Home News Kagame we!Gutukana siwo muti!Eemera ko na Nyina wundi abyara umuhungu!

Kagame we!Gutukana siwo muti!Eemera ko na Nyina wundi abyara umuhungu!

0

Umukuru w’igihugu cy’Urwanda – Paul Kagame – yanenze cyane ibihugu byo mu Burayi na Amerika kubera itabwa muri yombi ry’umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza ufungiwe mu Bwongereza.

Perezida Kagame yabwiye inteko nshingamategeko ko itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake – hagendewe ku mpapuro zo kumufata zatanzwe na Espagne – ari ubwirasi n’agasuzuguro gakabije.

Yashinje ibihugu by’Uburayi irondabwoko no gushaka gutesha agaciro Urwanda muri gahunda yo guhisha uruhare rwabyo muri jenoside yabaye muri 1994

Bwana Karake yagejejwe imbere y’urukiko rw’i Londres uyu munsi ku birebana n’ibyaha by’intambara aregwa.

Yavuze ko azahangana n’imanza zo kumwohereza muri Espagne.

Urukiko rwamwemereye kuburana ari hanze.

Ubucamanza bwo muri Espagne bumushinja kuba yari inyuma y’ubwicanyi bw’abaturage b’abasivile barimo n’abakozi b’abagiraneza bakomoka muri Espagne nyuma ya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar