Ese byabaye ubukene cyangwa nibyabindi bamenyereye ko bica abantu bitabahenze?Ese kuki buri gihe bahora bashaka ko bakorerwa kumadeni?Biratangaje kuba abicanyi bakorera mu madeni nkaho badafite amafaranga,ariko aha wakwibaza amafaraga y’igihugu icyo bayakoresha bikakuyobera.
Umwakagara bahora bamukina umukino bagategura ubwicanyi barangiza bakamuvamo babanza kuburira uwo bagiye kwica cyane iyo ari mwene wabo bagiye kwambura ubugingo,kuko nta kuntu utari mwene wabo yabasha kubakira usibye Uwiteka wenyine.
Ariko ubusanzwe bakora ubugome babanje kuburira uwo bagiye kubukorera kugirango bashyire kukarubanda umwakagara kuko baramuzi ko nta bucuti agira kandi bose bimukundiye yabrimbura akabamaraho.
