Ariko nubwo baguhagurukiye nta cyo bari bubikoreho kuko ugoswe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yawe yabasogukuruza Abraham,Issac na Yakobo agiye kwerekana yuko ari we Mana yawe kandi yuko ari kuruhande rwawe niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ubwo igihe abakagara bari bakiri mu nama yubugambanyi ndahatunguka bambonye batangira kurya iminwa Babura icyo bavuga ahubwo buri umwe anyura inzira ye,nundi inzira ye.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi z’ibibi ntabwo ar’ubwambere baterana bakakugambanira ariko inama zabo zise Uwiteka ajya aziburizamo ntibumvikane ikarangira nta mwanzuro bagezeho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nongera kubona urukwavu runyura imbere rwiruka,maze ijambo Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukwiye kugira ubwenge kubwo kumenya igikwiriye gukorwa mu minsi iri mbere kuko ibintu bigiye gukomera ndetse bigahinduka nkuko Uwiteka yabivuze uko niko Uwiteka abivuga.
Nongera kwerekwa abantu benshi biganjemo urubyiruko b’abaririmbyi babyiganira kumuryango wa Satan aho afite ibiro (Office) ye ikorwamo nabitwa “ILLUMINATI”mbona nabasaza bari hagati y’imyaka (50-65) nabo bemera kujya kwiyandikisha kwa Satani kugirango babe abanyamuryango maze abahe ubutunzi bwisi.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona mpagaze kurutare rwamabuye,kandi aho hantu hari ibitare byinshi kandi hari hitaruye ku buryo washoboraga kureba muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona ya misozi myiza yahoo yigikundiro isa neza cyane yaramezeho ibyitsi byiza kandi igihe cya mapfa cyari cyararangiye.Maze mbona ibiyaga,inyanja,ibidendezi byose byarumye (ibibazo byinzitane) ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amahoro azatwarira gakondo ya bakiranutsi.
Kandi Uwiteka aciye intambara zose ntabwo zizongera kubaho kuko agiye kubaha amahoro y’ibihe nibihe kugirango mu menye yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana kandi ko ibyo yavuze atazabura no kubisohoza kugirango mu menye yuko ari we Mana ikiranuka muri byose kandi ko yaremye Ijuru nisi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho ubwo narindimo nandika ijambo ry’Uhoraho kugirango arigeze kubwoko bwe.Maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Nyiringabo aguhaye umugisha mwinshi kandi uguhagije mu gihe gisa nk’iki,kandi agiye kuwihutisha kugirango utunganye ibidatunganye niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi niko abivuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona haba amatora y’umukuru w’igihugu cy’ibabylon nabashingamateka,mbona intumwa ya Satani SONKO MBUMVI SENATOR wa Nairobi atorwa numuntu umwe kumwanya wa GOVERNOUR maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirabwira riti,mwana w’umuntu,SONKO MBUMVI ntabwo azatsinda amatora ya GAVANA wa Nairobi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!