Ejo Kagame yavuze ijambo ribi cyane rimushinja aho kumushinjura,yashinje ingabo za FPR ziri kurutonde rwabaregwa bashakishwa n’nkiko z’Uburayi.Ashinja Gen.karenzi aho kumushinjura. Kagame ntiyigeze ahakana ko ibyo amahanga ashinja we,ningabo se, nawe ubwe arimo ndavuga ubwicanyi bw’abantu bakorewe jenocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi. Ntiyigeze avuga ko, bitabaye.
Cyangwa ngo abihakane. Ahubwo kagame yaravuze ngo, kuko nyuma y’intambara y’isi yose, abarwanyije abanazi bakabatsinda, ko bishe abantu benshi kuki batabibajijwe ? Ngo kuki twe ingabo za RPF twabazwa ibyaha by’umuntu umwe ku giti cye? Yaba yarakoze! Kandi iyo ubwo bwicanyi bukozwe n’abazungu bo ntawe ubibabaza?
Kagame yakomeje avuga ko, ubucamanza bw’Abongereza ari RUBISH bisobanue umwanda, mucyongereza ngo ni rubish., icyababaje kagame cyane ngo nuko karenzi yafashwe nkumuntu wibandi winzererezi mugihe yaravuye kuganira nabakozi bo hejuru biperereza ryubwongereza ibintu bikomeye cyane sensitive matters ariko bakabirengaho bakamubuza gutaha bakamufata bakamufunga.
Kagame yiyamye umutegegetsi w’umuzungu wa mubwiye ko bashyigikiye amajyambere urwanda rwagezeho kandi bambura abanyarwanda ub’umuntu n’agaciro kabo. Ngo none ayo majyambere amaze iki? Ngo iryo terambere nizo nkunga bitumariye iki.
Mukurangiza yikomye abantu atinya cyane barimo David Himbara. N’Ayabatwa Tribert Rujugiro bakomeje guhabwa ijambo mû mahanga ryo gusebya urwanda.
