Twebwe rubanda rw’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,tumwifurije amahoro ni migisha ituruka ku Mana.Harakabaho ubwami bw’uRwanda bwogere kandi busagambe.Tukimara gusoma inyandiko yanditswe ni biro by’inteko y’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa Washington DC.
Twababajwe nuko inteko y’ibwami yamaganye ikinyamakuru inyangeNews kuko cyatangaje imigambi mibisha irimo gucurirwa mu bwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro imyaka ikaba isanga [55]
Kandi twongeye kubabazwa nuko inteko y’ibwami yafashe ubuhanuzi bwahanuwe n’Umuhanuzi witwa Majeshi Leon,ikabwita impuha.Tuributsa abagize inteko y’ibwami ko,ubwami bw’uRwanda n’Umwami w’uRwanda,bibereyeho twebwe rubanda rw’Umwami kuko Umwami w’uRwanda Atari Umwami w’inteko y’ibwami,ahubwo ko,ar’Umwami wa rubanda.
Bityo rero inteko ikwiye kumva yuko ubwami atar’ubwabo gusa,ahubwo ko,bo ari abafasha b’Umwami gutunganya imirimo y’ibwami.Niba rero bumva ko bashobora kwihererana Umwami bakamukorera ibyo bashaka twebwe rubanda rw’Umwami ntabwo twabyemera kandi ikizaba cyose ku Mwami w’uRwanda bitinde bishyire cyera muzabibazwa.
Umwami nawe ubwe ntaburenganzira afite bwo kuba yakora ibyo rubanda rwe,tudashyigikiye.Kuko ar’ubwami bugendera ku itegekonshinga.Kandi tukaba tubwemera.Turasaba Nyir’uRwanda gukomeza guharanira amahoro nk’uko bisanzwe mu muco wa bami bakunda ibihugu byabo.
Kandi turamumenyesha ko,tumushyigikiye kandi tumur’inyuma,nubwo twahuye nakaga gakomeye tuategekwa nubutegetsi bw’igitugu buhora butugenza kugirango bube bwatugirira nabi.
Turasaba Umuhanuzi Majeshi Leon,gukomera kumurimo kandi turamusengera buri munsi kugirango akomeze umurimo w’Imana yatangiye muri we kuko ariyo izawusoza.Turamusabako ataterwa ubwoba nbashaka kwihererana Umwami wabanyarwanda kugirango bamuhindure ubucuruzi.
Turangije twifuriza Umwami w’uRwanda amahoro na mahirwe yo kugaruka mu gihugu cye akaza akima ingoma kuko dufite ibyiringiro yuko umwaka utaha azaba ari ku ngoma hano mu gihugu cye cy’Urwagasabo.
Turasaba ikinyamakuru inyangeNews kudashyira amazina yacu ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wacu.
Twebwe abakunda ubwami bw’uRwanda.
Bikorewe I Kigali ku wa 5 nyakanga 2016
Tugire ubwami burambye mu Rwanda.
E-mail:abakundaubwami@gmail.com