HomeNewsMurumva mwasenga kurusha umugaragu w'Uhoraho "Daniel"?Nta mugisha mu gihugu cy'ubutgetsi bw'umuvumo!

Murumva mwasenga kurusha umugaragu w’Uhoraho “Daniel”?Nta mugisha mu gihugu cy’ubutgetsi bw’umuvumo!

Bene data bakundwa twasize muli gakondo ya bakiranutsi,reka mwese mbasubirize hamwe kugirango ahari mubashe kubona igisubizo mwese muli rusange.Abenshi mwanyandikiye mu mbwira yuko ibintu bikomeye kubinyanye nubuzima bwo muli gakondo ya bakiranutsi,ndetse yuko mugerageza gusenga ariko mukaba nta gisubizo mubasha kubona.

Hari nabanyandikiye ntibambwira igihugu baherereyemo,ariko ibibazo byabo birasa nabo muli gakondo ya bakiranutsi.Ndagirango twibukiranye yuko ubwo Daniel yari mubunyage yarasenze maze ibisubizo bye,bifatwa nabatware bo mukirere cy’ubuperesi.

Ubutegetsi bw’umuvumo butuma amasengesho adasubizwa!

Kugeza ubwo Malaika Gabriel yasubiye mu Ijuru ajya gutanga report,y’intambara yahuye nazo.Byatwaye iminsi [21] asenga kandi ubwo yatangiraga amasengesho(Daniel)yasubijwe kumunsi wa kabiri.

Mbere yuko mva muli gakondo ya bakiranutsi narasengaga nkabona nurira inzu ya KABUGA nayigera hejuru nkamanuka nkibita hasi.Inzu bisobanura abamasezerano cyangwa igihugu reba mubisobanuro by’ubuhanuzi.

Bishatse kuvga ko,icyo gihe ntabwo amasengesho yanjye yashoboraga gusubizwa kuko hari umwuka w’ubwami bw’UBUPERESI warushinzwe gufata amasengesho yabakiranutsi kugirango badasubizwa bagakomeza kwizera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Maze guhunga nibwo natangiye guhabwa umugisha na bene data bavangavanze nazamagigiri ariko byose bimbere umugisha kuko numviye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye.Nta mugisha ku bantu basigaye muli gakondo ahubwo mwitegure gutaha mwigire mu Ijuru rwose ntihakagire undushya ansaba kumusengera kuko bidashoboka yuko ubuhanuzi bwiuguruza niba buvuga inzara kandi ukaba uri muli gakondo byanze bikunze inzara izakugeraho.

Nibura mu mahanga nuruburaburizo kuko ushobora kujya no guhaha wenda ukaba wabona aho wahaha,ariko muli gakondo leta ubwayo ivuga yuko nta nzara ihari,ugasanga bisekeje cyane kumva yuko ntanzara ihari kandi abaturage bakomeje guhunga umusubirizo!

Nuko rero mwemere byahanuwe bibasohozeho,igihe mudacitse amaguru mugashaka guhangana nijambo ry’ubuhanuzi,nta kundi byagenda!Ngo muzasenga ngaho nimusenge turebe yuko Imana ibasubiza!?Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona gahoro gahoro bizagenda bibageraho kugeza ubwo nuwo bitaragraho azabona yuko yari yaribeshye!

Bakundwa kubanikira ibi sicyindi,ahubwo ni uko mwanze kumvira iyo mu Ijuru ngo mukize ubugingo bwanyu.Niyompamvu ntambabazi muzagirirwa kuko mwiringiye Umwakagara kurusha Uwiteka Imana yo mu Ijuru.Uko niko byagenze igihe cya NOAH,ariko ubwo bari bamaze kubona imvura ikubye,nabwo ntabwo babyizeye kugeza imvura iguye bakabona imivu itangiye kubageraho nibwo bemeye yuko NOAH yahanuye kandi ko yari Umuhanuzi w’Uwiteka!

Nanjye rero muzemera yuko nd’Umuhanuzi w’Uhoraho ubwo muzabyiganira mu mwinjiro Umwakagara bamaze kumuca igihanga.None se mutekereza yuko Umwami w’uRwanda Kigeli V ndahindurwa,yaba yararenganijwe agacibwa igihanga naho abandi mukaziberaho amahoro?None se mwumviye Uwiteka kumurusha?

Niba itarababariye Umwami Kigeli V Ndahndurwa,nimwebwe izababarira?Ubwo se yaba ica imanza zitabera?Nuko rero mutinye iyo ivuga yo mu Ijuru iciraho iteka abavanze amazi mu mata nkaswe mwebwe muregwa imbere yayo kutayumvira!Rwose nongeye kubisubiramo nta mugisha na mucye ku bantu basigaye muri gakondo ya bakiranutsi uko iminsi igenda niko muzajya murushaho guhagarika imitima kandi noneho mutanagifite aho muzahungira kugirango mu menye ubugome bwanyu bw’uko mwagomeye Uhoraho wababuriye murukundo rwinshi cyane ariko mukamuhindura nayubu!Nawe muzamusenga kandi ntabwo azigera abasubiza kuko adashobora kuvuguruza ijambo rye ry’ubuhanuzi.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments