Bakundwa nshuti z’Imana,reka mbandikire uru rwandiko kugirango imitima yanyu irusheho guturiza mu Mwami wacu Yesu Kristo.Uru rwandiko ndwandikiye abanyaBURAYI,bamaze igihe batwigamba hejuru yuko isanduka y’isezerano twayambuwe ikajyanwa muri gakondo ya bakiranutsi iyoborwa nabafirisitiya.
Nyamara nubwo batwishimaga hejuru,bibagiwe yuko amategeko [10] y’Imana yari muri iyo sanduka,yakuwemo n’umutambyi mukuru,akayasigarana.Maze bashushwa nishyushyu ryo gutwara isanduka yisezerano itagira amategeko.Ubwo se mu byukuru batwaye iki?Bamaze kugera muri gakondo bigararuriye bakoresheje imbaraga z’umwanzi,ndetse bafata ubwami bamennye amaraso menshi atagira inagno,maze biringira yuko arabanyembaraga bazahora bakora ibyo bishakiye byose.
Ubwo inkoma mashyi zirabayoboka sinakubwira,abitwa intore zikorera kumugabane w’UBARAYI,hamwe hamwe ni nkozi z’ibibi zifatanije ninyanga birama,bose ubwo isanduka yisezerano ry’ubwami bw’uRwanda yatwarwaga muri gakondo,za magigiri zanyandikiyeinyandiko nyinshi zinyishima hejuru”ntubabare yuko batwaye isanduka yisezerano,kuko buriya America irimo kubacungira hafi ngo irebe uko babyitwaramo hanyuma izahita ibakura kubutegetsi.
Naracecetse nzenguruka inkike z’IYERIKO bucece inshuro [7] maze ku nshuro ya [8] ndaririmba maze mbona bya bikuta by’IYERIKO byose bikubiswe hasi.Mbona inkozi z’ibibi zose zfashe iyubuhungiro nikimwaro cyinshi.Twebwe twiringiye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ntabwo twshingikirije imbaraga z’intwaro cyangwa izabana b’abantu,ahubwo dukomeje gutegereza twihanganye kugirango igihe cy’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo gisohoze umurimo w’Uwiteka Imana yateguriye abayikunda kuva cyera bitarabaho nk’uko byavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Kwanga cyangwa kurwanya ubushake bw’Uhoraho Uwiteka Imana ihoraho,ntibisobanura yuko,ibyahanuwe bitazabura gusohoza umulimo wabyo.Nyamara nubwo mukomeje kurwana urwandanze,kandi muzi neza yuko imigambi y’Uhoraho itajya iburizwamo.
Ngaho se abatwishimaga hejuru twebwe abemeye kwizera ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe na bahanuzi,nimwongere mutwishime hejuru.Ubu dufite Umwami Uhoraho Uwiteka yaduhaye,turabizi neza yuko mwonse amashereka yo gutukana no guharabika,ariko urusaku rw’IBICYERI(FLOGY) ntirubuza inyambo ninyamibwa gushoka ngo zinywe amazi.Nuko rero uhereye igihe ibyahanuwe byasohozaga umulimo wabyo,mwemere yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana.Kandi yita kumitima iciye bugufi kandi ishaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Save