Home News Abapfumu bihinduye aba Pastor’s!!?

Abapfumu bihinduye aba Pastor’s!!?

0

Bene data bakundwa reka duhugurane kubyanditswe byera,uko bivuga,turebe yuko twafatanya murugendo rugana IZION.Abantu benshi bakora ibintu batazi bizabajyana murubanza ruzabakururira kurimbuka.ABALEWI 19:27 havuga ko,bibujijwe yuko mwiyogoshesha mu buryo bubujijwe n’ijambo ry’Imana.Ndetse kwicisha imanzi nabyo birabujijwe(tatos) aha ndavuga abagabo mbese guhidura umubiri wawe uko utari birabujijwe ubirengaho aba akoze icyaha.

Abadamu birabujijwe yuko biyogoshesha “INGOHE”  zo kumaso,nyamara bashiki bacu ntabwo babashije kubahiriza uwo iryo tegeko ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo Yeremiah 9:25,birababaje kumva umuntu ashobora kuba yarimbuka kubera udusatsi twingohe.Nyamara ntabwo bazarimbuka kubera ingohe,ahubwo bazarimbuka kubera kutumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Nubwo bashiki bacu batanga ibisobanuro bitandukanye bidafite aho bishingiye,kwica imanza kumubiri,ntabwo byemewe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Jeremiah 46:16,Uwiteka iyo yagukunze,aguca imanzi mu biganza byayo.Icyo kimeyetso kigaragaza yuko Uwiteka yagukunze akaguca imanzi ze mukiganza.

Ariko umwanzi yashoboye kubeshya bashiki bacu,noneho nabasaza babo,nabo ni uko basigaye barapfumuye amatwi amazuru niminwa ndetse bahisemo kuba abagore aho kuba abagabo nk’uko baremwe.

Kwambara imyenda ya bagabo birabujijwe gutegeka kwa kabiri (Deuteronomy) 22:5 havuga ko,abagore badakwiye kwambara imyenda yabagore,na bagabo babujijwe kwambara imyenda ya bagabo.Ko uzambara imyenda ya bagore cyangwa abagore bakambara imyenda ya bagabo,nikizira k’Uhoraho Uwiteka Imana yo mu Ijuru.

(Leviticus abalewi 18:22) havuga ko,bibujijwe ko,umugabo aryamana nundi mugabo,”GAY”ibi byabayeho igihe cy’ISODOMA n’IGOMORAH, umugore nawe abujijwe kuryamana n’umugore mugenzi we,”Lessibiene” ariko uyu munsi bisa nibigezweho ndetse ibihugu byamaze kubishyira mu itegekonshinga igihugu kibyanze bakagifatira ibihano bavuga ko,batubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Umwanzi kubera gukoresha uburiganya,yateze abantu intonorano,kugeza ubwo nabitwa abashumba babyemera gusezeranya abahuje ibitsina(Abatinganyi) ugasanga abantu ntasoni bafite kuko imitima yabo yabaye akahebwe bahitamo gukiranirwa kugirango bironkere intonorano z’umwanzi kuko bavuga ngo,biraruta kwemera Malaika wa satani ubasha kubona ukamwizera,kuruta Malaika w’Imana utabona.

Bene data ibi byose bishingiye ku irari ry’ibyisi,nyamara bijya biza byarangiza bikayambarira amababa bikigendera.MOBUTTU na GADDAFFI ntabwo bari bafite bicyeya.None bagiye guozererwa n’Umwakagara kuko ari bakire bakomeye ku isi,nyamara azakurwaho nk’umwe mubakomeye ahari namara kuvaho mushobora kuzizera Uwiteka kuko muzaba mu maze kubona yuko nta muhanga w’Isi,kandi ko isi idasakaye buri wese anyagirwa ku giti cye.

Muri iki gihe abapfumu nabo bihinduye abakozi b’Imana,abandi nabo,bavukanye imbuto za badayimoni zikora ibimenyetso nibitangaza aho abantu bizera ndetse bakemera yuko ukoreshwa ibyo,aba ari umukozi w’Imana nyamara ntaho ahuriye nubwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana nyiringabi.Abantu Imana ikababurira biciye mu nzozi cyzngwa  mu mayerekwa ariko bakanga nti mu byiteho.JOB 33:14-18,Kubara 12:6 Uwiteka avuganira namwe mu nzozi,ariko umugaragu we Moses ukiranuka murugo rwe we bavugana amaso kumaso

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar