Jan 7, 2017 nerekwa abamalaika bashinzwe intambara zo ku isi,baterana bahamagarirwa guhabwa amabwiriza ya nyuma yo guteza ibyago bikomeye ku isi ya bazima.Mbona bashyizwe hamwe maze bakoreshwa inama ikomeye yo kuvuza impanda ya nyuma ikomeye yo kurimbura inkozi z’ibibi zikorera mu isi ya bazima,uhereye mur’Africa y’uburasira zuba bw’Africa.
Numva babwirwa ngo,nimugende musohoze ibyahanuwe kuko ibyo ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,dore bigeze ku irembo bizanye ubwira bwinshi bwo gusohoza ibyahanuwe kugirango inkozi z’ikibi zicirweho iteka rikomeye kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo atajya anegurizwa izuru uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko umwuka w’Uwiteka Nyiringabo ukomeza kunzaho cyane umbwira ibikomeye bigiye gukorerwa mu isi ya bazima.Maze ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,kora amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Imana kugirango Uhoraho akureho igihu gikomeye kiri imbere yawe maze ubone uko ukomeza gahunda z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango inkozi z’ibibi zimenyeshwe yuko Uwiteka ari we Mana yo mu Ijuru niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abatuye isi uti,95% yabatuye isi,barahumanijwe,kandi byakozwe n’umwanzi wo gukiranuka,kugirango abatuye isi bakomeze kuba mu bukene uko bazajya bagenda bakena cyangwa batindahara,niko umwanzi azajya yitwaza urwitwazo rw’ubukene bwabo,akabona uko abumvisha ko bakwiye kumuyoboka akabaha ubutunzi Uwiteka atabahaye kugirango bemere yuko ari we Mana kandi atari Imana yaremye Ijuru n’Isi,ahubwo ni umujura ushinzwe kwiba imigisha y’ubwoko bw’abana b’Imana kugirango bazajye bahora mu maganya biganyira ko Uhoraho nta cyo yabamariye.
Dore aho bahungira umwanzi,ahubwo niho bamusanga,bajya mu nsengero bibwira yuko bahunze Satani,bamara kugerayo,Pastor’s cyangwa abashumba bagasanga bamaze kuba ibikoresho bya Satani,ahubwo akaba abonye akanya keza ko kubikoreza imitwaro irusha uburemere bwiyo bari bikoreye cyangwa bari bafite yatumye baza gushakira Uwiteka Imana ya bakiranutsi mu nsengero cyangwa mu madini nyamara bikarangira ari nta cyo babonye ahubwo bakarushaho kwitotomba no kwanga Uwiteka kuko ngo nta cyo yabamaliye.Nyamara igihe cyose hatari Umuhanuzi mu nsengero cyangwa mu gihugu,cyangwa Umuhanuzi Kazi,ntabwo bashobora kumenya ubushake bw’Uwiteka cyangwa ibyababayeho kuko Imana ikorera mu bahanuzi gusa ntahandi ushobora kuyumvira cyangwa kuyibona ninayompamvu abashumba cyangwa abavugabutumwa benshi hamwe nabiyita intumwa biyita abahanuzi kandi ataribo kugirango barusheho kumvisha abakiriya babo yuko nabo bahanura bityo ntibazabacike kuko ari bo mushinga wabo w;ubuzima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ndasubiza nti Oya!Ndabwirwa ngo,cya GITENGE cyawe wajyanye kumufundi ngo agukoreremo umwenda wo kwambara wa ‘RELAX’dore umugore we bakorana iby’ubudozi agiye ku kuzingiramo kuko akoresha imyuka mibi kandi yamenye ko ukorera Uhoraho ukaba ushinzwe gusenya imbaraga zabo na Satani.None nutabyuka ngo wihute urasanga IGITENGE cyawe cyiza amaze kugicamo umwenda wifuzaga ko bagushonera.None haguruka wihute ujyende ugikureyo bataragikata hanyuma ushake ahandi ukijyana bagutunganirize umwenda wifuzaga uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Niyompamvu nakubwiye yuko abatuye isi,95% bakorera umwanzi kandi bakaba bakoresha imyuka mibi kugirango babone ibyo bifuza bitanyuze mu nzira zo gukiranuka.Niyompamvu ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bukwiye kwitonda cyane mu byo bakora byose kuko abenshi bahumanijwe na banyeshyari batabifuriza ibyiza,kandi birumvikana kuko bakorera ubwami bwabo neza kurusha uko ubwoko bw’Uhoraho bukorera Uwiteka Nyiringabo.
Abiyita abashumba ba madini bayobora ubwoko bw’Uhoraho kujya mu Ijuru,byashoboka gute ko,bayobora abantu kandi nabo barayobye?Niko Uiwteka abaza!Bujuje abarozi na barozi-Kazi munsengero zabo,barabahumanije kubera bazi imisengere yabo,no kwizera kwabo,bityo bakagenda babaca intege gahoro gahoro kuzageza babamazemo imbaraga zo kwizera dore nta nizo baba basanganywe ariko noneho na twatundi bari bafite dusa no kwizera natwo bakatubatwara bagasigara bayoborwa na Satani maze ibyitwaga itorero ry’Imana rikigarurirwa n’umwanzi uko niko umwanzi akora!
Ubwo nahise nibambura vuba cyane ndagenda nsanga bataragikatamo ubwo ndakibaka amahirwe nari ntarabishyura ubwo umwanzi aba akozwe nisoni gutyo,mbona uwo mugore wuwo mugabo arababaye cyane mbabwira ko nzagaruka ngiye murugendo kuko urumva ko nta babwira ngo mwali mugiye kumpumanya ndashima Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ko ambere maso igihe cyose umwanzi aba ashatse kungirira nabi.