Amakuru aturuka I Kigali mu rwagasabo aravuga yuko,FPR yakoresheje Bishop Rwandamura Charles hamwe na RTD.Col.Fred Nyamurangwa bagafungura Gwiza microfinance kandi bombi bazwiho kuba bafite amashuri ya p7 nta nubwi nibura bageze nukabri wisumbuye maze bafata amamiliyoni yabanyamuryango ba microfinance bayitungishamo bimara ubwo bukene birirwa bavuga ko umukene atazajya mu ijuru.
Microfinance imaze guhomba FPR ikoresheje inzego za police yahise ibafata irabafunga byurwiyerurutso nyuma y’iminsi (3) barafungurwa abaturage bari bafitemo amafaranga babwirwa yuko bazishyurwa na BNR banki nkuru y’igihugu cyangwa se central Bank ubwo deal iba irangiriye aho.Nyamara amakuru avuga ko hambuwe miliyoni zabaturage zirenga 120 frw zibariwe irengero kugezamagingo aya.Muribuka ibyo bakoreye Gisubizo warufite idini kugiporoso ndetse akaza no gushinga Gisubizo microfinance nawe waje gufungwa nyuma yuko ba General ba RDF bafashe amadeni menshi bayiyitirira bikarangira bagejeje mu maboko ya FPR hanyuma Gisubizo agahita agungwa babonye ko murukiko azabatamaza bamukorera gahunda yo gucika deal irangiriraho.
Kuva icyo gihe Nyamurangwa yahise atorwa nan i nteko ya badepite guhagararira amadini yose yitwa ko yavutse bwa kabiri mu Rwanda.Nawe utekereze umuntu udafite nibura nubumenyi runaka yego waba umuvugabutumwa cyangwa ukaba nikindi waba ushaka kuba ariko guhagararira amadini mu gihugu cyose utazi na good morning ubwo koko sugukabya?
Naho waba warabaye umuhanga wo kurasa,koko ibyo bintu haraho byabaye usibye mu Rwagasabo,ubwo aba ahembewe umurimo bakoze wo kwambura abaturage za miliyoni amakuru avuga yuko ayo mafaranga ya baturage FPR yahise iyakura muri BNR ikayashyira ku ma konti yayo (FPR) nuko bakomeza kwambura abaturage ngizo za gisubizo ngizo za Ongera bashenye ngo kuko yayoborwaga nabasore babahanga barimo Jules waturutse I Burindi nguwo nyakwidera Ingabire Charles baba baramuhitanye nguwo Ernest aba arihungiye kuko yemeye kumvira umwuka w’Imana
Amafaranga yose yabaturage bayamarira mu bifu byabo,Ongera yo yahuye nikibazo cy’Umwihariko kuko abayikoreragamo niba bavuye muri ya Microfinance ya yitwa Goboka ya Nyiramongo Jezebel kagame ubwo yabashyizeho urutoto kugeza bafunze imiryango abagize amahirwe barahunga abandi abaca ibihanga.
Ariko se gusenga no gukiranuka bihurirye hehe?Icyo cyo nyine nicyonshaka ko mu bwira!Imana yumva amasengesho avanze namaraso?jyewe ubwanjye Rwandamura Charles yanyibwiriye yuko idini rye ryatangijwe na Kagame ubwo bari mu gihugu cy’Ubugande bagambiriye kuneka abagande nabanyarwanda kugirango bazamenye abadahsyigikiye umugambi wo gutaha mu rwagasabo ibyo yabimbwiye muri 2006 ubwo nari mushyiriye ubuhanuzi bwavugaga yuko agiye gufunga imiryango ya microfinance
Ninaho yabwiriye ko akoreye Imana imyaka (20) ngo none ikaba igiye kumuha akaruhuko kizabukuru ubwo se iryo dini ryatangiriye kurufatiro rwazamagigiri murumva ari dini ki?Amakuru avuga yuko ngo amaze gukora ibyo bari bamusabye gukora ngo bahise bamuzamura bamugira igitangaza kuruta intumwa ya satani mugenzi Paul Gitwaza batangira kumvikanisha Rwandamura ko arwe ubu ufite iyerekwa rijyanye nicyerekezo cy’igihugu ngo Imana niwe yahishuriye.Iyo ikaba yarabaye impamvu yatumye adashobora gufungwa we na Fred Nyamurangwa kuko bakoze ubushake bwabadayimoni.Agafaranga we!Muzaba mumbwirwa dore aho nibereye nzaba mbarirwa.