Jan 7, 2017 nerekwa abamalaika bashinzwe intambara zo ku isi,baterana bahamagarirwa guhabwa amabwiriza ya nyuma yo guteza ibyago bikomeye ku isi ya bazima.Mbona bashyizwe hamwe maze bakoreshwa inama ikomeye yo kuvuza impanda ya nyuma ikomeye yo kurimbura inkozi z’ibibi zikorera mu isi ya bazima,uhereye mur’Africa y’uburasira zuba bw’Africa.
Numva babwirwa ngo,nimugende musohoze ibyahanuwe kuko ibyo ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,dore bigeze ku irembo bizanye ubwira bwinshi bwo gusohoza ibyahanuwe kugirango inkozi z’ikibi zicirweho iteka rikomeye kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo atajya anegurizwa izuru uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira rti,mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho intambara ikomeye cyane,kandi idasanzwe,aho ibihugu bitatu (IRAQ,IRAN,PAKSTAN) bagiye gutangiza intambara ikomeye cyane hagati ya bakiristu,n’Abayislam.Dore umwanzi ahagaze mu nzira hagati mu nzira nyabagendwa kugirango hatagira abantu banyura muli iyo nzira yo gukiranuka,ahubwo dore ayobeje abagenzi barimo kunyura muli uwo muhamda wa kaburimbo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko umwuka w’Uwiteka Nyiringabo ukomeza kunzaho cyane umbwira ibikomeye bigiye gukorerwa mu isi ya bazima.Maze ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,kora amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Imana kugirango Uhoraho akureho igihu gikomeye kiri imbere yawe maze ubone uko ukomeza gahunda z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango inkozi z’ibibi zimenyeshwe yuko Uwiteka ari we Mana yo mu Ijuru niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira bene so baherereye mu gihugu cya Canada,umurwa wa “QUEBEC”mu karere kitwa “MONTREAL” yuko bazinzwe n’umugore utabifuriza ibyiza,kandi ko yavuye Canada akajya mu gihugu cya Uganda akajya kubazingirayo aho yishyuye amadollar ya Canada $400 kugirango batazabona umugisha.Kandi ko,nicyo bazajya bakora cyose kitazajya gitungana uko niko Uhoraho ababuriye kandi niko avuga.Dore basabye umugisha igihe kirekire ariko ntabwo bashobora kuwubona kuko iyi Uwiteka awumanuye,usamwa niyo nkozi y’ikibi y’umugore bagasigara amara masa.Nuko rero ntibazavuge yuko Uwiteka atababuriye kandi ko,atabitayeho ahubwo nibashake mu maso h’Uwiteka kugirango abakizeho uruzingo n’urubwa rw’abadayimoni uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abatuye isi uti,95% yabatuye isi,barahumanijwe,kandi byakozwe n’umwanzi wo gukiranuka,kugirango abatuye isi bakomeze kuba mu bukene uko bazajya bagenda bakena cyangwa batindahara,niko umwanzi azajya yitwaza urwitwazo rw’ubukene bwabo,akabona uko abumvisha ko bakwiye kumuyoboka akabaha ubutunzi Uwiteka atabahaye kugirango bemere yuko ari we Mana kandi atari Imana yaremye Ijuru n’Isi,ahubwo ni umujura ushinzwe kwiba imigisha y’ubwoko bw’abana b’Imana kugirango bazajye bahora mu maganya biganyira ko Uhoraho nta cyo yabamariye.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumburira uko 45%,ya biyitirira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ko abagera kuri muri 45% bakorera Satani murusengero.Akaba ariyompamvu ibibazo bya bantu b’Imana biterwa na Satani bidakemuka kuko ubarwanya ari nawe ubasengera,yamara kumva ibyifuzo byabo,akabona uko abahumanya kugirango barusheho kwanga Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Dore aho bahungira umwanzi,ahubwo niho bamusanga,bajya mu nsengero bibwira yuko bahunze Satani,bamara kugerayo,Pastor’s cyangwa abashumba bagasanga bamaze kuba ibikoresho bya Satani,ahubwo akaba abonye akanya keza ko kubikoreza imitwaro irusha uburemere bwiyo bari bikoreye cyangwa bari bafite yatumye baza gushakira Uwiteka Imana ya bakiranutsi mu nsengero cyangwa mu madini nyamara bikarangira ari nta cyo babonye ahubwo bakarushaho kwitotomba no kwanga Uwiteka kuko ngo nta cyo yabamaliye.Nyamara igihe cyose hatari Umuhanuzi mu nsengero cyangwa mu gihugu,cyangwa Umuhanuzi Kazi,ntabwo bashobora kumenya ubushake bw’Uwiteka cyangwa ibyababayeho kuko Imana ikorera mu bahanuzi gusa ntahandi ushobora kuyumvira cyangwa kuyibona ninayompamvu abashumba cyangwa abavugabutumwa benshi hamwe nabiyita intumwa biyita abahanuzi kandi ataribo kugirango barusheho kumvisha abakiriya babo yuko nabo bahanura bityo ntibazabacike kuko ari bo mushinga wabo w;ubuzima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze urebe ibyo ugiye guhura nabyo.Nditegereza mbona haje umugabo ufite ‘FLASH DISK”batwaraho za documents,mbona ko yangiritse.Mfata iyo Flash nyishyira fundi ngo ayiteranye ibe nzima,ariko biranga kuko yari yangiritse uruhade rumwe.Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,uzi icyo ibyo weretswe bisobanura?
Ndasubiza nti Oya!Ndabwirwa ngo,cya GITENGE cyawe wajyanye kumufundi ngo agukoreremo umwenda wo kwambara wa ‘RELAX’dore umugore we bakorana iby’ubudozi agiye ku kuzingiramo kuko akoresha imyuka mibi kandi yamenye ko ukorera Uhoraho ukaba ushinzwe gusenya imbaraga zabo na Satani.None nutabyuka ngo wihute urasanga IGITENGE cyawe cyiza amaze kugicamo umwenda wifuzaga ko bagushonera.None haguruka wihute ujyende ugikureyo bataragikata hanyuma ushake ahandi ukijyana bagutunganirize umwenda wifuzaga uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Niyompamvu nakubwiye yuko abatuye isi,95% bakorera umwanzi kandi bakaba bakoresha imyuka mibi kugirango babone ibyo bifuza bitanyuze mu nzira zo gukiranuka.Niyompamvu ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bukwiye kwitonda cyane mu byo bakora byose kuko abenshi bahumanijwe na banyeshyari batabifuriza ibyiza,kandi birumvikana kuko bakorera ubwami bwabo neza kurusha uko ubwoko bw’Uhoraho bukorera Uwiteka Nyiringabo.
Ubwo iyo bamaze kubahumanya batangira kuvuga ko,Uwiteka atabitayeho bakabaca ntege kandi nyamara ari bo babahumanije.Igihe cyose rero batabonye Umuhanuzi ngo abafashe guhishukirwa ibyo bakorewe,ntabwo bashobora guhura n’umugisha w’Uwiteka kuzageza bavuye muri iyisi aho niho benshi iyo bamaze kunanirwa bahita bayoboka umwanzi na SATANI bakamukorera kuko baba baraguye mu mutego w’umwanzi,maze nabo bagahinduka inkozi z’ibibi bagacirwaho iteka gutyo!Maze umwanzi Satani akarushaho kwgwiriza umubare wa bantu bazajyana mu itanure ry’umuriro kuko uwo ari wo mugambi we!
Abiyita abashumba ba madini bayobora ubwoko bw’Uhoraho kujya mu Ijuru,byashoboka gute ko,bayobora abantu kandi nabo barayobye?Niko Uiwteka abaza!Bujuje abarozi na barozi-Kazi munsengero zabo,barabahumanije kubera bazi imisengere yabo,no kwizera kwabo,bityo bakagenda babaca intege gahoro gahoro kuzageza babamazemo imbaraga zo kwizera dore nta nizo baba basanganywe ariko noneho na twatundi bari bafite dusa no kwizera natwo bakatubatwara bagasigara bayoborwa na Satani maze ibyitwaga itorero ry’Imana rikigarurirwa n’umwanzi uko niko umwanzi akora!
Ubwo nahise nibambura vuba cyane ndagenda nsanga bataragikatamo ubwo ndakibaka amahirwe nari ntarabishyura ubwo umwanzi aba akozwe nisoni gutyo,mbona uwo mugore wuwo mugabo arababaye cyane mbabwira ko nzagaruka ngiye murugendo kuko urumva ko nta babwira ngo mwali mugiye kumpumanya ndashima Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ko ambere maso igihe cyose umwanzi aba ashatse kungirira nabi.





