HomeUncategorizedKIGALI : Bishop Rugagi Innocent yikomye abamushinja gukorana na satani , abasaba...

KIGALI : Bishop Rugagi Innocent yikomye abamushinja gukorana na satani , abasaba ko bahurira ku musozi no muri stade …

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa gatatu umuyobozi mukuru w’Itorero Abacunguwe Bishop Rugagi Innocent yikomye abantu bavuga ko akoreshwa na satani , ndetse n’ibitangaza bye bidaturuka ku Mana yaremye isi n’ijuru .

Mu magambo yumvikanamo ukwihanangiriza gukomeye abantu bavuga ko uyu muvugabutumwa akorana na satani bityo ibitangaza bivugwa ko akora biva kwa satani , Bishop Rugagi Innocent yagize ati :” Abantu bose bavuga ngo nkoreshwa na satani , ndagira ngo mbamenyeshe ko ubwami bw’Imana atari ubw’amagambo.”

Bishop Rugagi Innocent yasabye abavuga ko akoreshwa na satani kuva mu matorero yabo bakajya ahitaruye , bityo ko hazamenyekana ukorera Imana n’ubeshya ko ayikorera .

Mu magambo ye yagize ati :” Bazave mu nsengero zabo baze tujye ku musozi cyangwa muri stade hanyuma turebe ukorera Imana n’utayikorera.”

Ni kenshi hagiye hanugwanugwa ibitangaza bikorwa na bamwe mu bayoboye amadini n’amatorero ku isi , ariko nta numwe mu Rwanda wari warahagaze ku maguru ye yombi ngo ashimangire ko azi neza ko abantu bamushinja gukorana n’imbaraga z’ikuzimu .

Bamwe bavuga ko abavugabutumwa bakorana n’imbaraga z’imyuka mibi bemeza ko ibyo bakora babihabwa n’imana yabo . Bagashimangira ko n’abemera satani bamwita imana yabo , bityo n’abakoreshwa ibitangaza n’Imana yaremye isi n’ijuru babikesha Imana bakorera .

Bishop  Rugagi Innocent yagiriye inama abumva ko Imana ye ari satani kujya kuyishaka nabo ikabaha ubwo bushobozi .Ati :” Niba njyewe Rugagi nkoreshwa na satani ubwo bivuga ko shitani irusha Imana iba mu Rwanda imbaraga ! kuko niba shitani ikora ibitangaza abantu b’Imana bakagubwa neza , abarwayi bagakira ibimuga bikagenda , abagombaga kubagwa Imana ikabikuraho,…. Ubwo byaba bisobanura ko iyo shitani ifite imbaraga kurusha Imana , ahubwo ari ibyo nabo nabagira Inama yokujya kureba nabo shitani.”

Comments

Hahaaaa Yatangiye kuvangirwa
Ibitangaza se abadaimoni nabarangi bose ntibabikora?
Buriya uwamushyiraho tracking yamufata ahenereje ahantu

  • U

    Ubu se ko akanga arakanga nde? Nuko azi ko ntawatinyuka Ngo ba jye stade! N ukuri Mwaba mureba ko uwo bajyana WUZUYE UMWUKA W IMANA YAMWIRUKANAMO IRIYA MIZIMU Y ABACWEZI N AMAJYINI N IMBARAGA Z UMWIJIMA YAHAWE NA SHITANI.
    NGAHO SE NIBABYEMERE BAJYE STADE?? Reka nongere mvuye Nti: Akoreshwa n imbaraga z umwijima. Kuko ibyo kuvuga ko Satani atarusha Imana imbaraga turabizi, Ariko ko ndeba yirengagiza ibyo Yesu yavuze? Ko ndeba yiyibagiza ko Satani nawe akora ibitangaza nk ibyo amukoresha ! Mbese yapfuye iki na Yongwe???
    Igihe kiraje ndetse cyasohoye ubwo ABAKRISTO batazongera kwihanganirana iyo MIZIMU yanyu!!!!Bazajye babirukanamo iyo my uka mibi. Kandi si we wenyine mu RWANDA n ahandi bar ahari benshiii
    Bajya gushaka Ngo imbaraga zikubita abantu hasi, bakikubitana hasi ibyaha ,bakabihagurukana, bakabitahana , bakazabigarukana na none kubyikubitana hasii.. Birakabije, ubuyobe burakabije…

