Nyuma y’inkuru y’ubusambanyi imaze iminsi icicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni, yashyizwe mu majwi n’umuturage umushinja ko yamuvogereye urugo mu gihe undi atari ahari, akamutwarira umugore, akanamutera inda yaje kuvukamo umwana w’umukobwa; byose bikaba byarasigiye uyu mugabo ubukene bukomeye n’ihungabana.

Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu mugoroba wa 6 Mata 2018, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’ibikorwa remezo asimbuye Musoni James wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Mu yindi myanya, Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.
Rugigana Evariste yagizwe Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Mirembe Alphonsine agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika.
Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri; naho Makolo Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wa Rwandair ku mwanya yasimbuyeho Col Chance Ndagano.
Umuturage ushinja Minisitiri Musoni kumutwarira umugore ni Rtd. Captain Safari Patrick winjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1991 akaza kukivamo mu 2005, biravugwa ko yaba ariwe nyirabayazana wiyirukanwa rya Musoni James muri Guverinoma yari amazemo igihe kitari gito.
Uko umugore yabonanye na Musoni bwa mbere