Kubana n’Imana,no kugendana n’Imana(COVENANT AND PROMISE)guhabwa isezerano,no guhana igihango n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo. Guhana igihango n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bisobanura kudahemukirana hagati y’impande zombi.Naho guhabwa isezerano ntabwo bisobanura yuko mwahanye igihango,kandi isezerano rituruka mugutitiriza Imana mu masengesho maze yabona ko uyititirije ikaguha isezerano bitewe ni uko uba warahumanijwe ni nkozi z’ibibii bityo ikagusezeranya yuko izakugirira neza kabona naho inkozi z’ibibi (evil doors) baba barakugiriye nabi.Kandi mu byo mukorana byose wowe n’Uwiteka Nyiringabo mubanza kugirana amasezerano ashingiye ku byanditswe byera (ijambo ry’Imana bibiliya).Ibi byose ibikorera kugirango yiheshe icyubahiro kandi umenye yuko yitwa Uwiteka JEHOVA Nyiringabo.
Mbere yuko mugirana amasezerano cyangwa igihango,har’ibyo usabwa n’Uwiteka kubanza kubahiriza.Ntushobora gukorera Imana mu muhamagaro yaguhamagayemo,utarabanza gukebwa icyo wambariyeho circumcision.Kandi ntushobora gukebwa utabibwiwe n’Imana,iyo wakebwe nababyeyi,nta bwo Uwiteka yagukoresha kuko isezerano rya mbere mugirana kugirango mubigendanemo neza ni uko ariyo ubwayo ibikwibwirira wakwemera kubikora,ukaba ukoze igikorwa cyo kumvira Uwiteka.
Ariko iyo wakebwe ukiri umwana nta bwo Imana yabona uko mugirana isezerano,kuko udashobora kumenya inzira Uwiteka Nyiringabo anyuramo agirana isezerano n’umuntu yifuza kuzagira igikoresho cye,cyangwa umugaragu we.
Muri uko kumva no kumvira ibyo Uwiteka yategetse,cyangwa yakwifujeho,nibyo bivamo kwizera no gukiranuka.Niyompamvu Abraham yatsindishirijwe no kumva byamuzaniye kumvira,kumvira nako kubyara kwizera.Imikorera y’ubumana,nta bwo iba mu mwuka gusa,ahubwo ihere mu mwuka igasoreza mu byumubiri.
Iyo umaze gukebwa kubwitegeko ryayo,uba usohoje gukiranuka kuzanwa no kwizera Imana,bituruka mukuyumvira,kumvira bikabyara guiranuka mu Mwami wacu Yesu Kristo.
Hanyuma yibyo,niho Uwiteka agirana ighango nawe,mu buryo bwo kuguca imanzi mubiganza byayo!Nta muntu waciwe imanzi mubiganza byayo,ushobora guhumanywa(kurogwa)cyangwa ushobora kwicwa.Nta mwanzi numwe ushobora kuba yakugirira nabi kuko uba waragiranye igihango n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ku buryo ubuzima bwawe bwose nabazagukomokaho bose baba bafite (security) umutekano uhagije mu bizima bwabo bwose igihe bazemera kugendera mu nzira za bakera wanyuzemo.
Ushobora kugendana n’Imana,ariko utabana nawe.Mushobora guhurira mu nzira wenda aho muba mwarasezeranye,cyangwa aho wowe wifuza aho muzajya muhurira kugirango agendane nawe.Ushobora kuzajya uhurira nawe murusengero rwabafarisayo,ushobora kujya ugendana nawe mu modoka ugiye ku kazi,wamara kuva mu modoka mugatandukana ukagenda wenyine wigiriye ku kazi nawe agasubira muri gahunda ze!
Ariko kubana nawe,ukanagendana nawe,bivuze ko,ibihe byose,cyangwa igihe cyose,nta rimwe muzigera mutandukana mushingiye kugihango muba murahanye.Icyo gihe ufatikanya n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuyobora isi yose nibiyirimo kuko nta cyo ashobora gukora atakubwiye kuko muba mwarabaye inshuti.
Muri ubu busabane hagati y’Uhoraho n’umwana w’umuntu,nta bwo ushobora kwifuza ikintu nakimwe cyo mu isi,kuko byose Uwiteka abishyira mu biganza byawe.Kandi igikomeye kurusha ibindi,Uhoraho niwe ugutegekera byose bigakoreka nta bwo wirirwa wirushya ku cyintu na kimwe kuko niwe wishyura inzu,akaguhemba ku kwezi,akakurinda uburwayi,abadayimoni nibindi byose bikomoka ku mbaraga z’umwijima.
Akwigisha kumenya no gusobanukirwa inzozi za ninjoro namayerekwa kuko ahongaho ariho avuganira na bantu be,cyangwa se umugaragu we yahisemo kuzakoresha mu bihe bikomeya kandi bidasanzwe.
Uwo mwuka niwo wahanganye nazamagigiri z’umwakagara zagerageje gukoresha amafaranga,nuburiganya bwinshi,amadollar na ma Euro,Pound byose uwo mwuka warategetse barayohereza bantungira mu butayu barangiza ubukene bwanjye bwose Uwiteka ahabwa icyubahiro.Reka ndekeraho nandike ijambo ry’ubuhanuzi ubwo uwaba afite ikibazo yambaza akoresheje e-mail: nccleon@gmail.com mu gire isabato nziza kubayubahiriza nubwo bwose muzi yuko mutashobora kuyikomeza.Namwe mwubahiriza iminsi yose mukayihwanya Uwiteka abagirire neza kandi cyane.
Save
Save
Save
Save
Save
Save