uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa hashyirwaho umugore w’intasi uzakora uko ashoboye agashaka uburyo ya kora contact n’Umuhanuzi maze agashaka uburyo yazamugeraho akoresheje bwa buryo nabigshije bwa Tracking and Report.Nuko Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ba maso,kuko hagiye kuza za magigiri ziyitirira izina ry’Uhoraho nyamara zizaba zizanywe no ku kugigira ngo baguce igihanga uko niko Uwiteka avuga.

Bariya bantu ntabwo bumva ko,Uwiteka Imana Nyiringabo ukorera wakurinze ibihe byose,yuko na nubu azakomeza ku kurinda kuko buzuye umujinya nagahinda ngo kubona koko aka kajinga gahanura ibintu bikaba bigie kutubaho?Reka dukoreshe imbaraga zose maze nako tugakure ku isi maze ibyahanuwe byose nako bizasohze katakiri ku isi uko niko bavuga,cyangwa niko barimo bategura imigambi yabo nyamara bakibagirwa yuko Uhoraho yanyihereye amaso yo kureba no kwitegereza no kumenya.

Nuko mbona mpawe imfunguzo [3] bisobanura ububasha ndabwirwa ngo izo mfunguzo uhawe nizogukingura cyangwa gusenya ibyo umwanzi yafungiranye.Urasabwa gusenga iminsi [3] kugirango ibibohwe bibohorwe.Nuko mbona haje umudame w’umuturanyi usanzwe ahumanya abantu,mu minsi yashize yaraje agera ku ibaraza ryanjye (Veranda)  araza hari mu masaha munani zijoro aza mureba ndi mu iyerekwa anjugunyiho amarozi (imbaraga z’umwijima) ndamwihorera nkomeza kwiryamira no kwerekwa kuko numvaga nta mwanya mfite wo guhangana nawe.

Ubwo mu iyerekwa rya kabiri mbona za mbaraga ze zihindutse ubusa zihita zirangira,we ngirango yibwiye yuko ndi umuntu usanzwe maze atangazwa ni uko amarosi ye ananiwe gukora.Uwunguwo umuryango niwo ukurikiraho kuwanjye nuko nkomeza kwikorera umurimo w’Uwiteka uyu munsi mbona yongeye kugaruka azanye ubutwa bwe,ageze kumuryango wanjye akubitwa nikibatsi cy’umuriro atazi aho waturutse ahita yirukira mu nzu ye.Ahita asiga ibyo yarazanye ahongaho ariko siniriwe njya kubireba kuko nari namaze kubona ibyo ari byo!

Mbona arashaka kunyambura za mfunguzo [3] na none arongera akubitwa nikindikibatsi cy’umuriro arahunga amvaho uwo mudame aba wenyine abana be barerwa na nyina buri gihe yinjira murupangu saa sita cyangwa saa saba am zijoro kandi iyo yinjira mba mwumva nuko ijambo rirambwira riti,wamubujije amahoro kuko imbaraga ze zidashobora guhangana ni zawe aho umuntu w’Imana aba ari hose,imbaraga z’umwijima ntabwo zishobora gukora kuko zidashobora guhangana n’umuntu.

Nsubizwa mu iyerekwa maze mbona icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’IBABYLON ari kumwe na mudamu usa nubyaye kabiri,mbona binjiye mu nzu irirahongaho maze mbona icyegera cy’umukuru w’igihugu atangiye kuganira nuwo mudamu ariko arimo kurira yubitse umutwe hasi.Mbona nuwo mudamu amuteze amatwi cyane kandi amwitayeho cyane.Ndinjira mbona barimo gupanga uburyo bagiye gutunganya gahunda zabo zikiri mu ibanga.Kuko hanze har’imigisha myinshi cyane kandi ilinzwe na basirikare (Abadayimoni) baganiraga buryo iyo migisha bayigeraho nabo bagakuramo nibura kimwe [10]

Nuko maze kwitegereza ibirimo gukorerwa ahongaho,nibwo ijambo ry’Uhoraho ryanzagaho rikambwira riti,mwana w’umuntu,dore icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’IBABYLON arimo guca has hejuru na banyamadini kugirango azatungurane mu mwaka wa 2017 yiyamamaze kugirango asimbure umukuru w’igihugu uriho ubu Uhuru Muigai Kenyatta.Ntabwo ashaka kwigaragaza hakiri kare kugirango bitamuteza intambara kandi hakiri igihe.Ariko namara kubona ko hasigaye igihe gito,azahita asohoka muri iyo nzu wabonye bari balimo (Igihugu) maze cyangwa ubwo buyobozi maze yishyire ahagaragara atangarize abanyababuloni yuko ashaka gusimbura umukuru w’igihugu.Ibintu bye abikorera mu ibanga cyane kandi ntushobora kuenya gahunda ze uko zimeze cyangwa uko ziteye uko niko Uhoraho avuga.

Aug 3, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo [2];mbona ihunze gakondo ya bakiranutsi.Mbona igiye kuruhande gatoya ku baturanyi,aho iyo myuka yombi,izajya irebera kure ibibera muri gakondo kugirango bitazayigeraho kuko izi neza ijambo ry’ubuhanuzi icyo ryavuze.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda uhagarare iruhande rwa baturanyi ba gakondo ya bakiranutsi maze witegereze ibyo iriya myuka y’Inzika y’Inzigo z’Abatutsi icyo irimo gukora hariya.Ndagenda nditegereza mbona ko iyo myuka yahunze idashaka gupfa,kugirango izakomereza gahunda yayo aho ihungiye!Nuko negera ho gato kwitegereza nimba koko gakondo y aba yagize ikibazo.Mbona nta kibazo yagize ariko,itangiye kurengerwa nibigunda ntabwo inzabibu zari zikigaragara cyangwa urutoki.Ndabwirwa ngo injiramo neza witegereze urebe neza umenya akari mbere.

Ndinjira ngeze imbere gatoya,numva umuntu,ankojejeho urutoki,arambaza ngo,we!!Bite byawe?Nitegereje sinabona umuntu,ahubwo mbona insina zonyine zarengewe nibigunda.Nshakisha rwa rutoki rwankozeho ndarubura!Numva ijwi ry’Uhoraho rirambwira ngo«”ndi hano naje kwikorera umurimo,nijyewe Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ujya wandika”»arakomeza arambwira ngo,iriya myuka y’Inzika z’Abatutsi ubonye hariya,nijyewe zahunze ziratinya yuko,nazifata nkazicira urubanza.Ariko ntabwo zambonye,ahubwo zumvise imirindi yanjye,zihita zirahunga zirigedera nyamara snigeze nzakura!

Nuko nsubira inyuma nshukanshuka iyo myuka yombi uko ar’ibiri [2] ngo ize nyiherekeze dusubire muri gakondo,iranga ndayiginga ariko irantembera pe!Aho yari yahungiye,naho har’ikigunda nibyatsi birebire bingana nibyo basize muri gakondo baturutsemo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nahariya bagiye ndabasangayo kugirango batazagarura izo nzika zabo za gitutsi!Zikazanduza ubwoko bwanjye ngiye guha gakondo ho umwandu wabo kugirango bazankorere umulimo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari umuntu woherejwe ngo aze guhiga ubugingo bwawe,hanyuma ndamuyobya abura inzira.Ubu yarindagiye ntabwo ashobora kumenya icyerekezo aho yerekeza usibye ko yasubira inyuma gusa agasubira iyo yaturutse niho mpamvu ejo wabonaga ibintu byakomeye cyane.Burya iyo uza gusohoka wari guhura nawe.

Niyompamvu kumvira biruta ibitambo uko niko Uhoraho avuga.Mwana w’umuntu,dore naguhayeho gakondo ngo izakubere umwandu niyompamvu inkozi z’ibibi zikurwanya,kandi zamaze kumenya uwo uriwe kuko bakoresha izo mbaraga zabp zakidayimoni bakabasha kumenya umuntu ibimugize,nawe rero ni uko bimeze bamaze kumenya yuko wahamagawe n’Uhoraho kandi ko yaguhayeho gakondo kuzakubera umwandu wawe kugirango ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa kabahanuzi risohore uko niko Uwiteka avuga.

Gakondo ya bakiranutsi namaze kuyishyira mu maboko ya bakiranutsi,kugirango nshobore kubagirira neza.Ntabwo izongera kuba mu maboko ya banyabayaha binkozi z’ibibi kuko ibyo bakoze byari bihagije ngo bamenye yuko bakoze neza cyangwa nabi.Niyompamvu ubona bagerageza uburyo bwose bakwigarurira gakondo,ariko bakibananira.Reba FDLR,reba RNC na bandi byarabananiye kuko ijambo ry’Uhoraho ryarabaremereye cyane ndetse rituma na mahanga adashobora kugira icyo ya bamarira kuko ijambo ryanjye ryababereye ingume kugirango bamenye yuko ari jye Uwiteka wabivuze kandi bamenye yuko ari jye uriho kuko badashobora guhangana nanjye uko niko Uwiteka avuga.Kuko igihe nikigera ntibazabura kubona yuko bari baribeshye kandi ko ibyo Uwiteka yavuze bizaba bimaze gusohora mu maso yabo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona wa mwuka w’Inzika y’Inzigo za batutsi,wongera kwinjira muri gakondo ya bakiranutsi maze ukora akantu gatangaje.Nsanga gakondo ishengerewe na bahisi na bagenzi bari baje kureba uko gakondo yahuye na kaga ni byago bikomeye abana abagore abasaza na bacyecuru bose barahurura maze baraza barashengerera.Maze kuhagera ndabwirwa ngo,muri abo bose baje gushengerera baseka gakondo n’ubwoko bw’Uhoraho,bakwiye guhabwa ighano gikomeye kuko batari bakwiye guseka ubwoko bwatoranije n’Uhoraho.

Nuko mbona haje Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,aza azanye ikiboko cyo gukubita abo bose bazanywe nugushinagura.Nuko mpabw aya cya kiboko maze ndakibakubita induru ziravuga.Nuko ijambo ry’Uhoraho riramwbira riti,uko niko uzavuma umuntu wese uzishima hejuru y’ubwoko bwanjye na gakondo yanjye yuko bahanwe n’Uhoraho ngo babaye ibigoryi bakanga kumvira Uwiteka.Ibyanjye na bantu banjye,ni byanjye,abazabyivangamo,bazahura nuruva gusenya,kandi bazagwa muruzi barwita ikiziba uko niko Uwiteka avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar