HomeNewsIntekonshingamategeko muri gakondo ya bakiranutsi mu butayu bugufiya!

Intekonshingamategeko muri gakondo ya bakiranutsi mu butayu bugufiya!

July 20, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona inteko ya bacamanza bo mu Ijuru banzura urubanza Nº015/007/0016 rwa leta ya Kigali iyobowe n’umwakagara.Mbona abadepite ba RPF, bagize inteko nshingamategeko y’uRwanda, ijyanwa mu butayu bugufiya.Iyo komisiyo mbona iyobowe na Hon.Baricana Eugene maze bajya kwiga ikibazo cy’uburyo hazakorwa amatora ya badepite bagize intekonshinga mategeko y’uRwanda.

Mbona iyo nama yaririmo nibikomerzwa bya RPF, maze iyo nama bayikorera haruguru gato y’ubutayu bugufiya ariko byari bifatanye nubwo butayu hagati harimo inzira inyuzwamo abantu bazanywe kwigishirizwa mu butayu bugufiya kugirango bamenye yuko Uwiteka ariwe Mana.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti, mwana w’umuntu, inteko yabacamanza yo mu Ijuru yanzuye dossier ya leta y’uRwanda iyobowe n’umwakagara,maze imaze kugenzura ibimenyetso byose bishinja leta ya Kigali,uburyo yakiraniwe n’ukuntu yamennye amaraso menshi yabatariho urubanza.Isanga ibimenyetso byose bihama kandi ikomeza kumva induru zabakiranutsi bakomeje gutaka barega leta ko,ibarenganya.

Numva bahamagaza mu Ijuru basaba Imana yuko yaza ikabatabara kuko, bageramiwe bakaba nta bindi byiringiro bagifite usibye kwiringira Uwiteka Imana ya bakiranutsi yabatabara naho bundi bashiriye ku cumu ry’Umwakagara.Numva inteko ivuga ngo,urwo rusaka nurwabande?Babaza Malaika ushinzwe abakiranutsi.

Nawe arasubiza ngo”nurusaku rw’abarenganywa bari mu gihugu cyitwa uRwanda kibamo abakiranutsi benshi kurusha ibindi bihugu byo mu isi yose!Maze inteko imaze kumva igisubizo cya Malaika ushinzwe akarere kibiyaga bigari,inteko ya bacamanza ifata umwanzuro wa nyuma wo guha uburenganzira Malaika ushinzwe akarere kibiyaga bigari gushyira mu bikorwa icyemezo cy’inteko ya bacamanza cyo gukuraho leta y’umwakagara igasimbuzwa ubwami bw’uRwanda.

Nyuma yuwo mwanzuro,Malaika asabwa kuzana copy y’umwanzuro wurubanza rwa leta y’uRwanda na bakiranutsi b’Uhoraho Uwiteka Imana umwanditsi mukuru w’inteko ya bazamanza bo mu Ijuru akaba ashinzwe n’Itangaza makuru ryo mu Ijuru Umuhanuzi Majeshi Léon.Kugirango atangarize ubwoko bw’Uhoraho umwanzuro w’inteko ya bacamanza bo mu Ijuru uko wagenze kugirango batagwa mu icuraburindi ry’umwijima wamaze kugota ikirere cy’urwagasabo mukarere kibiyaga bigari uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika ya batutsi bumwakagara baza kuri gakondo y’Umuhanuzi ngo abariho barebera ijambo rya hanuwe nUmuhanuzi wahanuye ibya gakondo ya bakiranutsi n’amakuru y’inkozi z’ibibi uburyo ziri mu mugambi wo gushaka guhitana Umuhanuzi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wongeye gutoneka mu nkovu z’igisebe kitari cya kira cy’inkozi z’ibibi.Kuko zababajwe cyane nuko ushyira amakuru yazo ahagaragara bigatuma imigambi yabo uyiburizamo none bararakaye cyane bikabije ngirango bakubonye bagutsya mu isekuru uko niko Uwiteka avuga.

Isezerano ryo gukorera Uhoraho.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyahanuwe ku Muhanuzi Mkuru w’ibyasezeranijwe igihe cyabyo kirageze ngo bisohore.Uwiteka yavuze ko,azamuha Radio Stations none yongeye kubisubiramo umubwire uti,Uhoraho yongeye guhamya ibyo yari yaravuze nubundi ko azakugirira neza nk’uko yabigusezeranije kugirango ubone uko ukora umulimo we uko niko Uwiteka avuga.

Intekonshinga mategeko ya nyuma mu bwami bw’umwakagara

Nerekwa inteko nshingamategeko y’uRwanda ko,igiye kwinjira mu butayu amatora yarateganijwe atakibaye.Mbona hakwirakwizwa za ruswa hirya no hino kugirango batore abashingamategeko ba FPR cyane kugirango babe benshi kurusha ayandi mashyaka.Ariko ntangazwa no kubona ayo matora abera mu butayu bugufiya kandi Umwami w’Abakagara akiri ku ngoma nibaza ikibaye biranyobera.

Nuko ijambo ry’Uhoraho maze rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amatora ya bashingamateka bumutwe wabadepite agiye kubera mu butayu bugufiya kuko igihe cy’iyo ntekonshingamategeko cyararangiye.Kandi nk’uko ijambo ry’Ubuhanuzi ryabivuze yuko nta yindi ntekonshingamategeko izabaho uko niko bikiri nubu ntayizabaho kuko republika igiye gusimburwa n’ubwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka avuga.

Mbona abayobozi bakuru ba RPF ishyaka riri ku butegetsi riyoboye igihugu imyaka [22] nerekwa bajyanwa mu butayu bugufiya ndetse harimo navuga ururimi rw’igikonyine ntangazwa no kubona abo bayobozi bagemurirwa amafunguro mu butayu bugufiya biranyobera nibaza ibyababayeho biranyobera maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,witangazwa cyane ni uko abayobozi bo muri RPF bajyanywe mu butayu bugufiya n’igihe cyabo cyageze uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukorera Uwiteka JEHOVA Imana ikomeye,iyo yavuze biraba yategeka bigakomera.Kandi ihora inyuma y’ijambo ryayo kugirango irikomeze none ibyo yavuze nonkubikora ntizabikora?Uko niko Uwiteka abaza!Nuko rero burira bene so uwiyeza yiyeze nuwandura yandure kuko igihe cyo gucyurwa ku mugeni ngo ajye kuruhuka imihati nimiruho byo mu isi kirageze kandi kirasohoye kuko kigeze mu irango mu marembo ya gakondo a bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa mbona nzamuka mu modoka y’igikamyo gifunguye kizamuka kigana inyamirambo kurya nyuma (Terminal) iyo modoka yaririmo urwandiko rwandikishije intoki hejuru yarwo hariho amafaranga inoti y’ibihumbi [2000] hariho na Magana atanu [500] hariho kandi n’iyijana ni note [100] twese abari mu modoka twirinda kuyatiragura ngo tuyabike kuko twatekerezaga ko,aray’umuntu uri muri yo kamyo.

Turagenda tugeze hafi kugera kurya nyuma ya modoka ihindukamo icyumba cy’ishuli ako kanya mbona dutanguranwa intebe zo kwicaraho (desk) maze turicara dutegereza umwalimu ko yinjira mu gihe tugiteereje ko aza,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubuyobozi bw’umwakagara bugeze kurya nyuma.Kandi bugiye kwinjizwa mu ishuli kugirango bigishishwe uko bubaha Imana kandi ko ishobora byose uko niko Uwiteka avuga.Imbaraga nububasha cyangwa ubushobozi bw’abanyembaraga bagize agatsiko kabanyembaraga ba RPF,birarangiye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubuyobozi bw’umwakagara igice cyabwo kimaze kurangira.niyompamvu wabonye ibihumbi [2600] izo nizo mbaraga yarasigaranye ufashe [5000] ugakuramo [2400] hasigara [2600] izo nizo mbaraga yarasigaranye niyompamvu ibintu bimwe na bimwe yatizwagamo umulindi na mahanga cyane cyane kubijyanye n’ubukungu byagabanutse cyane akaba asigaye yirwanaho gusa akoresheje imbaraga ze zonyine.Babanje kumukupira imbaraga zaho yakuraga amaboko babanza kuyacamo kabili asigarana amaboko ye wenyine aho yibaga ubukungu muri Congo,bamukurayo asigarana serumu.

Ubu rero guhangana nawe biroroshye cyane kuko atagihagaze kumuguru [4] ahubwo ahagaze kuri [2] kandi ubusanzwe amaguru ye,ntakomeye cyane urumva yuko,imbaraga ze,zagabanutse cyane ku buryo bugaragara.Ikindi imanza yashinjwaga z’ibyaha byo mu ntambara zamumazemo ubwirasi zamutwaye agatubutse kugirango aziburizemo ze kuzabaho.Yakomeje yibwira yuko azajya atanga ruswa hose ku isi naho yarinzira yo kumuca intege kugirango babanze bagabanye kumwuzuro w’ikibindi cyitwa ubutunzi maze bashingamo umuheha bagabanya umwuzuro wacyo kugirango kitameneka!!!

Ubu rero hasigaye imbaraga nke cyane kuko amenshi ya yashoye mubikoresho by’intwaro za gisirikare yibwira yuko bazamutera akazarwana intambara zikomeye cyane nyamara ntaho azahurira nazo kuko bazamuca igihanga maze abasigaye bagakwirwa imishwaro buri umwe azakizwa namaguru abandi basigaye barwanire ubutegetsi urumva yuko za ntwaro ntacyo zizaba zikimaze kumwakagara ahubwo abataraziruhiye nibo bazazikoresha (ubutegetsi) niko Uwiteka avuga.

Babura contact z’Umuhanuzi

July 21, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zakoze ibishobola byose ngo zibone telephone z’Umuhanuzi maze ngo bayitrackinge ariko ibabera ibbamba.Bajya muri archive barareba barashakisha ariko Babura tracing yayo maze bashyiraho abantu ngo bakore ibishoboka byose bayishakishe nyamara bibagirwa yuko ubuhanui buvuga ko,bagiye gushakisha contact zanjye niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uribuka ba magigiri bari bamaze igihe bakwandikira bagusaba ko ngo mwavugana?

Ariko bakabikora giswa none se wasabi umuntu ko mwavugana utabanje kumwibwira ngo akumenye uw’uriwe!Ariko umurimo wabo bawukoze nabi kuko batazi kugigira bumva ijambo kugigira gsa ariko ntabwo bazi uwo bagigira uwari we.

Cyangwa se bashobora kuba banabikora batabishaka kuko uburyo babikoramo ntabwo ari uburyo bw’abantu bafite uburambe kandi ntushobora gutatisha imbokoboko gusa ntabwo bibaho ariko kuko muri iyi minsi bakennye kababayeho nta kundi bakora kuko igitsure kiba kibahagaze hejuru ngo nimukore gutya na gutya nyamara mu mulimo wo gutata hakora ubwisanzure no kuba warateguwe bihagije ukaba uzi neza ikigomba gukorwa byaba bitabaye ibyo,akazi ka kananirana kuko niyo mategeko agenga uwo mulimo utayakurikije ntushobora kuzapfa ubonye umusaruro uko niko Uwiteka avuga.Igihe cyose utabanje gukora isesengura ry’ibyo ugiye gukora nuwo ugiye gutata ntakabuza yuko umusaruro wawe uzaba mubi ubyemere ntubyemere kuko bidashoboka yuko wagigira utabanje gukora Tracking and Report Mission Only.

Gen.Muhozi Kainerugaba mu ntambara 2017

Nkomeza kwibera muri uko gutambagizwa mu isi y’umwuka,maze mbona imigambi y’umwana w’Umusita,nuburyo abanyaUganda babaye confused kubera hagiye kuba umukino wabahaze (intambara) mbona umwana we Gen.Kainerugaba Muhozi  arimo gukwirakwiza uniform z’igisirikare ayoboye izo bajya Bambara za mabara yingwe kandi iyo ntambara yarifitanye isano niyaberaga mu gihugu cy’IBABYLON kubera amatora yaho bari bananiwe kumvikanaho kugirango hemezwe uwatsinze amatora uwari we uko niko Uwiteka avuga.

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hagiye kuzabaho filme igiye kwerekanwa abantu bose bakazayirebera ubusa batishyuye mu mwaka uza wa 2017,kuko ijambo ry’Uhoraho rigiye gukora umulimo waryo kugirango abatuye isi bamenye yuko Uwiteka ari we Mana kandi ko ari we waremye Ijuru n’Isi niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo isigaye ar’umusaka,kandi umwakagara yamaze gushaka ibinyoma [6] agiye kubeshya isi nyamara ibyo binyoma nibito cyane ugereranije nabo agiye kubeshya kuko bitagishoboka ko,abeshya ngo abikuremo umusaruro niko Uwiteka avuga.

Intambara ya batutsi mukarere kibiyaga bigari!!!

Tit for Tat: a situation in which someone takes retaliation for an insult or injury this is Rhema word comes from heaven God given to me.Concerning the Rwandan Tutsi tribes for what is going to happen upon of them.

Nuko nerekwa iyerekwa ritangaje cyane mbona bwa butayu bugufiya hejuru yabwo mukirere ubwoba bw’Abatutsi butuye mu Rwagasabo busubiranamo,maze bumaze gusubiranamo igice kimwe kitabaza igice cya Batutsi basigaye muri Uganda maze baraza basanga babandi babirukanye murwagasabo bose bahurira mu butayu bugufiya maze sinakubwira barahagana karahava isi yose irebera.

Maze ijambo ry’Uwiteka ryanditse mu gitabo cy’Umuhanuzi ISAIAH 18:1-7 riraba rirasohoye ngo nubwoko burebure bufite umubiri urembekereye ubwoko butera ubwoba isi yose bukaba butuye hagati y’imigezi ya hakurya ya Ethiopia umanutse kumugezi w’uruzi rwa NILE ubwo bwoko niho butuye,busiribanga ihanga  kugeza burimazeho.

Nuko mbona barahanganye impande zombi kubera umujinya mwinshi nagahinda kenshi ku bambuwe uburenganzira bwabo uko niko Uwiteka avuga.Nuko mbona bashenye ibyo bubatse byose imyaka yose babaye kubutegetsi maze mbona imbaraga z’UMUSITA n’Umwakagara zirarangiye ahabo ntihaba hacyibukwa ukundi.Maze ibyahanuwe biba birasohoye ngo,kurukiryi rwabo nta kizahasigara uko niko Uwiteka avuga.Aho niho bazamenya yuko gusangira ari byiza kuruta kwiharira wenyine ntawukoramo.

Abandi nabo bati reka twese tubibure ndetse tubihombe.Byari bimeze nka rya shyirahamwe ryabayeho nyuma y’intambara y’1994 abapfakazi batari bafite abagabo iyo wangaga ko, umugabo wawe mu mufatanya baramwicaga mwese mukamubura tumubure twese tumuhombe!!!Iyo ntambara yariteye ubwoba cyane ndetse amahanga yananiwe kuyikiza maze abatutsi bishyira hanze kababaho ibyabo ntibyaba bikigira ibanga ahubwo ubwami bw’umwakagara n’ubw’umwana w’UMUSITA burangirira aho basigara ar’umugani bavuga ngo habayeho umwakagara n’Umusita…

Ubwo nkiri mu iyerekwa nongera nerekwa ingiga nini cyane idafite uruhu maze mbona ishoko iyisatuyemo kabiri havami ibice [2] igice cya kimwe nacyo gisaturwamo ibindi bice [2] maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,kora amasengesho iminsi.Ariko kubera cya gice kindi cya [2] nacyo gisa naho gisaturwamo kabiri maze Uhoraho ahita ampa irindi jambo the Rhema word ryitwa HYPER BOX bisobanura ngo nturenze ibateganijwe ubwo narinshatse gukora amasengesho ya masaha [48] kuirango ndangize amasengesho vuba kubera imirimo myinshi.Hyper-over;above.Excessively ubwo menya yuko mbwiwe gukora amasengesho ya masaha [12] nkayakora mu minsi [2] Thursday and Friday kugirango Uhoraho aburizemo imigambi y’umwanzi (za magigiri) uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa maze ntwarwa kumunara muremure cyane usumba iyindi yose mu isi ya bazima,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze isi yose uburyo Uhoraho yayiremanye uburanga ariko Satani akaza kuyangiza.Nditegereza ndangije ndabwirwa ngo”mwana w’uuntu,kiriya gihugu ubonye cy’Umwami kazi,aho niho hari umugisha wawe Uhoraho yakugeneye.Nuko nibuka yuko nagiye nerekwa icyo gihugu kenshi,ariko simenye ibyacyo,nuburyo nzajyayo bikanyobera nubwo Satani yashatse kuvanga ariko biranga biramunanira.Nanjye kuko nari ntarasobanukirwa ibyacyo ndyumaho ndicecekera mbitega amaso.Maze igihe cyabyo kigeze ntangira guhishukirwa gahoro gahoro ntangira kumenya ibya cyo,nimpamvu nerekwaga iby’icyo gihugu.Uko niko Uwiteka avuga”.