  • MU

    MUREBE MWESE IRIYA MPETA YAMBAYE …MUREBE AHO AYITUNZE….MUREBE MUZACUNGE NTASHOBORA KUYIBAGIRWA, ATAYAMBAYE YABA UMUNTU USANZWE.. IRIYA MPETA IRI MURI BIMWE SATANI ABAHA BITUMA BAKORA IBITANGAZA. IHEREKEZWA N IMYUKA MIBI MYINSHI, ABADAYIMONI BO KWIYOBERANYA BAGAKORA IBITANGAZA….
    ABABIKORESHAGA BABYIHANYE BABISHYIZE AHABONA.
    MUZAMUBAZENINKURU Z IRIYA MPETA AZAHITA ARAKARA. MUZAMUBAZENINKURU IMPAMVU YAMPARA IYINDI MPATA ITARI ALLIANCE???
    Hari abarimo kubivamo BABISHYIZE hanze…
    RUGAGI URABESHYAAAA, NTA CYATWIKIRIWE KITAZATWIKURURWA….IHANE UGARUKIRE KRISTO WAGUPFIRIYE!!!UTAZARIMBUKIRA MURI IBYO BYUBAHIRO N UBUTUNZI BWO MW ISI!!!

  • ibihe biha ibindi

    Ibyahanuwe biranze birasohoye daaaa, reba nuko aba Kiriya be bicara murusengero bageretse akaguru kukandi nkabari munzu zabo cg mukabari, ese yakuyemo iriya mpeta yambaye i buryo tukareba ko abikora bigakunda? Niba akorera Imana yaremye ijuru nisi nakuremo iriya mpeta nakora igitangaza kikaba ndamuhemba, ahahahahahahahaha azabeshye abahinde nibo batazi gusenga kandi nabo bamaze kubimenya gake gake, gusa ibyabo biraza gusubirwamo sha

  • Twabanje tugatokora imigogo iri mu maso yacu mbere yo kureba iyabandi
    Ikindi twese tuzabazwa ibyo twakoze ntituzabazwa ibyo yakorewe
    Umucamanza wabyose arahari kd aca imanza atabereye

  • Ntacyo Gihozo Claude

    mbona mwarayobye peee! ikindi biragaragarako mudasoma ibyanditswe byera, mubyukuri #gukoribitangaza sibyo bigaragaza ko umuntu arumukozi w’Imana. muzasome #matayo ibice 24 muharangize muve mubatekemutwe bagamije indonke nimbaraga zumwijima, yesu ati muzabamenyera kumbuto bera.

  • Ariko kuki mwumva satani ariwe utanga ubukire?
    Dufite Imana ifite byose
    Kd ntanaho bivuga ko abakozi bImana bafite umurage wo kuba abakene
    Ariko buri wese yemera chef we buriya ababivuga banabyemera nuko buriya ariwe bemera

  • Njye murababaza
    Iyobona muvugira satani
    Umuntu nakira
    Ngonikuzimu
    Anvuye
    Nasenga
    Ngwakoreshwa nasatani
    Mukizwe muvekukwizera
    Ibigirwamana mwijuru harimana
    Kdi
    Ikoranibikomeye
    Byose birashoboka kuriyo

  • Biregeya Pacifique

    kukimwerako satani
    Ariyo
    Itanga
    Ubukire
    Ese satani
    Irakora kurushimana
    Mukizwe mumenyimana neza
    Ishoboye byose
    Mwegutinda kumukozi wimana
    Aho
    Ahuriranimana ntimuhazi
    Musenge

  • Karabayinga Callixte

    Ok ariko Iriya 777 Iri kumodokaye itandukaniyehe niyingiyi

  • Nsabumukiza Jeremie

    Musome matayo 24 umurongo 24 mumugenzuze Bible

  • Ndayisenga Sarah

    kwanini amuone kama mungu anaweza yote

  • Mukiristu Richard

    Tumwemera nkumukoziwimana

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments