May 1, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamuryango ba RNC bitotombera inyandiko yatangajwe ku kinyamakuru inyangeNews maze ijambo ry’Uhorao Uwitekaa Uhoraho Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inyandiko yitwa “Umugore ubyariye kurutare” bisobanura kwambikwa ubusa ugashyirwa ahagaragara kugirango ikinyoma cyagizwe ukuri gisubirane umwimerere wacyo wikinyoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Gen.Nyamwasa bamukuyeho amaboko kuko ubwoko bwnajye burarushye kandi bamaze kwizera no kwiringira ijambo ry’ubuhanuzi ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ahora abagezaho.None abantu bo muri RNC bacitse intege ariko kandi abandi batari bazi ukuri bamenye ukuri kandi nibamenya ukuri kuzababatura niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Bus nini ihetse abantu benshi cyane,yari yanditseho RNC,yari yuzuyemo abantu benshi nta mwanya wa bona wo kwicaramo.Nanjye ubwo narimvuye kugura mattress yo kuryamaho ubwo ngeze aho mviramo ndamanuka ngera hasi,abadamu benshi bari muri iyo bus ya RNC igice cyabicaye inyuma nka kimwe cya kabili nabo baruruka bamfasha kumanura ibyo narimvuye kugura.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya bus warurimo yitwa RNC.Nyuma yuko utangaje inyandko yuzuyemo ukuri gusa,abanyarwanda benshi batari bazi amateka bari mu ihuriro nyarwanda RNC,bahisemo kwiviramo kuko bari bazi yuko RNC irikumwe nubwami kuko niko bajyaga bababwira none bamaze kumenya ukuri kwambaye ubusa biviriyemo bahisemo kutazongera kwivanga nindi mitwe ya politike bazategereza igihe ubwami buzasubirira ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
May 2, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona hateganijwe amasiganwa yo kwiruka,ndahamagarwa njya murayo masiganwa turiruka twari abantu [4];abagore [3] nanjjye umugabo wa [4] uwarushinzwe amasiganwa agenda ashyira inzitizi mu nzira ndibunyuremo kugirango nta tsinda nka uwa mbere.Ariko izo nzitizi zose ndazirenga mbabana uwa mbere mbona abakuru bamasiganwa barababaye!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uri mu masiganwa n’Abakagara,na RNC,bose barimo gutanguranwa kuguca igihanga kubera ukuri kwari guhishwe kwashyizwe hanze ku kajya ahabona maze rubanda rw’Umwami rwose rukamenya akari imurori.Nuko rero wirinde kandi cyane kuko amazi siyayandi yamaze gusumba ifu ariko bararushwa nubusa kuko bashinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona nikoreye umufuka uremereye cyane,mu ntoki narimfite radio cassette irimo indirimbo z’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Uko nagendaga numva izo ndirimbo,niko umutwaro wagendaga umva ku mugongo numva wamvuye kumutwe ugwa hasi.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umutwaro wari wikoreye ukuvuyeho kandi Uwiteka arakuruhuye kugirango uhinduke imbohore uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umwuka wurukoza soni(kwambara ubusa) mbona ngenda muri kaburimbo(inzira yo gukiranuka) mpuza nabagabo [2] bo mu bwoko bw’Abatutsi bagatsiko kabicanyi,baranyitegereza cyane bakeka ko yaba arijye,ariko ndikomereza barangay barankurikira.Mbahungira mu myumbati bansangamo turarwana umwe yihindura INZOKA(umwuka wubugome namarozi) ubwo iyo nzoka igiye kunduma ku kiganza irahusha igwa hasi wa mugenzi we,nawe ahinduka agasimba kameze nkisenene ubwo ukuboka kwanjye ndakurambura havamo imbaraga z’umuriro ya nzoka ihita igwa hasi ihita ifata za Senene ari we mugenzi we,baricana mbasiga barwana karahava.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri [2]; bohereje kuza kuguhiga zitwaje imbaraga z’umwijima bari buhite bagusiga kugirango urabirane,babone uko bagufata bakugutwara ariko barashinga umuhunda ku kirenge nta bwo bari buhirwe kuba bakubona.
Nuko rero wigumire murutare kugirango udahura nibyago na kaga gakomye kandi umushi agiye gukurwa ku ngoma,Umwami YUHI VI akima ingoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore bari gukore ibishoboka byose ngo bakwice kuko ari wowe ukomeje kubakoma mu nkora,mu byo bakora,kandi ukaba waratumye rubanda rw’Umwami rusobanukirwa rukamenya ukuri kwari kwarahishwe nyuma y’igihe kirekire umwuka w’ikinyoma wigaruriye gakondo ya bakiranutsi mu myaka irenga [56] uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zirimo kwinywera itabi byaziyobeye(umwuka wa magambo wo kwitotomba) ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zimaze kurambirwa ku guhiga kuko nta cyo batakoze ngo bakubona bakoresheje ikoranabuhanga.Ariko nimba ikoranabuhanga ryananiwe,abantu buntu nibwo bazabishobora?Niko Uwiteka abaza!
Nerekwa inkingi zamashanyarazi zo muri gakondo ya bakiranutsi,zirimburwa kugirango igihugu kirusheho kwibera mu mwijima.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara igihe kirarangiye kandi ibihe bye byanyuma bizaba bibi kurusha ibyambere kuko yarwanije ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi igihugu cyose kigiye kwinjira mu mwijima ukabije ndetse udasanzwe niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Maj.Aloys Ruyenzi ahinduriwe imilimo muri RNC,kuko ipeti rya major,yahawe ritajyanye numulimo akora uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
May 3, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi zikibi zo mu bwoko bw’Abagore zigambanira Umuhanuzi kubw’umugisha yaragiye guhabwa kugirango atawakira.Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abarozi Kazi bongeye kuguhagurukira kugirango utakira umugisha ariko barashinga umuhunda ku kirenge uko nko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inyama nyinshi cyane muri FPR,no muri RNC,bisobanura (amagambo) ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu,dore amagambo yabaye menshi cyane ku buryo budasanzwe kubera ya nyandiko washyize ahabona ivuga ubugome bwabo bakoreye ubwoko bw’Uhoraho na bantu b’Uwiteka Nyiringabo.Ariko naho baguhagurukiye ubanza basa nabashinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore bakoze inama ikomeye cyane kubera wowe bibaza icyo bashobora gukora kugirango udakomeza kubashyira hanze bityo rubanda rw’Umwami bagakomeza kumenya akari imurori uko niko Uwiteka avuze!
Ariko nubwo baguhagurukiye nta cyo bari bubikoreho kuko ugoswe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yawe yabasogukuruza Abraham,Issac na Yakobo agiye kwerekana yuko ari we Mana yawe kandi yuko ari kuruhande rwawe niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ubwo igihe abakagara bari bakiri mu nama yubugambanyi ndahatunguka bambonye batangira kurya iminwa Babura icyo bavuga ahubwo buri umwe anyura inzira ye,nundi inzira ye.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi z’ibibi ntabwo ar’ubwambere baterana bakakugambanira ariko inama zabo zise Uwiteka ajya aziburizamo ntibumvikane ikarangira nta mwanzuro bagezeho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nubundi ubihorere ndongera mbatatanye mbateze ibibazo bikomeye cyane maze ikibazo cyawe barahita bagishyira kuruhande kugirango babanze bakemure ibibazo bibakomereye niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Erega mwana w’umuntu,FPR na RNC,na bakeba umugabo wabashatse numwe,kandi nimugihe bavuka munda imwe,nabavandimwe ururimi rwabo ni rumwe,kandi imikorere nimitekerereze yabo nimwe,ndetse ubugome nubusambo no gusahura umutungo w’igihugu iyo ngeso barayihuje nuko rero ntibaguhagarike umutima cyangwa ngo bagutere ubwoba kuko Uwiteka Imana yawe azakomeza ku kurinda kuzageza wa munsi ijambo ryavuzwe n’umwuka w’Imana igira neza iziheshereza icyabahiro uko niko Uwiteka avuga.
Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi yafashwe,kandi mu gihugu hose har’ituze ridasanzwe,intambara zararangiye ninduru ntazikiharangwa hari umwuka wa mahoro gusa gusa.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara yo gukuraho Umwakagara irarangiye kandi amahoro araje azatemba igihugu cyose kandi ayo mahoro azatwara isi yose kuko amahanga azaza gusaba amahoro yo muri gakondo no kubabaririza inzira mwanyuzemo kugirango mugere kumahoro arambye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kubera ayo mahoro yarari mu gihugu,aho Abega bari hose,amahoro yarari muri gakondo ya bakiranutsi,yabateraga ipfunnwe.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyirigabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho azagenderera ubwoko bwe,maze abuhe amahoro kandi isi yose izifuza amahoro yanyu.Ndetse Abega aho bazaba bari ku isi yose aho bazaba barahungiye,haba abari mu gihugu cyangwa abazaba baragiye ishyanga,bazifuza ayo mahoro kandi ntabwo bazayabona.Aho niho bazamenya yuko ijambo ry’Uwiteka ryavuzwe n’Umuhanuzi AINESHA bazamenya yuko ryaturutse k’Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka avuze!
Nongera kubona urukwavu runyura imbere rwiruka,maze ijambo Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukwiye kugira ubwenge kubwo kumenya igikwiriye gukorwa mu minsi iri mbere kuko ibintu bigiye gukomera ndetse bigahinduka nkuko Uwiteka yabivuze uko niko Uwiteka abivuga.
Nongera kwerekwa abantu benshi biganjemo urubyiruko b’abaririmbyi babyiganira kumuryango wa Satan aho afite ibiro (Office) ye ikorwamo nabitwa “ILLUMINATI”mbona nabasaza bari hagati y’imyaka (50-65) nabo bemera kujya kwiyandikisha kwa Satani kugirango babe abanyamuryango maze abahe ubutunzi bwisi.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona mpagaze kurutare rwamabuye,kandi aho hantu hari ibitare byinshi kandi hari hitaruye ku buryo washoboraga kureba muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona ya misozi myiza yahoo yigikundiro isa neza cyane yaramezeho ibyitsi byiza kandi igihe cya mapfa cyari cyararangiye.Maze mbona ibiyaga,inyanja,ibidendezi byose byarumye (ibibazo byinzitane) ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amahoro azatwarira gakondo ya bakiranutsi.
Kandi Uwiteka aciye intambara zose ntabwo zizongera kubaho kuko agiye kubaha amahoro y’ibihe nibihe kugirango mu menye yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana kandi ko ibyo yavuze atazabura no kubisohoza kugirango mu menye yuko ari we Mana ikiranuka muri byose kandi ko yaremye Ijuru nisi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho ubwo narindimo nandika ijambo ry’Uhoraho kugirango arigeze kubwoko bwe.Maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Nyiringabo aguhaye umugisha mwinshi kandi uguhagije mu gihe gisa nk’iki,kandi agiye kuwihutisha kugirango utunganye ibidatunganye niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi niko abivuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona haba amatora y’umukuru w’igihugu cy’ibabylon nabashingamateka,mbona intumwa ya Satani SONKO MBUMVI SENATOR wa Nairobi atorwa numuntu umwe kumwanya wa GOVERNOUR maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirabwira riti,mwana w’umuntu,SONKO MBUMVI ntabwo azatsinda amatora ya GAVANA wa Nairobi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!