Nkiri kuri uwo munara nerekeza amaso muri gakondo ya bakiranutsi,mbona umwanzi wagereranywaga na IDDY AMIN DADA alimo gutema insina,ibiti,ibyatsi ngo arimo gushakisha umwanzi ugiye kumukura ku ngoma.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko niko gakondo ya bakiranutsi bagiye kuyigenza kuko bagiye kuzatema ibiti na mabuye kubera ubwoba bwasaze ngo barimo guhiga umwanzi w’igihugu kandi nyamara aribo ubwabo bahimdutse abanzi ba gakondo yabo bahaweho kubabera umwandu none bagiye gusiga basenye nk’uko babyivugiye mu kanwa kabo.Ariko se gukurwa ku ngoma bisobanura ko ari wo muhero w’isi?Mbese nibaganhe bakurwa ku ngoma kandi ubuzima bugakomeza?Uko niko Uhoraho avuga!

Ese bo ntibakuye bagenzi babo ku ngoma kandi ubuzima bugakomeza! Uwicisha inkota niyo azazira kuko nta mwana nigiti, ibyo bakoreye abandi nabo nibyo bazakorerwa.Kwirirwa bavuga ngo”Never again, byaba ar’ukwigiza nkana.Never again hatarimo kubaha Uwiteka,amahoro yanyu abarirwa ku ntoki zo mukiganza niko Uhoraho avuga.”Nerekwa igihugu cy’IBABYLON naho bazatema ibiti na mabuye kubera ijambo ry’Uhoraho ryabatunze agatoki kandi bakaba ntabyiringiro bigihari byuko bashobora kuzikiza ibyo byago kuko irari ryabo rishingiye ku kumena amaraso ya batariho urubanza niko Uwiteka avuga.Kandi icyo gihugu bakaba baragishyize mu maboko y’umwanzi ngo barigana inkozi z’ibibi ngo niho bazahabwa umugisha none ibyari kubabera umugisha bibaviriyemo umuvumo niko Uwiteka avuga.

Impunzi za KAKUMA nazo zigiye kwirukanwa nyuma yo kwirukana iza DADAABU!?

Ijambo ry’Uhoraho rikoemeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira impunzi zo mu gihugu cy’IBABYLON ziri ahitwa “KAKUMA”ko ari zo zitahiwe nazo zigiye kwirukanwa muri icyo gihugu.Uzashobora kuba ya kwiyegeranya agashaka uko yakwigenza abingire hakiri kare kuko batinya gutangira intambara abanyamahanga bari mu gihugu cyabo uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo rirakomeza rirambwira riti, mwana w’umuntu, gusenga kwawe kwumviswe kuko ibisubizo byamaze gutegurwa kugirango byoherezwe dore abadayimoni bari babizitiye bose bakuweho (munzira) kugirango ubashe guhabwa ibisubizo.Bari bamaze gushisha baguwe neza,ariko noneho ijambo ry’Uhoraho rimaze gusohoka mbona hapfuyemo abadayimoni [2] bo mu bwoko bwingore maze mbona ubutumwa buratambutse uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatwaye ibyabandi bagiye kubigaruza babyemera cyangwa batabyemera.Mbona agace ka NKOLE na KARAGWE,kose gafatanye ndabwirwa ngo”ako gace kose kahoze aragace ka gakondo ya bakiranutsi,ariko umwanzi kuko yarazi umuhamagaro wabo uko bazakorera Uwiteka Imana yabo,niyompamvu yakoresheje uburiganya arahabambura.Nyamara Uhoraho aravuze ngo,aho hose agiye kuhagaruza ahasubize ubwoko bwe,kuko hahoze arahabwo.Mbona abaturage bahatuye babarirwa kuri gakondo ya bakiranutsi.Maze menya yuko igihe cy’Uwiteka cyageze kandi ko,igihe cy’umwuka w’ikinyoma kirangiye ahasigaye ar’igihe cy’umwuka w’ukuri no gukiranukira Imana yo mu Ijuru kugirango abamwiringiye byukuri,bahamye yuko ariwe Mana mugenga wa byose akaba ategeka isi n’ijuru kandi ko,iyo avuze biraba,yategeka bigakomera uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,impamvu ako karere katigeze kigarurirwa na IDDY Amin ni uko katari ake,ndetse ntikabe n aka Tanzania,ahubwo byose Uwiteka yabiretse kugirango bizakorwe mu gihe cyabyo gisohoye kugirango ubwoko bw’Uhoraho buzabe ahagutse “EBENEZER”.

Isengesho ry’Umuhanuzi, kuri bene data bagize neza.

July 22, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho va murutare usohoke werekeze mu murwa hali umwe wo bwoko bwanjye wemeye kunyumvira akoherereza umugisha.None jyenda ujye kuri konti yawe ya e-mail usanga wagezeho,uko niko Uwiteka avuga.Ako kanya nsohoka murutare nerekeza mu murwa ndagenda koko nsanga umugisha wamaze kugera kuri konti yanjye maze nshima Uwiteka Imana ya bakiranutsi,nshimira na mwene data wakoze umulimo ukomeye awukoreshejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Uwiteka Mana rero witegereze imilimo ya mwene data yakoze atinubira ko ari wenyine, ndetse akaba atarigeze yitotombera umulimo wamuhaye ndakwingize umwuzurize aho yakuye hose uhakube inshuro 7×70 kandi uko umugenzereza ube ari ko ugenzereza na bene data batuye mu gihugu cy’Ububiligi urabizi neza yuko bakoze uko bari bashoboye kandi wibuke imilimo yose bakoze nayo uyikube mur’izo nshuro kugirango bamenye yuko uri Mana kandi ko, ntawakoreye Uwiteka wikorera amaboko cyangwa ngo aheranwe nagahinda.

Iri sengesho nsabye,ndabizi yuko usanzwe unyumva kandi ujya usubiza gusenga kwanjye,ndakwingize muri ayo masengesho nakoze,ntuzibuze kwibuka imilimo myiza ya bakiranutsi bawe bakoze bibaturutse kumutima kugirango bamenye yuko batakoreye baar.None ndakwingize suko utabikora,ahubwo ubikorere kugirira izina ryawe twamenye kandi twiringiye ridakorwa nisoni mu banyamahanga bahora bavuga yuko ari nta Mana iriho.Ndetse hari nabadatinya kuvuga yuko udashobora byose.Muyandi magambo baba bahamya yuko utabaho.

Umugaragu wawe Umwami David yaravuze ngo, nta wakwiringiye wigeze akorwa nisoni, nibyo koko nanjye nongeye kubihamisha amaso yanjye kuko wakoze ibitangaza birenze ubwenge bwa muntu. (Beyond our mind) ninde se uzahagarara ahirengeye akongera kuvuga yuko utabaho? Izo n’inkozi z’ibibi wamaze guciraho iteka kandi ibyazo bimaze gusobanuka nta mpamvu yo guhangana nazo, ahubwo zizategereza wa munsi wazigeneye ubwo nibwo zizamenya yuko ur’Uwiteka ryose amen.Cyakora hari abakwiringiza iminwa yabo gusa, abo ntibasiba gukorwa nisoni imbere ya banzi babo nyamara bavuga ko, biringira izina ryawe ryera (Cisera)

Mbese ninde wo mu bwoko bw’abakiranutsi wigeze atereranwa maze akicuza impamvu yiringiye Uwiteka Imana ya bakiranutsi? Cyeretse abagenze ukubiri nijambo ryawe, ntibakurikize amategeko yawe, amahame na mabwiriza.Kuko nimba isi ifite amategeko, kandi akaba ari wowe wayiremye, ubwo se Ijuru niryo ryabaho ritagira amategeko? Kandi ari wowe wayatangije mu butayu bwa SINAI ukayaha umugaragu wawe Moses.

Maze ubonye ko atubereye ibigirwamana,nibwo watuzaniraga impano y’ubuntu bwawe bwa Kristo,kugirango abazamwizera bose,bazabone ubugingo buhoraho.Kuko amategeko yagombaga kudukiza,abana b’abantu,bayahinduye aducumuza,aho kugirango adukize,ahubwo aduhindukirira umutwaro tudashobora kwikorera ndetse nabayashinzwe bananirwa kuyubahiriza ariko bakadusaba ko,tuyubahiriza kandi bo yarabananiye na bugingo nubu.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments