Home News Muri Kenya umwotsi w’intambara uratutumba!

Muri Kenya umwotsi w’intambara uratutumba!

0

Demonstration in kenya at the moment

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya mu murwa mukuru wa Nairobi,aravuga yuko,ngo,ibintu bitameze neza nabusa nyuma yaho abatavuga rumwe na leta bibumbiye mucitwa CORD bakomeje imyigaragambyo kumunsi w’ejo hashize kuwa 08 Kamena 2016 bakaba baratwitse imodoka ya Police ahitwa Mathare.

Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews abivuga,biratangazwa yuko iyo migaragambyo imaze gufata indi ntera kuko basaba leta gukuraho komisiyo ishinzwe amatora yitwa IEBC mu magambo ahinnye yicyongereza.Ariko umukuru w’igihugu Uhuru Muigai Kenyatta akaba we avuga ko,icyo cyifuzo cyanyuzwa mu ntekonshinga amategeko kugirango ibone gukurwaho.

Abakurikirana ibintu nibindi mur’icyo gihugu cyane cyane politike yo mukarere k’Africa y’Uburasira zuba,baravuga ko,ngo umukuru w’igihugu wungurije William ruto akaba n’Umwami wabakalenjini aherutse kuvuga mu cyumweru cyashize ubwo yasuraga intara (County) ya KAJIADO ahitwa Rongai ko abakora imyagaragambyo aravandimwe.Ni ndugu zetu,tunajuana kwa viremba,kwa hadith hata na misamiati na Methari(bisobanura ngo abo bantu bigaragambya turaziranye haba mu migani cyangwa mu marenga nabavandimwe).Ariko bwarakeye ku wambere hakorwa imyigaragambyo leta irasa abantu batatu barapfa abandi [21] barakomereka.Iyindi myigaragarambyo yabaye icyi cyumweru leta yishe abantu [2] barapfa abandi tutaramenya umubare barakomereka maze Raila uyoboye iyo myigaragambyo avuga yuko ahubwo ari bwo imyagarambyo ari bwo igiye gukorwa neza kandi badateze kuyihagarika kuzageza IEBC ivuyeho.

Nibwo umukuru w’igihugu yahamagaje abanyamadini bari bari inyuma ya Raila abasaba ko hategurwa amasengesho bagasengera igihugu bakaba barahuye ku wa gatanu ushize ariko amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews avuga ko ataramasengesho bari bagiyemo ahubwo ko abakuru ba madini bari bagiye guhabwa ibahasha irimo akantu kugirango batazashyigikira Raila maze imyigaragambyo ikarushaho gukomera kuko benshi mubanyamadini bavugaga ko ari uburenganzira bwa Raila nabaturage kwigaragambya bagakuraho IEBC komisiyo ishinzwe amatora muri icyo gihugu cya Kenya.

None birabugwa yuko abanyamadini bamaze guhindura imvugo batangiye kuvuga yuko Raila akwiye kureka intekonshingamategeko ikaba ariyo irangiza icyo kibazo aho kugirango basubire mu ntambara zabaye mu matora ya 2007/8 naho ubundi bishobora kubakururira intambara zitari ngombwa.

Uyu munsi ku wa 09 Kamena, 16 twandika iyi nkuru CORD yahuye nabanyamadini ariko bananiwe kumvikana kuri gahunda yo gukora imyigaragambyo ayo namakuru yatangajwe nibitangaza makuru byo muri icyo gihugu byaba TV cyangwa za Radio zikorera muri icyo gihugu ayo makuru akaba yatangajwe ahagana mu masaa munani z’amanywa.

Kwayo hiyo hao tutaelewana mambo ya vita tena hatutaki tena katika nchi hii ya Kenya,abasesenguzi bakaba barahise bumva yuko ari kumwe na Raila Odinga bahoranye mu matora ya 2007/8 yatumye hapfa abantu binzira karengane akaba arirwo rubanza rwaburanishijwe mu gihugu cy’Ubuhollande na ICC.

Iyo mvugo ikaba yataye benshi kwibaza byinshi kuko yaranaherutse kuvuga ijambo ubwo umukuru w’Igihugu Uhuru yahuraga nabanyamakuru kurupfu rw’umuherwe witwa JAKOBO DJUMA maze Ruto akavuga yuko urwo rupfu ntagushidikanya yuko JIRONGO afitanye isano narwo aho benshi bibajije impamvu yahise ashinja Jirongo kandi umukuru w’igihugu atagize icyo avuga.

Ibintu rero birashyushye cyane kuburyo abanyaKenya batangiye kugira impungenge nyinshi cyane ndetse umunyamakuru w’inyangeNews wakurikiranye amakuru yabwiye ikinyamakuru inyangeNews ko ubu icyitwa imboga mu murwa mukuru wa Nairobi zabuze urunyanya rumwe ruragura amashillingi 10 ahwanye namanyarwanda [77] urumva yuko bikomeye kandi nibwo bigitangira.

Andi makuru tutarabonera za gihamya zihagije aravuga yuko umwana w’umusita M7 yahawe gasopo n’igihugu cya Tanzania kureka kukomeza kurwanya umunyapolitike Raila Odinga byaba Atari ibyo,umuhora wa petrol yemerewe kunyuza mur’icyo gihugu bakawuhagarika M7 yamenyekanye cyane ko arwanya Raila Odinga mu ntambara yabaye itewe na matora ya 2007/8 aho yohereje ingabo akica ubwoko bw’abajaruwo babaturage bazira kuba barimo barwana nubwoko bw’abakikuyu ubwo bibaga amatora yavugwaga ko Raila yatsinze amatora.

Bikaba bigaragara yuko amatora yo mur’icyo gihugu ateganijwe mu mwaka utaha mu kwezi k’ukuboza[12] ashobora kutaba ahubwo intambara ikaba ishobora gutangira niba leta itemeye guhindura komisiyo ya matora ya IEBC vuba na bwangu kuko abatavuga rumwe batangiye kwangiza ibintu hirya no hino mu gihugu cya Kenya.

Impunzi zabanyarwanda zibarirwa mu gihugu cya Kenya zibe maso kuko umwakagara ashobora kwitwaza ako kavuyo agahita abaca muri humye akaba yakwirenza benshi kuko ubuhanuzi buvuga yuko azajya mu gihugu cya Kenya kujya guhiga abatavuga rumwe nawe akabagirira nabi kuko ibyo yari yanabiteguye mu mwaka wa 2013 ubwo habaga amatora aho yari yiteguye ko niharamuka habaye intambara azahita yivugana izo mpunzi zihabarizwa ariko agira mahirwe macye ntihagira intambara iba ahubwo amatora arangwa namahoro kugeza magingo aya.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar