HomeNewsMu muce igihanga mbere yuko bankura mu nteko y’ibwami, kugirango batankuramo akabishyira...

Mu muce igihanga mbere yuko bankura mu nteko y’ibwami, kugirango batankuramo akabishyira ahagaragara!!!

 

July 19, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ,mwene so Halindintwari Jean Paul ukora muri ULK,ko agiye gushyirwa mu ishuli kandi akarimaramo igihe kirekire kandi ko atarubwa mbere aburiwe nyamara akazicuza cyane kuko yanze kumvira umwuka w’Imana uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore magigiri Nyagasaza Innocent (Fruit) niwe woherejwe kuza guhiga ubugingo bwawe kuko mwabanye cyane none witonde cyane kugirango utagwa mu gaco kamabanda y’umwakagara ategereje kumena amaraso yuwo batazi aho aherereye niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bimeze nabi kuva washyira ahagaragara igikomangoma cy’umwakagara Gakwaya Jean Marie ibintu byarushejeho kumera nabi kuko wahagaritse akazi yakoraga kubugambanyi kandi gahunda ze zari zigiye gutungana ngo acishe Nyir’uRwanda igihanga none baraguhagurukiye cyane nuko rero urabe maso cyane kuko noneho barahiye basizoye ngo ntibarya ntibanywa bataraca igihanga cy’Umuhanuzi Majeshi Leon uko niko Uwiteka avuga.

Dore bazanye za ntasi zose mwabanye kandi mwakoranye mu murwa mukuru wa Uganda witwa kampala ngo nizo zikuzi neza nyamara ntizikuzi neza kuko wahindutse undi wundi kubera ikoranabuhanga ariko ntiwiringire ahubwo ukore icy’Uhoraho akubwire gukora niko Uwiteka avuga.

Abashumba (Pastor’s) bajya mu mahugurwa y’abagaragu ba Satani kubera intonorano

Njanwa mu iyerekwa mbona abashumba (Pastor’s) bagiye muri Seminar (Amahugurwa) abari bahamagaje ayo mahugurwa bari abaPastor,bitwa abagaragu ba (Satani) maze nanjye umwuka wera aramfata anjyana muri ayo mahugurwa kureba uko byifashe mbona hari abashumba benshi cyane.

Maze umwuka w’Uhoraho yongera kumfata aransohora anjyana hanze maze asohora abashumba bamwe tuziranye maze arambwira ngo,nimbaze impamvu ituma bemera kujya mu mahugurwa y’abagaragu ba Sekibi kandi batanabanje kubaza Uhoraho Imana yitwa kubakorera.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,integenke zibaho n’Uwiteka arabizi,ariko integenke zo kujya mu mahugurwa yabadayimoni warangiza ukagaruka kwigisha ubwoko bw’Uhoraho,koko bumva bakurahe umusaruro w’iby’umwuka?Uko niko Uwiteka abaza!Iyo bavuye muri ayo mahugurwa bavuga ko,ngo bahawe umugisha naho bahawe umuvumo.

Ariko kuki badatekereza impamvu uwo muntu cyangwa iryo dini rifata umwanya bafata namafaranga yabo bayashyira mur’izo gahunda kandi nabo bayakeneye?Kuki ubwenge bwanyu budashobora kureba kure ngo butekereze?Ubwo se babaye umulimo w’Imana kurusha nyirawo?Niko Uwiteka abaza!Ese iyo mubuze umwuka w’Uhoraho,munanirwa no gutekereza ngo mubashe kureba kure hirya yibitekerezo byanyu!

Ni kuki uyu muzungu avuye iwabo akaza muri Africa kuza gukoresha amahugurwa?Iwabo no muri Africa,nihehe bakeneye Imana kurusha ahandi? Ese ayo mafaranga yo gukora ibyo byose ayakuye hehe?Ese yunguka iki iyo amaze gukoresha ayo mahugurwa?Kuki mudatekereza?

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntuve murutare kuko hanze bimeze nabi kandi cyane kuko umwanzi yubikiriye umwana w’umuntu kugirango amugirire nabi nyamara arashinga umuhunda ku kirenge kuko bitazamworohera niko Uwiteka avuga.Ariko bazabona ishyano abagenza umwuka w’Uhoraho kuko batazabura kurukira mu burukiro bw’irimbukiro rihoraho uko niko Uwiteka avuga.Utegereze ijambo ry’Uhoraho rirakuzaho rikubwire ikigomba gukorwa niko Uwiteka avuga.

Dore ejo serwakira izanyura kumuharuro nuyibona uzamenye yuko kabaye kizaba ar’ikimenyetso cy’uko za magigiri z’umwakagara zihanyuze!Ariko igihe cyo kuva murutare kizaba kitaragera.Cyakoze bizakubera ikimenyetso cy’ijambo ry’Uwiteka yavuganye nawe yuko ar’ukuri uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho ringarukaho,maze rirambwira riti,niwongera kubona Serwakira ku nshuro ya kabili umenye yuko ibyavuzwe n’ijambo ry’Uhoraho bigeze kumwuzuro waryo nawe uramenya yuko igihe cyawe cyegereje maze utangire witegure kugirango usohoze gukiranuka kose k’Uwiteka Imana ikiranuka.

Nkomeza kuba mu iyerekwa mbona igisiga kiguruka gifite amababa manini kandi maremare (Eagle) mbona gifite amaguru [3] n’inzara [6] mbona gifite amatara munda yacyo yaka ninjoro gusa kigiye gushimuta umushi utuye kugasi.Mbona itara rimwe risa numutuku,irindi rya kabiri naryo ryasaga nicyatsi kibisa kivanze numuhondo.

Mbona igisiga kiragurutse gifashe ikirere kiragenda kigeze ahirengeye maze ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye imigendere yicyo gisiga?Ndasubiza nti,yeeeee nayibonye.

Ijambo rirambwira riti,rero uko ubonye kiguruka uko niko Umuhanuzi mukuru agiye kuguruka akirekera aho yategirwe kuko igihe gisa nigisohoye ngo ibyahanuwe bisohore maze abakiranutsi bamenye yuko Uwiteka abamwiringiye bakiringira ijambo rye bizabagendekera kugirango bamenye badashidikanya yuko uwo biringiye ari we Mana yitwa Uwiteka JEHOVA.

Nuko maze guhabwa ubwo butumwa bw’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,mbura uko mbumugezaho kuko imihanda nuduhanda nutuyira twose umwanzi yari yaduhagazemo.Ntibyari gushoboka ko nkoresha ikoranabuhanga kandi ndi munsi yurutare kuko nta network yari hali ubwo ndinumira ndibwira nti,uko biri kose nawe azabisanga ku inyangeNews kuko abizi neza yuko ari rwo rubuga ruduhuza twese dukuraho amakuru adusubizamo imbaraga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abana [3] batoya bazanye inzoka (Snake) yapfuye bayijugunya imbere yanjye barirukanka basubira aho barimo gukinira.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi aragiye ubwo nuramuka ubonye byabimenyetso byombi,uhite uva murutare maze werekeze mukibaya ujye gushaka ubuki bw’Ubuhura ubone uko wafungura mur’iyi nimunsi uko niko Uwiteka avuga.

Mu gihe nkiri muri iryo yerekwa risa nirirangira,nkurwa ahongaho njyanwa munsi ya gakondo ya bakiranutsi mu ishyamba ryaho (Jungle) maze mbona bacukuye za ruhurura (Drainage) kugirango ubwo imvura igiye kugwa nihagira ucika ahunga ngo abashe gukiza ubugingo bwe,agwe muriyo ruhurura.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,hagiye gufatwa ingamba zo gufatira abaturage (Hostages) kugirango abagiye gutera gakondo batazabona imbaraga cyangwa (ManPower) ubwo nibwo Umwakagara agiye kuzakoresha kugirango hatazagira uhunga bakabasiga murwagasabo bonyine maze bakaraswa umugenda bagashirira ku icumu uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,mwana w’umuntu,uko niko umwakagara yibwira ko,ahari abamurwanya bazatinya kumurimbura nyamara Uhoraho yaburiye abantu be kuko yarazi ikizakoreka cyangwa ikizaba.Rero abantu gushira bazashira Uhoraho azatangira kurema bushya kuko yamaze gufata ibyemezo byo gusenya umwakagara kandi ntabwo ashobora kwigarura kuko urubanza rwarangiye abazarimbuka ni uko banze kumvira ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi yavugiye mu kanwa kabahanuzi uko niko Uwiteka avuga.Nukuri nukuri ntabwo nzibuza gusohoza imigambi yanjye kuko ishyanga ryose ryaransuzuguye ryubaha umwakagara ndetse riramwumvira cyane kuruta uko banyumvira.

Ndetse sukumwumvira gusa,baramutinya kuruta uko batinya Uwiteka Imana yabo.Nanjye ndimanukiye ngiye guhangana n’umwakagara ndebe uzamukiza amaboko yanjye naho yatabaza amahanga y’isi yose sinzabura gukora icyo nagambiriye gukora dore hashize imyaka myinshi mbaburira ariko bakavuga ngo”Uwiteka ntabwo ya kwemera ko,ihanga ryose rishiraho”.Bambarize uti,burya abarimbutse 1994 bari bancumuyeho kurusha uko mwacumuye ubu ngubu?Niko Uwiteka abaza!

Mwana w’umuntu,dore umwana azibagirwa nyina wa mu byaye,naho umubyeyi yibagirwe umwana,na matungo nayo nuko,kubwinjereri zigiye kuvugiriza mu matwi yabo.Bazibagirwa umunsi,n’ukwezi,n’umwaka.

Ndetse umuntu uzamubaza amazina ye,ayibagirwe kuko ibikomeye biraje kandi ntabwo bitinze ahubwo biri hafi bigeze hafi y’amarembo mu irango rya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Uburyo bubaha kandi bagatinya umwakagara bituma umutima wanjye wicuza icyatumye mbarema kubona bubaha umwana w’umuntu ushiramo umwuka agapfa akibagirana ariko bagera ku ijambo ryanjye bakacurika bakaricurukura ngo barashaka kumenya ukuri kandi nyamara ukuri bakuzi ndetse kwanditse no kumitima yabo.

Ariko nanjye nzimara agahinda ubwo wa munsi wa ngirente bazaba babuze epfo no haruguru nzaba mbabonye akanya nanjye mbihorere bazarira umhisi n’umugenzi,ariko nta numwe uzabitaho ahubwo bazarebwa nkibisigazwa byamayezi imbwa zasigaje.Icyo gihe nibwo bazamenya yuko Umuhanuzi yarabarimo kandi bazifuza kumubona ariko ntibizashoboka kugirango abasabire k’Uhoraho nyamara igihe kizaba cyatakaye ndetse cyarangiye hasigaye kuzacirwaho iteka uko niko Uwiteka avuga.

Mbihanganiye igihe kirekire buri munsi ngatuma abagaragu banjye na bajakazi banjye ngo bababurire ariko mukabareba ubugufiya bwabo.Nyamara nubugingo bwanyu nifuzaga kugirira neza kuko nd’umugwaneza akaba ariyo kamere yanjye.Ariko nabuze uko nabakiza ndetse mu mbuza kubagirira neza kubera ubugome bwanyu mwavukanye mukaba mudashobora kwibuza kugira nabi.Ariko noneho icyo umubibyi abibye ninacyo asarura reka ibyo mwabibye mbigeze kumuhero wabyo kugirango musarure byinshi cyane ahubwo murabe mutegura ibikoresho muzakoresha mu isarura kuko ryegereje kugirango mutazacikanwa.

Dore indengo y’Ifu ya Epha, izagura shekel [1] naho amavuta ya Erayo azagura Shekel [2] naho vino izagura igice cya Shekel imitobe muzayinywera Ubuntu.Kuko igihe kisarura kizaba cyageze buri wese azaba yejeje ibyo yabibye kuko ntawuzasaba undi ahubwo buri wese azifuza uwo yabiha ngo bgabanuke kuko ni nyamaswa zo mu ishyamba (Jungle) zizaza gutaha ibyo birori byisarura nubwo muzaba mutazitumiye ubwazo zizumva agahumuro maze zizamuke maguri ntusinge maguru mpintege!!!

Icyo gihe nanjye Uhoraho nzamanuka nze gutaha ubwo bukwe bwiza bwateguriwe umwana w’intama w’Imana wabaguze amaraso y’igiciro ndetse akanabakwa kumanywa yihangu igorigotha nanjye Uhoraho nzihera amaso yanjye nanjye ndebe uko bizagenda nuburyo muzakoresha ubuhanga bwanyu icyo gihe amatwi yanjye azibuza kumva urusaku kuko abazaba baje mu bukwe bazaba ari benshi kandi bazaba basakuza.

Ndetse na maso yanjye nayo azibuza kurebana imbabazi kuko icyo gihe azaba ashimishijwe kureba no kwitegereza isarura uko rizaba ririmo kugenda.Icyo nanjye nzababaza nti,ese ya mana yanyu yitwa umwakagara yagiye hehe?Nimusakuze cyane ahari yaba yagiye murugendo kugirango yumve urusaku rwanya ibagirire imbabazi maze ibakize urusaku rwabasaruzi.Icyo gihe nzababwira nti,ngahi nimusenge cyane muririmbe cyane ahari umwwakagara yaba yasinziriye kugirango yumve urusaku maze abyuke aze abakize urusaku rwabasaruzi kuko ruzaba ari rwinshi rudashobora kwihanganirwa uko niko Uwiteka avuga.

Yemwe bwoko bw’Uhoraho,ninde wabaroze ku buryo mudashobora kumva imiburo?aAhaa wanga kumenera igihugu amaraso,imbwa zikayanywera ubusa.Mbese mugira amatwi?Cyangwa se nta maso muboa mugira areba?Ese ibimenyetso nta cyo bibabwiye?Ese nta cyo gukuba kw’imvura igiye kunyagira benshi badafite umutaka bibabwiye?Dore benshi barimbuwe n’ubutunzi kuko batabwigeze ariko kandi kuba batarabwigeze byakabaye nyungu kuri bo kubusiga byakabaye biborohera kuko uko babubonye ari nako bazongera kububona uko Uwiteka avuga.

Ariko kuko imitima yabo ikunze cyane iby’isi reka bajyane nabyo akawamugani ngo ibikundanye biranjyana.Dore muzabagirana uko umuntu yireba mundorerwamo agahita yiyibagirwa,uko niko namwe muzibagirana mu isi ya bazima hazaba hasigaye gutegereza gucibwaho iteka aho kumunsi wa mateka buri wese azahabwa ibihwanye no gukiranuka kwe,cyangwa gukiranirwa kwe.Icyo imbabazi zizaba zarasigaye mu isi ya bazima kuko aribo bashobora kwihana bakababarirwa niba bazaba bagiriwe Ubuntu uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero wa ngumba ya matwi niwowe ubwirwa kugirango wifatire umwanzuro wa nyuma wo kwihana,cyangwa wikomereze kwikorera ibigushimisha kugirango usohoze gukiranirwa kwawe kose maze uzacirwe urubanza nibura hari icyo wakoze uko niko Uwiteka avuga.Dore ntarubanza muzashyira k’Uwiteka kuko nta gihe atababuriye uhereye [1995] yababwiye yuko mudakwiye kubyina insinzi kuko mutigeze mutsinda ahubwo mwitegure gutsindwa cyangwa muhitemo kwihana.Mwaravuze ngo muzakizwa na maboko yanyu ngo kuko gakondo mwayahiwe nimbaraga zanyu.Ngo mbese mwigeze mubona Uwiteka aza kudufasha kurwana kurugamba?Uko niko mwavuze ayo magambo muyavuga narumvaga!

Nuko rero muhame hamwe mureke gutabaza mu Ijuru ndetse mureke kurarama kuzageza wa munsi muzaba mu maze kunesha azabe ari bwo muzaririmba intsinzi mubyine nk’uko mwabyinnye ubushize hanyuma muzerwe cyane imitima yanyu yuzure ibyishimo nakanyamuza maze muzongere mwirate imbere ya mahanga muvuge muti urugamba rwari ruturembeje none turarutsinze none mwese nimuze dufatanye ibyishimo kuko umwanzi waruturoseye turamutsinze uko niko Uwiteka avuga.

Yewe wa Mana we,hahirwa abumva imiburo yawe bakayikurikiza,ariko kandi hazabona ishyano abasoma ijambo ry’Ubuhanuzi ntibarikurikize kuko ritazabura kubaciraho iteka.Mbese bazireguza iki?Ko byose Uhoraho yabishyize hanze nkuwa mbaye ubusa!? Yewe namateka muzaba mumbwira kuko nah’Intwarane naho intwari zirataka zinyinyiriwe twagiye cyera kubuda byaba arubu.

July 20, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona ibyababaje ubugingo bwanjye cyane,burya wabona uhanura,ariko iyo ibihanurwa biguhereyeho,biba ar’ibindi.Nerekwa nzamuka nerekeza kumisozi y’igikundiro hakurya ya YORDAN.Ngezeyo mpabona inzira [2] imwe yerekeza ibumoso indi iburyo.

Maze nkomeza kuzamuka ngeze imbere gato,mbona akabati kibirahure gusagusa nitegereje neza mbona harimo uwahoze ar’umufasha wanjye Murekatete,ngo ankubite amaso mbona avugije induru cyane nurwango rwinshi cyane.Nkomeza kwitegereza ubwo jyewe nerekeza iburyo maze mbona uwamushyize mukabati aramutwaye amunyujije ibumoso (Jehinomu,Heli)agenda antunga urutoki ambwira ngo nagerayo arandega kuri basaza be.Nuko ndabwirwa ngo”Uwahoze ar’umufasha wawe yararimbutse,kandi yapfanye inzika ikmeye cyane nurwango rwinshi cyane yakwanze nyamara se ntimwabonye gukomera kw’Uhoraho ubwo mwali mu gihugu cya Uganda?Uko niko Uwiteka abaza!Hanyuma se mugeze IBABYLON ntimwabonye ukuboko k’Uhoraho gukomeye kurushaho kuko Uwiteka yabanye namwe akoresha amahanga n’abanyamahanga kubatunga?!

Ariko se niki cyatumye asubira inyuma mukwizera akananirwa gukomeza inzira ahubwo agashaka kuneza uyu mubiri hamwe no kunezererwa isi kandi yarabizi neza yuko imanza zatangiriye IBABYLON ahitwa KASARANI kwa Pastor Simon Mukundabantu w’umunyamurenge?Ubutabera bw’uwiteka bwatangiye Jan 1,2013 ibyo arabizi neza cyane,ariko yabirenzeho ashaka kwinjira munkozi z’ibibi kandi buri gihe waramwihanizaga ngo atazahirahira ajya ibumoso kuko ibyaho birasharira.

Ariko nubwo nandikaga ijambo ry’ubuhanuzi,ntabwo nariho kuko numvaga niyanze nanze isi ni byayo byose,umuntu twaruhanye,ngaho za Uganda,ngiyo BABYLON ariko ashirwa ari uko asubiye inyuma none bitumye arimbuka!!?Bantu b’Uhoraho ibintu birakomeye tekereza kwandika ubuhanuzi urimo uririra umufasha wawe kuko uko byagend akose jyewe nalinzi iherezo rye ndetse ndanabimubwira nti,umunsi wasubiye inyuma uzarimbuka!Ariko burya uzarimbuka niyo wagiragute aba azarimbuka tuu!!Imilimo y’Uwiteka twakoze muri Uganda itangaje?!Gukomera kw’Imana twabonye ikora ibitangaza byayo mbese koko umuntu yabirengaho agasubira inyuma?(Ab’Israel Mu butayu) icyo nicyo gisubizo cyoroshye gusubiza.

Nkomeza kwandika ijambo ry’ubuhanuzi kuko nicyo navukiye kandi ninacyo nahamagariwe,ariko mbere yuko nkomeza kwandika reka mbanze mbaze Uhoraho,ubuse wa Mana we,koko uzongera umpe undi mufasha utumvira ijambo ryawe hanyuma nawe arimbuke? Maze numva ijwi rimbwira mu ndimi za mahanga,ngo «”Man of God,Be a Man! Do Not Complain Wait for him. As You Father Heir You,To Be a Man Till The Death!!”» Ubushize wariyoboye ariko ubu ntabwo uzongera kwiyobora kuko warugoswe n’inkozi z’ibibi zajujubije gakondo ya bakiranutsi wari muri wa mwuka wa bisi wo gushaka kuba umugabo.Ariko ubu noneho,ntukiri muri uwo mwuka wawuvuyemo uko niko Uwiteka avuga!

Ubwo erega ndakomeza ndakora ibyo gutekereza no kurira umuhoze ari mjfasha wanjye ubwo mba mbivuyemo nkomeza umurimo w’Uwiteka nk’uko bisanzwe nibuka ko,na Ezekiel nawe ari ko byamugendekeye ubwo yabwirwaga guhanurira ab’Israel ikimenyetso kikaba umugore we yabanje gushyingura imbere ya maso y’ubwoko bw’Israel usibye ko wenda atarimbutse ntawamenya!?

Njyanwa mu iyerekwa kandi mbona ubwoko bw’Abatutsi biyita abanyamurenge (abanyeCongo) group ya bantu bari imbere y’Uhoraho,kandi bamaze igihe kirekire mu masengesho basenga Imana yo mu Ijuru,bategereje yuko ibagirira neza ikabaha ibisubizo byabo basengeye.Nuko ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,bwira abo bene so bari mu masengesho ko numvise gusenga kwabo kandi ko,mbasubije kuko babaye imbere yanjye kandi ntibagenje nk’uko abo bandi bagenje”.Mbona umucyecuru umwe witwa MaMan ANNAH utuye I Kanombe munsi y’ikibuga kindege Kanombe International Airport ari muri abo basubijwe n’Uwiteka Imana ya bakiranautsi hamwe nabakobwa be,nabandi bandi babaye imbere y’Uhoraho bagategereza igihe cy’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Nerekwa ariko umugabo wigisambo uri hagati muri bo,ari we utumwa kujya kubazanira cyangwa kwakira ibisubizo maze uwo mugabo ibyo yakabazaniye akabizana yabanje kugabanyaho kugavura cyangwa se kwiba ibitari ibye akabazanira ibisigaye.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo”uwo n’umwuka wuburiganya wabadayimoni uri hagati muri bo,babwire babe maso kandi birinde abagabo bakorera Satani bari hagati muri bo”nabonaga abo bantu barabaye nkumuryango umwe bakorera hamwe kandi hagati muri bo ntarwikekwe rwali rukibarimo ariko uwo mugabo wigisambo yanze kuvamo kandi yigira umuntu mwiza akabakorera uturimo twose nyamara yuzuye umwuka wabadayimoni uko niko Uwiteka avuga.

Maze kwandika iri jambo ry’ubuhanuzi nkomeza gutekereza kurugendo rwabizera ijambo ry’Umwami wacu Yesu Kristo.Ntekereza uburyo abantu benshi batinya ubuzima bubi bwo mur’iyisi kugeza nubwo abantu bahitamo kuba inkozi z’ibibi kandi bazi neza inkurikizi zabyo nuburyo umuntu aba agurisheje ubugingo bwe,numva birantangaje cyane kandi birababaje pee!Abantu birengagiza yuko hariho umuriro n’Ijuru kandi basanzwe babizi uko Adam na Eva birengagije itegeko ry’Uwiteka bakarya ku giti babujijwe n’ijambo ry’Uhoraho maze bituzanira akaga gakomeye mu isi yose yaba ibimera cyangwa inyamaswa twese umuvumo ntiwadusize none reba aho bitugejeje!?

Nuko nkomeza gutekereza ukuntu abantu baba batonze umurongo kurusengero rwa Satani BABYLON ahitwa SERENA hotel bashaka guhabwa ubutunzi bwa kanya gato,nibuka imvugo bajya bakoresha ngo “Ni afadhali Malaika wa Shetani ninaye mjua,kuliko Malaika wa Mungu nisie mjua”.Bishatse kuvuga ngo ko,kuba yabona Malaika wa Satani bakamenyana byarutaho kurusha Malaika w’Imana utajya yigaragaza!

Biragaragara yuko abantu benshi bazarimbuka bakajya muriro utazima!Sinzi niba nawe waba uri muri abo bashaka kubona Malaika wa Satani ujya yigaragariza abamushaka kugirango abahe ubutunzi,cyangwa  niba uzategereza kuzageza kumunota wa nyuma.Iki gihe gikomeye cyane kandi kibi cyane aho abantu barangajwe nubutunzi barabwirizwa buri munsi yuko Uwiteka agiye kubaha ubutunzi kuko bazi neza yuko ibihe turimo ari bihe bibi mu by’ubutunzi bityo bagahitamo kuremesha abantu nyamara atar’ijambo ry’Imana (Rhema Word) ribaremesheje maze abantu nabo bakumva agatima gasubiye munda nyamara ubuzima bugakomeza kumera nk’uko bwari bumeze ntagihinduka ariko ugasanga barushaho kwikomeza nyamara badakomeye!

Ibyo nabyo maze kubireba no kubyitegereza,nanga nabyo ari ubusa ni nkokwiruka inyuma y’umuyaga.Numva ndabigaye rwose uzi kwikomeza kandi udakomeye!?Ubwo se uko nikwizera ki?Mwagukuye hehe?Kumaze iki se?Ubusanzwe kwizera kuzana ibyiringiro kugatera kunesha ariko se kwizera icyuka ngo Pastor yavuze cyangwa Imana yavuze kandi babizi neza ko itavuze ubwo koko ntabwo ar’ubusazi!Ahaaa dore aho nibereye Majeshi nzaba mbarirwa!murahirwe mwakabyara mwe ejo mutazavuga ngo mwaravumwe.Gusa icyo nzi kandi nzirikana ni uko abambere bazaba abanyuma iryo ni jambo ry’Imana.Mbega Irungu!!!Kuba Wenyine Nkaho Umuntu Yaciriweho Iteka?Ariko reka nihangane niryakanya gato!!!

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments